Muganga Jules Rutaremara azadusuzumire Tom Ndahiro.Edmond Munyagaju.(www.leprophete.fr)
l
Mu minsi ishize ubwo mu Rwanda byari bishyushye Leta ivumira ku gahera Kayumba na bagenzi be, umuvugizi w’ingabo Jules Rutaremara yatangaje inyandiko yasohotse kuri www.igihe.com yemeza ko ngo Dr Théogène Rudasingwa afite utubazo two mu mutwe duturuka ku bibazo yagize mu bwana bwe. Kubera ubwo bugenge afite bwo gusuzuma ibibazo byo mu mutwe bituruka mu bwana, ni yo mpamvu nifuje kumusaba ko yazaturebera niba kwa Tom Ndahiro inshinge zikora neza, kuko uyu atangiye kugaragaza ibimenyetso. Ubundi indwara iyo ari yo yose, mu ntangiriro igora kuyivumbura ariko kuyivura biba byoroshye. Iyo itinze, igaragarira bose ariko ikagora abavuzi. Ubanza aha ari ho Tom ageze.
“Ni iby’uwanzwe, naho ubundi n’ibyo bikuri iruhande ni uko”.
Iri jambo ritazibagirana ryavuzwe na Mulindahabi aribwira umwami Rudahigwa. N’ubwo uyu Mulindahabi yari umutware w’u Buganza, Rudahigwa yamwangaga urunuka ariko akabura uko abigenza kuko Mulindahabi yari afite amaboko mu bazungu bigatuma Rudahigwa bitamworohera kumuhangamura. Usibye kuba yari mu batumye Musinga acibwa akajyanwa ishyanga, yanamuhoraga ko yari yaracyuye Mukabagorora, umugore wari waratanye na Musinga. Gucyura umugore watunzwe n’umwami atabiguhereye uruhusa cyangwa ngo uruhabwe n’uwamusimbuye cyari igicumuro gikomeye. Ngo Mulindahabi yarabyiratanaga akajya avuga ati “ubu ndi i Nyanza”.
Umunsi umwe rero yaje guhura na Rudahigwa arimo arambagira igihugu aherekejwe n’umuvuguruza we Rwabutogo, umwami abwira uyu Rwabutogo ati: “Mulindahabi areba nabi koko!”. Mulindahabi ntiyaripfanye, yaramusubije ati: “Ni iby’uwanzwe, naho ubundi n’ibyo bikuri iruhande ni uko”. Yavugaga avunura kuko Rwabutogo yarebaga imirari!
Ibya Kagame n’incuti ze na byo bimeze nk’ibya Rudahigwa na Rwabutogo. Abatavuga rumwe na we, Rutaremara abirabuza ibisazi. Ariko ni uko ari iby’uwanzwe nyine, n’inshuti ze bicaranye ubanza intambwe zerekeje i Ndera! Urebye ibyo Tom Ndahiro yandika, usanga ibibazo byo mu bwana bitarahungabanyije ba Rudasingwa gusa. Surwumwe ni umwana w’umunyarwanda.
1. Mu myaka 6000 abantu batangiye gukoresha inyandiko,Tom Ndahiro avumbuye uburyo bushya bw’imyandikire. Muti bigenze bite?
