RDC: Imirwano yubuye hagati ya FARDC na RDF/M23 ku mugoroba wo kuwa gatatu!
Muri iri joro ryo kuwa gatatu rishyira kuwa kane taliki ya 22/08/2013 ku isaha ya saa moya n’iminota 45 z’umugoroba nibwo ingabo za FPR zifatanyije na M23 zagabye igitero ku ngabo za Congo ubwo imirwano iba itangiye ubwo. Bitewe ni uko ibitero ku ngabo za Congo byatunguranye cyane , amakuru yaturukaga mubaturage ntiyemeza neza uwabanje gutera undi hagati y’abahanganye ! Ikizwi cyo ni uko imirwano yatangiriye ahantu habiri ariho Kibati na Kanyarucinya ku birometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma.
Aba ni abasilikare ba FDLR barinze impunzi z'abanyarwanda mu mashyamba ya Congo
Amakuru amwe yavugaga ko ari M23 yagabye igitero ku mutwe wa Nyatura ikoresheje intwaro ziremereye cyane bituma ingabo za Congo zinjira mu mirwano, naho M23 mu ijwi rya Kazarama ikaba yatangaje ko yatewe n’ingabo za Congo zifatanyije na FDLR, abakurikiranira hafi iby’intambara zibera muri Congo bakaba basanga u Rwanda buri gihe ruba ruvuga FDLR kugira ngo rugaragaze impamvu ruri kurwana muri Congo mu izina rya M23.
Aya makuru turayabagezaho ku buryo burambuye igihe turaba tumaze kubona neza amakuru yuzuye y’uko imirwano yifashe !
Ubwanditsi !