Aba GP barinda Kagame banyereje Aloys Mafurebo mu gihe Ministre Mushikiwabo abeshya isi yose ko nta mugambi leta ya Kagame ifite wo guhohotera abanyarwanda n'abanyamahanga batayemera !

Publié le par veritas

007 Kunyerezwa[ NDL : Inkuru zikomeje kuba nyinshi ku mbuga za internet zerekana umugambi mubisha wa Leta y’u Rwanda wo kwivugana abanyarwanda n’abanyamahanga batavuga rumwe nayo cyangwa se  banenga gahunda yayo mu mitegekere y’igihugu. Ubundi ibikorwa byo kwicira abanyarwanda mubuhungiro byari bimenyerewe mu bihugu by’Afurika, aho Sendashonga na  Lizinde biciwe mu gihugu cya Kenya, hagakurikiraho igikorwa cyo kujya kwica Kayumba Nyamwasa agasimbuka urupfu ahamana muri Afurika y’epfo kandi mubakurikiranyweho icyo gikorwa cyo gushaka kumwivugana hakaba harimo abanyarwanda boherejwe na leta y’u Rwanda, ibyo byarakaje Afurika y’epfo ihamagaza uyihagarariye ikigali kugeza na nubu ntaragaruka.

Twavuga kandi igikorwa cya kozwe cyo gushimuta umunyapolitique Mushayidi Déo mu gihugu cy’Uburundi gikozwe n’inzego z’ubutasi za leta y’u Rwanda, kuri uru rubuga rwa VERITAS twabagejejeho liste y’abantu benshi bashakishwa na leta y’u Rwanda bari mu bihugu by’Uburayi n’Amerika , akaba ari indi ntabwe itewe na leta ya Kagame mu kugeza iterabwoba hose kandi ibimenyetso simusiga turabifite. Uyu munsi numvise Ministre Mushikiwabo avuga ko nta gahunda yo guhohotera abanyarwanda leta y’u Rwanda yo muri iki gihe ifite, noneho tukibaza niba hari leta yabayeho yindi yagiye kwicira abanyarwanda mubuhungira atari iyi leta iyobowe na Kagame !Kuri iki kibazo cy’abahohoterwa n’u Rwanda bari mu mamahanga dore uko Kagame yagisubije ubwo yasuraga Kaminuza y’i Butare :

Aha muri iyi kaminuza ni naho ariko umukuru w’igihugu yabajijwe ku banyarwanda baba mu mahanga bagaragaza ko badashyigikiye ubutegetsi buriho mu Rwanda. Umunyeshuri wabajije iki kibazo ndetse yanasabye umukuru w’igihugu kubasobanurira iby’amakuru y’uko Ubwongereza bushobora guhagarika inkunga yabwo kubera ko ngo u Rwanda rwaba rushaka kugirira nabi abarurwanya baba muri iki gihugu, cyane abo mu ishyka RNC rya Kayumba Nyamwasa.

Mu gusubiza ikibazo cy’uyu munyeshuri perezida Kagame yakoresheje iminota isaga 23, ngo iki kikaba ari cyo kibazo yatinze ho cyane. Mu ijwi riri hasi kandi mu mvugo ituje, Perezida Kagame  yavuze ko ngo abavuga ko umutekano wabo “ubangamiwe na Leta y’u Rwanda” ari bo ngo bari inyuma y’ibitero byikurikiranije byibasiye umujyi wa Kigali mu minsi yashize.

Ati: ““Abo bandi uvuga…, umutekano wabo se uruta uw’abandi?…, Iyo ubona twirirwaga turwana n’amagerenade birirwaga batera mu mujyi wa Kigali, batera abana n’abadamu bicururiza inyanya...”Perezida Kagame kandi yagaragaje ko atumva impamvu Ubwongereza bushobora kuvuga ngo bugiye guhagarika inkunga ku Rwanda kubera ko hari umuntu ngo ubangamiwe. Ati: Abantu bahungabanya umutekano w’abandi, ariko uwabo... tukajya kuwushingiraho tubona inkunga cyangwa tutayibona?….never!