Ubusanzwe iyo umuntu afashe ikaramu cyangwa ordinateur akandika, aba afite icyo ashaka kugeza ku bandi. Abazi gusoma baricara bagasoma, abasesengura na bo bagafata umwanya, abatanga ibitekerezo bakagira bati turemeranya na we kuri iki, ariko kiriya ntitucyemera. Ibi hashize ibinyagihumbi byinshi bikorwa. Uwitwa Tom Ndahiro, muri iyi minsi yakoze amateka. Yavumbuye uburyo bushya bwo kwandika, ku buryo n’uwaba amushyigikiye bimugora kuvuga ngo turumvikana kuri kiriya, waba utamushyigikiye na bwo bikakugora kuvuga aho mutemeranya. Ubwo buhanga bushingiye mu kuvangavanga ibintu ku buryo butigeze bubaho. Acucikanya mu magambo make ibitekerezo nka bitanu bitagira aho bihuriye, wabisoma ntugire icyo usigarana mu mutwe. Yego gusobanura ibitekerezo si impano yahawe bose, ariko na none kuvangitiranya ibintu ku rwego nk’urwa Tom bisaba “ubugenge” bwihariye. Inyandiko ye nibandaho yasesekaye ku basomyi tariki 5 gicurasi 2011 nk’uko igaragara mu Muvugizi, yayise ngo “Al Qaeda ya Bin Laden ntaho itaniye n’Umuhanuzi wa Rudakemwa na Habimana”. Iyi nyandiko ni icyitegererezo cy’ubuhanga buhanitse bwa Tom mu kuvangavanga ibintu. Dore urugero. Mu ntangiriro yayo aragira ati:
“Ubushize nanditse nibaza uwo abapadiri Rudakemwa na Habimana bakorera. Abashyizeho urubuga ‘Umuhanuzi’ wo kwigisha urwango, barikorera cyangwa bakorera Kiliziya ibayobora? Icyo cyari ikibazo ariko ari n’umutwe w’inyandiko.
Mu bihe nandika inkuru ikurikira iyo, haje amakuru ngo Osama bin Laden arapfuye. Abanyamerika baramwishe. Kandi bati, ubwo ni ubutabera. Kandi nibwo koko. Umuntu wababujije amahoro, akayabuza n’isi muri rusange, apfuye bagomba kwishima na Perezida Obama akabitangaza yemye.
Harya Kabuga Felicien ari he? Uwahamenya ngo aharange. N’aho Mudacumura uyobora ingabo za FDLR ari he. Osama wabeshyaga ko akorera Imana, kimwe n’abo bose, ntiyabarushije kwica benshi.
Abishe Osama ntabwo badufasha gushaka na Kabuga cyangwa Mudacumura? Ngo niba batari i Roma baba bari i Paris cyangwa ahandi! Ibyo aribyo byose bo ntabwo bari mu mashyamba.
Icyampa uwambwirira Vatican ko yari ikwiye guha amabwiriza abakozi bayo bigisha urwango n’ubugome ko bakwiye kurekeraho kuko u Rwanda rwababaye bihagije”.
Mu gika cya mbere avugamo inyandiko yanditse abanziriza iyi. Mu cya kabiri akavugamo urupfu rwa Bin Laden. Mu cya gatatu akibaza aho Kabuga na Mudacumura bihishe, mu cya kane n’icya gatanu akadukira Vatikani ayiha n’amabwiriza. Igitangaje ariko, ni uburyo ava ku ngingo agasimbukira ku yindi nk’aho ari uruhererekane. Umusomyi asigara yibaza aho bihuriye. Ni uguta igihe, ubu ni ubuhanga kamere bwa Tom (Marque déposée). Abazabisoma ntacyo bazumva, akaba yirinze atyo ko hari uwamunenga, gusa akibuza ko hari n’uwamushyigikira keretse uwo biganye.
Ibi twari tubimenyereye iyo ibipfamatwi biganira. Kuko baba batumvikana, buri wese yivugira ibyo atekereza atitaye ku byo undi amaze kuvuga, ugasanga ikiganiro cyabo nta ruhererekane rurimo (enchaînement logique):
A: “Waramutse kana!”
B: “Yego wiriwe”.
A: “Ugiye ku isoko ngo nkwitumire se?”
B: “Oya ntabwo ngiye ku bitaro ngiye ku isoko”.
A: “Ubwo ugiye ku ishuri igendere, ku isoko ndatumayo undi”.
Igitangaje kuri Tom, ni uko ibi biri muri we nyirizina. Mu kugenekereza umuntu yabyita ubupfamatwi bw’imbere. Iyi ndwara bayita amanyurane “dichotomie”, ituma umuntu akurikiranya ibitekerezo byinshi nyamara bitagira aho bihuriye. Ngaho muganga Jule Rutaremara namubwira iki.
