Rwanda-Tanzaniya: Nyirabiyoro yahanuye ko igihugu cy'u Rwanda kizigarurira intara ya Karagwe muri Tanzaniya! Aho ubwo buhanuzi ntibwaba bugiye gusohora !

Publié le par veritas

Kagame-Kikwete.pngAbanyarwanda bari mu gihugu ari abategetsi cyangwa abaturage bafite ubwoba; kandi iyo ubabajije ikibateye ubwoba bose bahuriza ku kintu kimwe cy’uko mu Rwanda hazaba ubwicanyi bukomeye. Ubu abanyarwanda batega amatwi akantu kose kavuzwe kumiyoborere y’igihugu, abategetsi nabo bakaba batega amatwi akantu kose n'ubwo kavugwa n'umurwayi wo mu mutwe bagaha agaciro gakomeye kubera ubwoba! Igihangayikishije abategetsi b’u Rwanda ni ubuhanuzi bwakomeje kuvugwa muri iki gihe cyose kingana n’imyaka 20 ; ariko ubuhanuzi bwari busanzwe buzwi kandi benshi bagenderaho ,ni ubuhanuzi bwa Nyirabiyoro na Magayane, aba bahanuzi bakaba baravuze ko hari n’abandi benshi bazahanura nk’ibyo bavuze nabo bakabizira ! Iyo rero abategetsi barwanya abahanuzi nk’uko byagenze ku Ntwarane zishinjwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda icyaha cyo kumena ibanga zahawe na Bikiramariya ngo rihabwe Kagame, zikagenda ziribwira buri wese ! Imyitwarire nk’iyi ishimangira ibivugwa n’ubuhanuzi!Nyirabiyoro yavuze ko u Rwanda ruzigarurira intara ya Karagwe muri Tanzaniya,iyo abategetsi b’u Rwanda bakurura amakimbirane hagati ya Tanzaniya n’u Rwanda baba bashimangira ibyo abahanuzi bavuze!Tugiye kubagezaho kuburyo bw’umwimerere ubuhanuzi bwa Nyirabiyoro mu kinyarwanda k’icyo gihe tukaba tugenda tubaha ibisobanuro mu kinyarwanda cyubu mudukubo[ ]nk'uko umuhanga mu kinyarwanda kandi wakurikiranye imvugo zakoreshwaga muri icyo gihe yabitugejejeho, gusa uwatanze ibyo bisobanuro yanze gusobanura mu kinyarwanda k’iki gihe ibyo Nyirabiyoro yavuze ku ngoma ya Kagame kubera gutinya kugirirwa nabi n’ubutegetsi bwe na FPR !

Ku batarumva uwitwa Nyirabiyoro, umupfumu wabayeho mu myaka y’1740, dore igice cy’amagambo yuzuye ubuhanuzi yateranye na Kigeli III Ndabarasa, Umwami w’u Rwanda wabayeho mu kinyejana cya 18; ibi byagiye bihererekanywa mu magambo (par tradition orale), ibi byandukuwe mu kinyamakuru CANARD ENCHAINE N° O43 (page 5) cyasohotse mbere y’intambara ya 1994. Icyo kinyamakuru cyandikwaga mu gifransa; nyiracyo yandikaga n’ikindi mu Kinyarwanda:”NYABARONGO”.Iyi version yasohotse muli za 1993.

NYIRABIYORO NA NDABARASA (1741)

http://imbere.com/IMG/arton1715.jpg ....NYIRABIYORO ati :n’ubwo unyise incike ariko nawe ni nk’aho uriyo kuko wabyaye ibigina bitazagira icyo bimarira ingoma. Ati nyuma y’ingoma eshatu, niho hazaza RWAGITINYWA uzarasana inkundura mu myambi n’ibishirira. [RWAGITINYWA ni Kigeli IV Rwabugiri].Ati azaganza ariko igitero azagaba hakurya y’amazi magari kizamusama [Kigeli IV Rwabugiri yakomerekeye bikomeye ku rugamba rwo kw’Idjwi i Bunyabungo, hanyuma atanga ari mu rugo rwe rw’i Rubengera].

