Bomboribombori hagati ya Gen KABAREBE na Gen KAYONGA
Amakuru ikinyamakuru Inyenyerinews gikesha inzego z’iperereza za leta ya Kagame ,avuga ko Gen Kayonga na Gen James Kabarebe baba batameranye neza, kubera ubwumvikane bucye buva mu bice biri mu gisirikare cy’u Rwanda n’itoroka rikabije riri mu gisirikare.
Ayo makuru avuga ko ubu igisirikare cy’ u Rwanda kirimo ibice 3, igice cya mbere kivugwa ko ari icya Kagame na Kayonga, igice bivugwa ko ari icya Gen Kayumba, n’igice kivugwa ko ari icy’Umwami Kigeli.
Ibice bivugwa ko byateye gutoroka kw’ abasirikare beshi, bajya ahantu kugeza ubu hataramenyekana neza, kuko bamwe bavuga ko bajya muri Kongo abandi bakavuga ko ngo bajya mu bindi bihugu bihana imbibe n’u Rwanda, ariko amakuru dufite avuga ko kugeza ubu bitaramenyekana aho izi ngabo zitoroka zirengera naho zijya gukorera igisirikare.
Nk’uko intasi z’u Rwanda zibivuga ngo Gen Kabarebe nka minisitiri w’ingabo yatumiye umuyobozi w’ingabo Charles Kayonga, amusobanuza impamvu aba basirikare batoroka, ndetse amwaka n’ibisobanuro bituma abasirikare batoroka n’aho bajya. Bivugwa ko ngo Gen Kayonga yasuzuguye cyane Gen Kabarebe wari umubajije ibyo bibazo, ngo avunira ibiti mu matwi afunga umunwa.
Bivugwa kandi ko Gen Kayonga akimara gusohoka muri uwo mubonano we na Kabarebe, yahise ajya kuregera Kagame ko Gen Kabarebe amubaza ibibazo byakagombye kubazwa urwego rw’iperereza kandi NSS,ko ngo ntaho ahuriye nabyo, ariko ngo yari yirengagije ko NSS itanga amakuru kumukuru w’ingabo.
Ibi byaje ngo gutera ikibazo Kagame, cyane ko Gen Kabarebe atigeze amuregera, ngo abigiriwe mo inama na Tito Rutaremara, nawe waje kumenya iki kibazo cy’ubwumvikane bucye burihagati ya Gen Kabarebe na Kayonga, Kagame yabajyanye mu nama y’umwiherero ari babiri ku Gisenyi, aho bivugwa ko aba bagabo bareganye bigatinda.
Izo ntasi zatubwiye ko Gen Kabarebe yabwiye Kagame ko Kayonga kuva yaba umukuru w’ingabo atakimwubaha, bityo ngo akaba abona ko imikoranire ye nawe igenda irushaho kuba mibi cyane. Kagame ngo yagerageje kubunga ariko ngo kugeza ubu barerebana ay’ingwe.
Ayo makuru kandi avuga ko kurebana nabi kwaba bagabo atari ibya none kuko ngo batigeze bacana uwaka, kuva cyera. Ayo makuru kandi avuga ko Gen Kayonga ubusanzwe ari umuntu udakunzwe n’igisirikare, bityo kuba Gen Kabarebe afite ubushuti n’abasirikare, akaba akunda kuganira nabo bikababaza Gen Kayonga wisanga keshi ari wenyine muri uwo mu ryango w’ingabo za RDF.
Bikaba bivugwa ko kugeza ubu ingabo z’u Rwanda zitishimye cyane ko zifite ibibazo bitandukanye, birimo akarengane gakomeye kadashira cyane agakorerwa bagenzi babo bacyeka ko batavuga rumwe na Kagame cyane abacyecyewe gukorana na Gen Kayumba na Col Karegeya.
Ikindi ngo n’amatiku akomeje kuvugwamo y’igice cya Gen Kayumba na Col Karegeya, ibi bikaba bitera abasirikare beshi kuba nk’ibiragi kubera gutinya kubeshyerwa kuko igihano ari urupfu. Bityo izi nkecye bahoraho zikaba zitabaha amahoro bahora bumva bameze ngo nk’abafunze.
Abantu beshi rero bakaba batewe impungenge n’ikizava muri aya macakuburi y’igisirikare cya Kagame, kugeza ubu kivugwa ko ari cyo gisirikare kirimo ibice byishi muri ibi bihugu duturanye, aho aba Generali bakomeje gufungwa abandi bagahunga, ndetse n’urwicyekwe rukabije hagati y’abasirikare ubwabo, rurimo kugambanirana.
Biravugwa kandi ko kugeza ubu abaturage baba bamaze kumenya ko mu gisirikare harimo ikibazo, n’ubwo leta yakomeje kugihishira kugirango bitagera mu baturage basanzwe, ariko ngo amazi yaba amaze kurenga inkombe, kuburyo bose basigaye babizi. Bikaba aribyo bisigaye bituma abaturage beshi bafite uburyo bakuramo akabo karenge, kuko batakizeye umutekano wabo mu minsi irimbere.
( source: inyenyerinews)
Byaruhanga I