2. Inyandiko itagira umutwe n’ikib… (abazi ikinyarwanda mwuzuze).
Ibi ndabihera ku kuba umutwe w’inyandiko ntaho uhuriye n’ibirimo. Biragoye kumenya niba inyandiko ye ari umutwe utagira igihimba, cyangwa niba ari igihimba kitagira umutwe. Niba yaratekerezaga kwandika kuri Musenyeri Tadeyo, inyandiko ye ni igihimba kitagira umutwe. Niba ariko ba nyiri ikinyamakuru Umuhanuzi ari bo yari agambiriye, inyandiko ye ni umutwe utagira igihimba.
Umutwe wayo uragira uti: ““Al Qaeda ya Bin Laden ntaho itaniye n’Umuhanuzi wa Rudakemwa na Habimana”. Igitangaje kurusha ibindi, ni uko mu gihimba cyayo ahera ku ntangiriro kugera ku musozo yibasira Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa. Inyandiko ye igizwe n’amagambo 1.503. Muri yo, avuga uriya Rudakemwa na Habimana ni 15 gusa ari yo aya: “Rudakemwa na Habimana ni amazina meza. Ba nyirayo ntibayakunda bigatuma bakora ibinyuranye ni uko bitwa”. Nkurikije bwa busesenguzi bwa Rutaremara navuze haruguru, mfite impungenge ko amateka akakaye Tom yahuye na yo (nk’uko byanditswe na Padiri Thomas Nahimana mu nyandiko yitwa “N’ububasha bw’ukuzimu ntibuteze gutsinda Kiliziya, kuri www.leprophète.fr tariki 1 gicurasi 2011) yaba yaramusigiye ibisare bitangiye kumugiraho ingaruka. Ikindi, muri iyo nyandiko Padiri Thomas Nahimana yasohoye, yari yamufashije amwibutsa kutongera kwibeshya ku izina rye. Igitangaje, arakomeza akamwita Habimana. Nagerageje kumva impamvu ibimutera nitabaza abazobereye mu byo kumenya muntu “Psychologie” nshaka kumenya ikibanza hagati yo gusoma no kwandika. Bansobanuriye ko umuntu abanza kumenya gushushanya inyuguti (intangiro yo kwandika) akabona kugerageza gusoma. Birumvikana rero. Niba Tom inyandikire ye iri kuri uru rwego, nta wamurenganyiriza kuba adasoma ibyo bamwandikaho cyangwa bamusubiza. Ugaya umudiho w’urushishi areba amatako uturukamo.
3. Abasomyi n’abasesenguzi Tom Ndahiro adupfutse umunwa.
Iriya nyandiko ya Tom yanditse ku buryo bugoye kugira icyo uyivugaho. Kubera ko yuzuye ubugome n’ibitutsi, biragoye kugira icyo uyivugaho. Keretse wiyemeje kwinjira mu irushanwa ry’ibitutsi no gutoteza. Hari byinshi avuga ukabura icyo umusubiza kandi ubona ko bikenewe. Impamvu ni uko biba bishobora kukwanduza uburwayi utari usanganywe. Dore urugero: “Ariko kuri Ntihinyurwa si ko bimeze. Uwabaye nk’igiti ntatonekara n’iyo yaba afite igikomere”. Ngaho mbwira se musomyi, mbwira musesenguzi, warenzaho iki? Uraceceka, bimwe Abanyarwanda bavuze ngo ntawe ubuza inyombya kuyomba kereka ushaka kuba nka yo. Iriya rero si inyandiko mu by’ukuri. Ni icyishongoro cy’ubugome n’urugomo. Ni yo mpamvu bigoye kumusubiza, keretse wiyemeje kwijandika mu bitutsi n’amahane. Mpiniye aha ntagwa mu ruzi ndwita ikiziba!