NDABARASA wari umaze umwanya ajunjamye asa nawe n’urimo kubonekerwa asubiza NYIRABIYORO ati ntacyo RUTAMU azaramira ingoma [RUTAMU ni Mibambwe Rutarindwa].

NYIRABIYORO ati: Umunsi se RUTAMU yatsindiriwe kuri SINE ikayitera umugeri igatora iyayo, bizagenda bite? [SINE ni umugabekazi Kanjogera. Rutarindwa yimitswe ari impfubyi atagira nyina. Nta mwami rero wimaga atagira umugabekazi. Nuko bamutsindira kuri muka se Kanjogera nyina wa Musinga].

NDABARASA ati: Yireke RUSINE yonke [RUSINE yaba ari Musinga umuhungu wa Kanjogera. Niwe Nyirabiyoro yita Rukara rurebera mw’ihembe].

NYIRABIYORO ati: Uravuga se RUKARA mbona rurebera mw’ihembe?[Kurebera mw’ihembe nuko Musinga yari afite amaso manini cyane, ku buryo wabonaga asa n’ureba imirari]. Umunsi yacumitanye na RUTAMU ko mbona azarutera amacumu akarutwikira mu nzu nk’umugome, rukota ku manywa rugakongoka ![Aha Nyirabiyoro arashaka kuvuga ibyo ku Rucunshu, aho ingabo za Musinga afanyije na Nyina Kanjogera na nyirarume Kabare, bateye umwami Rutarindwa iwe bakahatwika hagahinduka umuyonga]

http://media.freeola.com/images/user-images/21458/_44065541_king203.jpgNDABARASA ati: RUKARA nyirarwo azarusegasira. NYIRABIYORO ati: Urankangisha se RUKARA rutwariye urumoso rutsinze umusaya? Ko mbona se ibigenzi bifite uruhu rutukurank’urw’impinja [Aha arashaka kuvuga abazungu]. Ese ko mbona ikinyamaswa gihetse ikindi [bivuga :imbunda n’amasasu] giturutse mu MUBALI wa KABEJA azagitsindisha iki? Ese iriya nyamaswa izatera umurizo i Karagwe undi ikawutera i Bunyabungo wowe urayibona?[Iyi nyamaswa ni umuhanda uva muri Tanzaniya ukagera i Bukavu wambukiranyije u Rwanda. Niwo agereranya n’inyamaswa y’imirizo ibiri, Ntabona neza umutwe n’umurizo]. Biriya bigenzi bifite uruhu nk’urw’impinja ko RUKARA abirebera mw’ihembe azabigamburuza bizagenda bite?[Aha Nyirabiyoro arashaka kuvuga abazungu ba mbere baje bahetswe n’indogobe, bagaturuka mu Mubali, mu burasirazuba bw’u Rwanda].

Ko mbona RUKARA rwonkereje nyina mu muraru, maze rukagwa igihugu igicuri?[Aha Nyirabiyoro aravuga ukuntu Abapadri bera muri 1931 bazacira Musinga i Kamembe, hanyuma akahava ajya i Moba muri Kongo aho yaguye].

NDABARASA ati: RUKARA rw’amabuno azime ingoma [RUKARA rw’amabuno ni umwami Mutara Rudahigwa].

