Kuki abantu bakora ibyaha bimwe ntibahanwe kimwe?
Iby’ubucamanza mpuzamahanga nabyo bitera kwibaza. Abantu bakora ibyaha bimwe ntibahanwe kimwe? Ahubwo bamwe bagahanwa, abandi ntibanakurikiranwe? Reka tugereranye ibyabaye i Kibeho n’ibyabaye i Srebrenica (soma “Sereburenitsa”).
1.Kibeho iri mu Rwanda. Srebrenica iri muri Bosiniya Erizegovina mu cyahoze ari Yugoslaviya.
2.Bikira Mariya yatangiye kubonekera i Kibeho le 28.11.1981. Bikira Mariya yatangiye kubonekera i Medjugorge hafi y’i Srebrenica le 24.06.1981.
3.Ubutumwa bwa Bikira Mariya i Kibeho ni ukwihana no kwiyunga (Mariya Nyina wa Jambo). Ubutumwa bwa Bikira Mariya i Medjugorje ni ugusaba amahoro (Umwamikazi w’Amahoro).
4.Intambara yo mu Rwanda yatangiye le 1.10.1990. Intambara yo muri Yugoslaviya yatangiye le 17.8.1990.
5.Mu ijoro rya 18 rishyira le 19 Mata 1995, ingabo za FPR ziyobowe na Fred Ibingira zagose inkambi y’i Kibeho zitema ibitembo byayijyanagamo amazi, zibuza n’amakamyo yazigemuriraga kongera gutambuka. Le 7 Nyakanga 1995, ingabo z’Abaserbe ziyobowe na jenerali Ratko Mladiczagose inkambi y’i Srebrenica, zirukanamo abagore n’abana.
6.Le 22 Mata 1995, abari mu nkambi i Kibeho bamaze kuzahara, Ibingira n’ingabo ze babahutsemo, barabica, hapfa abantu barenze ibihumbi 8 : Abana, abasaza, ababyeyi bakuriwe, abahetse, abagabo, abasore, inkumi, abarwayi, ibimuga, bose! “Ukubita imbeba ntababarira izihaka”. Abagore n’abana bamaze kugenda, Mladic n’ingabo ze biraye mu bagabo n’abasore bari basigaye, bicamo hagati y’ibihumbi 6 na 8.
7.Amahanga arabizi kuko i Kibeho hari ingabo z’umuryango w’abibumbye zitashatse cg. se zitashoboye guhagarika abo bicanyi ba Fred Ibingira. N’i Srebrenica zari zihari ; ariko ntizashatse cg. se ntizashoboye guhagarika abicanyi.
8.Fred Ibingira, umubojozi w’abahutu b’ i Kibeho, yazamuwe mu mapeta. Ubu ni jenerali! Aherutse no guhabwa kuyobora umutwe w’Inkeragutabara,n’ubu uwo mutwe ntituramenya neza icyo ushinzwe! Hari impuha zivuga ko ariwo ugenda wicira abantu ubusa hirya no hino mu Rwanda, muri iki gihe.Kugeza ubu Fred Ibingira ntiyigeze akurikiranwa n’ubucamaza. Ratko Mladic arashakishwa n’ubucamanza mpuzamahanga. Ntawamenya aho yihishe.
9.Mu bari bakuriye Ibingira, ari nabo bakimukuriye kugeza ubu, ntawigeze atungwa n’urutoki. Baraganje! Slobodan Milosevic na Radovan Karasic bari bakuriye Mladic barafashwe barafungwa. Milosevic yaguye mu munyururu, naho Karasic akomeje kuburana afunze.
10.Amahanga yarangije kera kwemeza ko ubwicanyi bwabereye i Srebrenica ari Itsembabwoko. Ubwicanyi bwabereye i Kibeho hari irindi zina twabuha ritari“Itsembabwoko”?
11.Abaguye Srebrenica bashyinguwe mu cyubahiro, baribukwa uko umwaka utashye, abo basize batangiye guhabwa impozamarira.Imwe mu mirambo y’abaguye i Kibeho yapakijwe amakamyo ya gisirikari, ijya kujugunywa cg. gutwikirwa i Butare no mu ishyamba rya Nyungwe. Indi yatabwe hafi aho mu byobo rusange. Bazashyingurwa ryari mu cyubahiro, bazibukwa ryari, ababo bazahabwa impozamarira ryari?
Igihe kirageze ngo Abanyarwanda duhaguruke , nk'umuntu umwe, twange agasuzuguro ko kuyoborwa n'abicanyi bafite ibinganza bijejeta amaraso nk'ibya Fred Ibingira. Nta wundi dutegereje uzaturenganura, burya ngo Imana nayo ifasha uwifashije !
Jean de Dieu Musemakweri.
Gikongoro, Rwanda
( source : www.leprophete.fr)