Nyuma y’iyo mvugo ya Kagame murashaka ikihe kimenyetso kindi ? Mu gihe kandi iyi leta irimo ishakisha uburyo bwo kwica abayihunze mu mahanga , mu Rwanda ho ihonyora abaturage nk’isazi ! Nimusome inkuru iri hasi aha aho noneho ingabo zirinda Kagame arizo zikorera igikorwa cyo gushimuta abaturage ! Ubwo bikaba biciriye aho !!] :

Umuryango w’uwitwa Aloys Mafurebo, urasaba inzego z’umutekano kuwufasha kumenya aho uyu Mafurebo yaba ari nyuma yo kuburirwa irengero kuva ku wa mbere tariki ya 16 Gicurasi mu karere ka Huye, ubwo umukuru w’u Rwanda yasuraga aka karere na kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Chantal Uwimana, umugore w’uyu waburiwe irengero, avuga ko umugabo we yatwawe n’imodoka ya gisirikare ubwo perezida wa repubulika Paul Kagame yasuraga akarere ka Huye ndetse na Kaminuza nkuru y’u Rwanda. Mafurebo asanzwe akora isuku muri Kaminuza i Butare, akaba atuye mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye.

Mu kiganiro n’ Igitondo.com, umugore we Uwimana na we ukora akazi kamwe n’umugabo we , avuga ko ubwo perezida Kagame yasuraga kaminuza abarinda umutekano wa perezida basanganye umugabo we amafoto ya Faustin Kayumba Nyamwasa muri telefone ye igendanwa bakayigumana.

Aya mafoto ngo bayabonye ubwo Mafurebo na bagenzi be bari bagiye gukora isuku mu nzu perezida yatashye y’ishuri ry’ikoranabuhanga, abashinzwe umutekano ngo bakabaka amatelefone yabo mbere yo kwinjiramo, bareba mu ye bagasangamo ayo mafoto.

Uwimana avuga ko ibi byose umugabo we yabimutekerereje agarutse mu karuhuko ka saa sita, kuko umugore we uwo munsi atari yakoze: “ jye yarambwiye ati basanze amafoto ya Kayumba muri telephone yanjye barambaza ngo uyu mugabo ndamukunda ndababwira ngo oya, nabo barambaza ngo kuki wamushyizemo, mbasubiza ko namushyizemo nk’uko nashyiramo undi muntu wese, ni uko jye barayinyima barambwira ngo nze kugaruka.”

Uwimana akeka ko aya mafoto ari yo ashobora kuba yaratumye umugabo we aburirwa irengero. Nyuma yo gusubira ku kazi ma ma saa munani, umugoroba ngo warageze umugore ategereza umugabo araheba: “Narategereje mbona igicuku kiranishye kandi ntamumenyereyeho iyo ngeso nabaza abo bakorana mu itsinda rimwe bakambwira ko batazi aho ari.”

Umwe mu bakorana n’uyu mugabo , Callixte Nyirimanzi, avuga ko yamwiboneye yurira imodoka ya gisirikare: “ Twe twamubonye yurira imodoka ya gisirikare, kubera ko perezida yari yasuye kaminuza turavuga tuti buriya baramutumye kuko asanzwe akora mu kiyobozi.” Aha ikiyobozi Nyirimanzi avuga, ni uko Mafurebo asanzwe akora isuku mu biro by’umuyobozi wa kaminuza wungirje ushinzwe amasomo.

Uwimana avuga ko afatanyije no kwa sebukwe bashatse Mafurebo bakamubura, bakitabaza n’ubuyobozi bwa polisi bukavuga ko butazi aho ari. “Twagiye kuri burigadi badusaba umwirondoro, badushakira muri gereza hose baramubura, batugira inama yo gushakira muri ESSO[ ikigo cya gisirikare cy’i Butare] turamubura none ubu dutegereje uko bizagenda.”

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Chief Supertendent Theos Badege, avugana n’umunyamakuru w’Igitondo.com, yavuze ko amakuru y’ibura ry’uwo muntu atayazi, kandi ko ngo bagiye gukora ibishoboka byose bakabikurikirana.

Umuvugiziw’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col Jill Rutaremara, ari na cyo abo mu muryango wa Mafurebo batunga agatoki kuba ari cyo cyamufashe, avuga ko ifatwa ry’uyu muturage batarizi kandi ko nta wuri mu mfungwa bafite.