NYIRABIYORO ati: Urankangisha RUKARA rw’incike mbona ruzagenda hasi no hejuru rukagenda mu nda y’inzovu, harimo ibuye rivuza ubuhuha, narwo ruzagwa ishyanga hakagaruka umurambo? [Rudahigwa yabaye incike kuko nta mwana yabyaye. Yabaye umwami wa mbere w’u Rwanda wagendeye “mu nda y’inzovu” (inzovu :imodoka ajya i Bujumbura ) ajya i Bulayi muri 1949 no muri 1958.Ibuye rivuza ubuhuha ni moteri y’imodoka. Hanyuma kuwa 25 Nyakanga 1959, Rudahigwa yaguye i Bujumbura hagaruka umurambo].

http://inzulodge.files.wordpress.com/2011/06/grc3a9goire-kayibanda.jpg?w=228&h=300NDABARASA ati: RUKARA rundi azaramire ingoma. NYIRABIYORO ati: Urankangisha RUKARA rw’igisage rutazambara ikamba rukaraza ariko ntirusamure, maze rukazagaruka mu Rwanda rushaje? [Uyu Rukara rw’igisage ruzagaruka mu Rwanda rushaje ni Kigeli V Ndahindurwa]. Dore nta kabuza u Rwanda ruzarara nze. Ndabona ba bagabo b’urutuku igihugu bakigabije umubambuzashakwe[Nyirabiyoro aravuga ukuntu abazungu bazagabira igihugu umuhutu]. Ese zirajya he CYIMUMUGIZI, RWOGA, RWAMO na KALINGA![Aya ni amazina y’ingoma z’ibwami].

Dore umunsi imbwa zambaye ingoro, ingoma zivugira mu Marangara, ku munsi wa Ngirente, ababyeyi bazifuza kuba ingumba.[Aha Nyirabiyoro araragura iby’intambara ya 1959-1961 bise Muyaga, yarangiye Kayibanda ahabwa ubutegetsi Kubera amagorwa y’ubwicanyi, inzara, kubura aho wihisha n’aho uhisha abana, ababyeyi bifuzaga kuba ingumba]. Ubwatsi bwo munsi y’inzira buzahura n’ubwo haruguru yayo maze arugenge NYANGUFI [Amayira azasiba kubera intambara, hanyuma Kayibanda ategeke u Rwanda]. Ariko ariyimbire kuko amugenda runono RUKARA rw’igisunzu rugoreka amagambo [Rukara rw’igisunzu ni Habyarimana. Kugoreka amagambo nuko avuga urukiga, avuga amagambo y’ikinyarwanda nabi]. RUKARA rw’igisunzu rwambaye utubuye tubengerana ku ntugu azirenza NYANGUFI,igihugu akigabire umugore[Umugore wa Habyarimana, Agata Kanziga na basaza be nibo bicaga bagakiza muri iki gihugu].

Ndabona abasangirangendo baryana ijoro n’umunsi bamwe bashyirwa ku ngoyi[Aha Nyirabiyoro aravuga ubwumvikane buke bwavutse hagati y’abafatanyije na Habyarimana guhirika Kayibanda, maze bamwe muri bo bagafungwa ],RUGANZU yambuka Akagera ashinga imiganda i Karagwe yunga ubumwe n’abavantara. Ariko RUKARA rw’igisunzu rugenda rutseta ikirenge aririwe ntaraye [Habyarimana yari afite igisunzu, kandi yari yaravunikiye mu myitozo ya gisirikare akiri muri Ecole d’Officiers, ku buryo yacumbagiraga gato. Waba utabizi ukaba utabibona kuko yashyiragamo ifiyeri].

http://www.musabyimana.net/typo3temp/pics/e76619e35a.jpgUru rugamba mbona ararurwana ahereye hehe?[Urugamba rwo kurwana na FPR Inkotanyi] Aragoreka amagambo ariko niyiyimbire ndabona aguye mu mibyuko igihugu gicura imiborogo,intore zigarura ituze, intebe ihabwa RUKIRIGITANGWE RWA MUDATINYA akarangwa n’uruziga mu mboni[Rukirigitangwe rwa Mudatinya ni Paul Kagame, imboni ku maso zimuranga ni amadarubindi yambara]. Ihumure riragaragara ariko ndabona bacuranwa, abana bose ntibahabwa ijambo.