4. Tom ameze nk’umwana wahiye mu kwaha.
Mu kinyarwanda bavuga ko umwana wahiye mu kwaha atagira ifatiro. Na Tom ni uko. Ubusanzwe iyo umuntu ari incuti yawe, n’iyo yavuga amafuti uragenekereza ukagerageza kumurwanaho. Hari ubwo akabya rero ukabura aho uhera umuvugira, kabone n’aho waba ubyifuza. Aho bukera rero, n’abakunzi ba Tom bari bumuburire uruhengekero. Ikibazo cy’inyandiko ye, si ukuba mwabyumva kimwe cyangwa mwanyuranya, ikibazo ni ukumenya icyo avuga, kuko henshi nta cyo. Reka ntange ingero ebyiri gusa:
“Mu mwaka w’1943, Umwami Mutara Rudahigwa, ku gahato k’abapadiri n’abakoroni, yahaye u Rwanda ‘Kristu umwami’. Mu mwaka w’1982, Ntihinyurwa yafashe igipande cyahawe Kristu umwami agiha uwo akunda kurusha Kristu”.
“Umwepisikopi wese, ukora umurimo we nta makemwa, aba akwiye icyubahiro, ndetse akaba ari n’umunyagitinyiro. Icyatumye nsaba abakunda Imana kuyisabira si uko Musenyeri atererwa isaluti n’abajandarume akagaragirwa n’Interahamwe”.
Izi si interuro nafashe ngo wenda umuntu abe yakeka ko ibizibanziriza n’ibizikurikiye (contexte) bituma zumvikana. Ni ibika bibiri. Nk’uko bizwi, igika ni igice cy’umwandiko gikubiyemo igitekerezo kimwe kandi kikaba cyihagije. Aha rero ni ho mpera mvuga ko ibya Tom bitagira ifato. N’uwaba amushyigikiye, biragoye kuko bimusaba kubanza kumva ibyo avuga, kandi murabona ko ari ingorabahizi. Ubu se wamenya kiriya gipande cyahawe Kristu nyuma Ntihinyurwa akagiha uwo akunda ari iki?
5. Kuki Tom yahisemo iyi nzira?
Mu by’ukuri, n’ubwo rimwe na rimwe abantu bibeshya, urugamba rw’ibitekerezo ruragoye kurusha uko bamwe barukeka. Iyo wanditse uba wishyize ahagaragara. Uba wemeye ko bakujora, bakagushyigikira, bakakuvuguruza, bakakunganira, bakagukosora cyangwa bakanaguseka. Ni yo mpamvu Tom yahisemo kunyereza imvugo akayijyana aho azi ko bigoye kumukurikirayo: mu mujinya, ibitutsi n’akajagari mu bitekerezo. Ku bw’ibyo, kumugisha impaka utijanditse hamwe na we bigiye kuba ihurizo. Bisaba kugenda wigengesereye. Hari imyitwarire ibiri ishoboka ku basomyi ba ziriya nyandiko. Hari uguceceka Tom akiharira urubuga. Hari no gukuraho agahu yatukana bakamusubiza. Muri ibi byombi Tom ntiyaba ahombye. Gusa hari uburyo bwa gatatu atibutse. Ni ukumusubizanya ubwenge, byaba ngombwa bakamutuka mu kinyabupfura n’ubuvanganzo.
Umwanzuro: Ngo “imbwa y’ibwami aba ari umwami w’imbwa”, iyo ikurumye uba uguye mu matsa.
Niba Tom afite ubushobozi buke bigeze hariya, niba inyandiko ze zibiba amacakubiri ku mugaragaro (aha ndibutsa ko biriya atari uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza, kuko biriya avuga kuri Mgr Tadeyo iyo abigirira ingingo Tom aba yaratanze ikirego mu nkiko), niba...Kuki Tom ari igihangange n’indakoreka mu Rwanda? Tuvuge se ko mu Rwanda nta bantu bazima bahaba bashyira mu gaciro? Kuki uriya ari we tara bashyira ahirengeye? Ibibazo ni byinshi ariko igisubizo ni uko abishyigikiwemo. Ahagaze i bwami, aravuga rikijyana. Akandagaza n’abasaza b’uruyenzi! Akaba inyambo n’intozo.
Simututse gishenzi,
njye munenze kigeni.