Mafurebo ni umugabo ufite umugore, icyakora bakaba batarabyarana kuko bataramara igihe kirekire bashakanye. Akomoka mu muryango w’abana batatu, abakobwa babiri n’umuhungu umwe ari we we. Akomoka kuri Faustin Mugiraneza na Elina Mukasoro batuye mu kagari ka Mpare mu murenge wa Tumba ho mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo. Ubusanzwe ngo nta cyo yapfaga n’umugore we ku buryo yamucika akigendera, kandi ngo nta n’icyaha yari akurikiranyweho cyatuma atoroka.

Emmanuel Nyandwi (igitondo)

NDL: Dutuye abanyarwanda aka karirimbo ko kwibohoza:

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

@Karuhije, urashingira he wemeza ko iyi nkuru ariyo? ururubuga ikiruranga nuko usanga rushiraho inkuru zimpimbano gusa.

uzekwisomera nawe wirebere uburyo baturamukiye batubwira yuko umusirikare wacu yafatiwe muri amerika.

ibyo turabimenyereye, ibihuha byabanyiri ururubuga bimaze kudutera isesemi.

Répondre
K

Intore rero zirasetsa mu bugome bwazo; nkuyu musore bishe , iyo aba akiriho acyiriho nibura baba bari gutuka abanditse iyi nkuru ngo ni abicanyi barimo basebya leta!

Nibura iyaba bari batutse batanze iyi nkuru ariko iyi nzirakarengane ikabaho!!

Répondre
A

Nyuma y’uko imperuka y’isi itabaye kuya 21 Gicurasi 2011, ababwirizabutumwa bari baburiwe irengero !

posted on May , 23 2011 at 20H 37min 39 sec viewed 7331 times

Mbere y’uko itariki ya 21 Gicurasi 2011 igera, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’ahandi byari ibicika, abantu bamwe bari bahiye ubwoba dore ko bavugaga ko isi igiye
kurimbuka.

Uwitwa Harold Camping, akaba uwo bita umuvugabutumwa, akaba na none ariwe washinze radiyo yitwa “Family Radio Network” yavuze ko ngo bibiliya hamwe n’uburyo bw’imibarire (numerology)
byagaragazaga ko isi izarimbuka kuwa Gatandatu, tariki 21 Gicurasi 2011 saa 5:59 z’umugoroba binyuriye ku ruhererekane rw’imitingito; kandi ko ngo abantu 200 000 ngo bizera bakajyanwa mu ijuru

Ese koko ibyo yavugaga byari ukuri?

Kuri uwo wa Gatandatu, i Oakland ku cyicaro gikuru cya ya radiyo ngo y’ivugabutumwa, imiryango yari ifunze ndetse no mu rugo rwa Harold abakomanze ntibabonye ubakingurira, ikindi n’urubuga rwa
internet bakoreshaga ngo bamamaza iyo mperuka y’isi narwo ntabwo rwakoraga. Iyo radiyo abiyitirira Kristo bakundaga kuyumva; ariko uwo munsi ntiyavugaga. abakozi bayo bari basibye akazi.

Ushobora kwibaza uti uwo mubwirizabutumwa yari muntu ki? Harold Camping, yize ibijyanye n’ubwubatsi muri kaminuza ya California i Berkeley, yigeze kwandika igitabo kivuga ko imperuka y’isi izaba
1994 ariko icyo cyabaye ikinyoma cyambaye ubusa.

Nyuma y’uko abonye ibyo yanditse atari byo yongeye gutangaza ko imperuka y’isi izaba tariki ya 21 Gicurasi 2011 saa kumi n’imwe n’iminota 59 ngo uwo mwanzuro yawugeragaho binyuriye mu gusesengura
bibiliya maze akayihuza n’uburyo bw’imibarire (numerology).

Nk’uko tubikesha urubuga Us Today, abantu batari bake bari babifashe nk’ukuri, ariko batunguwe no kubona imperuka itabaye; ibyo yari yavuze nta shingiro bifite ko kandi izo nyigisho zari
zitandukanye n’icyo bibiliya yigisha, dore ko yo isaba abantu guhora biteguye.

Répondre