Abanyarwanda nibareke kuba ba BANGAMWABO! Impunzi z'abahutu mu mashyamba ya Kongo ziratabaza !
[Ndlr :Abanyarwanda imbere mu gihugu barababaye cyane kubera ibikorwa bigayitse bakorerwa n’agatsiko ka Kagame Paul na FPR kabagize ingaruzwamuheto birimo kwicirwa ubusa, gufungirwa ubusa,kwicishwa inzara barandurirwa imyaka bakanategekwa guhinga igihingwa kimwe ,gusenyerwa amazu, ivangura ry’amoko n’ibindi. Abanyarwanda nabo bahungiye mu mashyamba ya Kongo ntiborohewe, baricwa na ka gatsiko ka Kagame na FPR gashyigikiwe n’amahanga yose ! Uko biri kose ariko hari abanyarwanda bahungiye mubindi bihugu bagombye kugira umutima utabara, bagatekereza ababaye kurusha abandi kandi bagambaniwe n’amahanga ! Amashyaka ya politiki n’imiryango inyuranye y’abanyarwanda bari hirya no hino ku isi nibatabarize impunzi zigihumeka ziri mu mashyamba ya Kongo zidakomeza gushira, niba ibyo batabishoboye bagombye kugira ikidodo cyo kwikorera icyaha cyo kudafasha cyangwa gutabariza abari mu kagaga !
Aba ni abana b'abanyarwanda bari mu mashyamba ya Kongo batagira gitabara
Ku mataliki ya 16,17 na 18 z’uku kwezi kwa kanama 2013, urubyiruko rw’ishyaka RDI Rwanda Rwiza riyobowe na Bwana Twagiramungu Faustin rwibumbiye mu matsinda anyuranye aba mu gihugu cya Canada rwakoreye ingando mu mujyi wa Sherbrooke ; mu bibazo rwasuzumye harimo n’ikibazo gikomeye cy’abari n’abategarugori bari mu mashyamba ya Kongo bakomeje guhohoterwa nta kivugira, maze rwishakamo inkunga yo gufasha abo bari n’abategarugori barengana, iyo nkunga ikaba ingana n’amafaranga y’u Rwanda 1.059.318 ni ukuvuga amadolari ya Canada 1700 ! Igikorwa nk’iki nicyo gushyigikirwa naho ubundi abanyarwanda bazitwa ba BANGAMWABO ! Hasi aha murasoma kuburyo burambuye amakuru « ikaze iwacu » yadushakiye kumibereho y’abahutu bari mu mashyamaba ya Kongo.]
Aba ni bamwe mu bayobozi b'urubyiruko rw'ishyaka RDI muri Canada biyemeje gufasha abari muri Kongo
Mu rwego rwo gushakashaka amakuru, Ikaze Iwacu yashoboye kugera ku mpunzi z’abahutu zibagiranye mu mashyamba ya RDC, maze dukorana ikiganiro kigufi. Muri rusange izi mpunzi ziriho mu buzima bukomeye cyane, zikaba zitabaza, zisaba abandi banyarwanda kwikubita agashyi bakazibuka ntibabe nk’amahanga yahisemo kuzirasa no kuzica urubozo.
Hashize imyaka igera kuri 17 impunzi z’abahutu zibaho kuburyo butazwi kandi bubi cyane mu burasirazuba bwa Congo (RDC). Guhigwa bukware n’ingabo za FPR-Inkotanyi n’abambari bazo, nka Raia Mtomboki n’indi mitwe myinshi, FPR yagiye ishinga muri Congo. Ibyo byateye impunzi ibibazo bitagira ingano, harimo, kubura ubuvuzi, nta biribwa, nta mashuri y’abana n’ibindi.