Ndabona RWEGO RUKANGURA-SHYAMBA afite inkoni y’icyuma mu ntoki. Ndabona imandwa zisatira ku mulinzi zisakabaka. Ese ko ntabona uyoboye imihango umukuru ngombwa arava he? Ndabona RUKIRIGITANGWE RWA MUDATINYA ashinze icumu i Bunyabungo [RD Congo] bavuga amacumu abakuru b’ingabo. Ndabona i Karagwe habaye ingaruzwamuheto abavuzi b’amacumu barizihirwa. Ko mbona se u Rwanda rushubijwe bene rwo ariko umwezi ntutambe? Ko mbona RUTUKU agaruye induru impundu zikabura?

Dore ubwatsi bwo mu nsi y’inzira bwongeye guhura n’ubwo haruguru yayo.Ndabona umugabo usheshe akanguhe (RUGILI) uvuga isi igatigita ababyeyi bakamuha impundu. Ndabona RUGILI mu nda y’inyoni ahageze aramira ingoma bamuha ijambo atangariza  bose ati u Rwanda ndarubogoye.Dore yegereye ku mulinzi Ruterandongozi. Ashagawe n'abaturage ibihumbi n'ibihumbagiza. Ndabona Rutuku amusanga afashe uruboho mu ntoki, afashe ijambo ahumuliza abaturage, impundu zivuga urwanaga. Maze u Rwanda rutemba amata n’ubuki.

“Abafite amatwi nibumve ibigiye kuba ngo u Rwanda rugere ku mahoro asesuye. Uliya RUGILI uzataha munda y'inyoni agatanga ihumure ninde?? "

Source: CANARD ENCHAINE No.43, page 5

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
Bite.

Kuki Rudahigwa bamwitaga Rukara rw'amabuno?

Murakoze.
Répondre
M
None Se Ko Ibibanziriza,ibiheruka Byagaragaye,n'ibiheruka Biraza Kdi Birasohoye.Aha Ndabaza,Ko Harimo N'ibitaribyiza Hakorwa Iki Ngo Bihinduke.
Répondre
R
ARIKO MWA BASESENGUZI MWE IYO MWITIRANYA INTAMABARA NA GENOCIDE NIKI KIZIMA MUBA MUSHAKA KUTUGEZAHO MURI 1994 NTA NTAMABARA YABAYE HABAYE GENOCIDE IKIBABAJE NUKO BIVUGWA NABABIZI MUKORESHWA N,
Répondre
M
@RWIGEMA,

None wowe ayo marangamutima yawe uri gukoresha ashingiye kuki?
Urazi se, Butya bwitwa ejo, iby'isi ni zunguruka.
R
MUKORESHWA N,AMARANGAMUTIMA ASHINGIYE KU BWOKO NTA KIZA MWATUZANIRA USIBYE KUDUSUBIZA MU MACAKUBIRI UZAYOBORA URRU RWANDA NTAGOMBA KWITWAZA IMBAGA Y,UBWOKO RUNAKA NGO YARARENGANIJWE IGIHE MWAHAWE NABAZUNGU MWISE NGO NI REVOLUTION NTACYO CYABAMARIYE MWAGARAGAJE KO NTA MPANO IBARIMO YO KUYOBORA KOKO MUCECEKE MUYOBORWE
D

Egoko Nyirabiyoro ndumva yari yarababoneye amazina rwose !! ntawamenya abo bapfumu ibyabo Imana niyo igena ntawishimira ko amaraso ameneka bene ako kageni. Mais ibya Magayane byo byaheze he??

Répondre
P

Ntimukabeshye mwa bapfumu mwe mwitwaza amagambo (tutanazi ko aliko yavuzwe) yo muli za 1770!!! Igihe cya Habyara, mwagarukiraga kuli Habyara(KUKI MUTAKOMEZAGA NGO MUGERE KULI IBI BYA
TANZANIYA???)...none ngo nuko mwunvise ibya Kikwete murarandagatanye ngo Karagwe ibaye ingaruzwamuheto...Come on!!!!

Répondre