Aka ni agasoko bahuriramo n'abenegihugu cyane cyane Abanyamulenge
Ikaze Iwacu yabajije uhagarariye izi mpunzi mu gace ka Kivu y’amajyepfo, Bwana Jean Bosco, uko bamerewe, maze adusubiza mu magambo arambuye agira ati: «Izindi ngero nababwira z’ingaruka mbi ku buzima bwo mw’ishyamba rya RDC ni:
1.Génocide intellectuel:iki n’ikibazo gikomeye cyane, kuba nta mwana n’umwe wiga. N’ukuvuga ko urubyiruko rwose rukomoka ku mpunzi rutazi gusoma no kwandika, rukaba nta bushobozi bwo kwirwanaho bafite igihe baba bageze mu buzima busanzwe butari ubwo mu mashyamba.
2.Imfubyi zitagira kirera:ubu harabarwa imfubyi 840 zitagira n’umubyeyi n’umwe, kandi nta wundi muntu ufite ubushobozi bwo kuzitaho.
3.Abapfakazi: ubu hari abapfakazi barenga 684 batagira kivurira
4.Ubukene bukabije:impunzi zose ziba mu bukene bwa bundi burenze ukwemera, aho kubona n’imyenda yo kwambara biba ari ikibazo cy’ingorabahizi. Uretse n’imyambaro, ibiribwa na byo n’imbonekarimwe, nta munyu, nta mavuta, yewe nta n’isabune yo gukaraba. Abantu bitungiwe na nyagasani wenyine.
5.Kutavurwa: Iki nicyo kibazo kiruta ibindi byose, kubera ko mu mashyamba hahora indwara z’amoko yose, ariko impunzi ntaho zishobora kubona imiti. Ubwo nyiribyago iyo arwaye, nta kindi ni ugupfa. Abana n’abagore n’abasaza b’intege nke nibo bibasirwa cyane n’ibirwara bibahitana, kubera kubura kirengera ».
Nubwo bwose ubuzima bukomeye, bahora bizeye ko Imana izabakiza FPR ibahejeje ku gasi
Kubera ibi bibazo byose, impunzi z’abahutu ziratabaza cyane zisaba cyane cyane, abanyarwanda bagize amahirwe yo kugera mu mahanga, ko batazibagirwa. Hashize imyaka isaga 18 isi yose yarirengangije ko izi mpunzi zihari. Inkunga amahanga iha impunzi n’ukuboherezaho amabombe na za roketi z’ingabo za FPR, zica impunzi umunsi ku munsi, uko bwije uko bukeye. Imipanga n’amacumu bya Raia Mtomboki byo nta wakwirirwa abivuga. Ikaze Iwacu yakomeje ikiganiro n’uhagarariye impunzi z’abahutu muri Kivu y’amajyepfo, tumubaza icyo asaba abandi banyarwanda, adusubiza muri aya magambo:
«Turabasaba ngo mudutabarize nibura tubone amahema yo kubakira abapfakazi, imfubyi utublinde two kwikingamo.
-Muturwaneho ku mfashanyo y’amashuri, nibura abana bato bige gusoma no kwandika. Abana bakeneye imbaho zo kwandikaho, udukaramu, amatushi, ingwa n’udushitingi two gushinga amashuri munsi y’ibiti igihe hari agahenge.
-Kudushakira imiti cyane cyane, Antibiotiques, Anti-malaria, n’iy’igituntu (TBC). Muzaba mukoze kandi imana izabahe umugisha ».
Amasengesho arabafasha cyane n'ubwo bari mu buzima bukomeye
Ngayo nguko, banyarwanda basomyi b’Ikaze Iwacu n’abandi bafite umutima utabara, benewacu bamerewe nabi, nitwikubite agashyi, ingabo za FPR zitarabamarira ku icumu, tukazibuka ibitereko zasheshe!
Kuribo kimwe n'abandi banyarwanda benshi , u Rwanda rw'iki gihe rurutwa n'utu tuzu tw'ibyatsi babamo imvura yagwa ikabanyagiriramo!
Ngendahayo Damien
Ikazeiwacu.unblog.fr