Rwanda: «Umuntu wese uzumva ko KARASIRA yitabye Imana, ntazarire kuko nzaba nduhutse» (RIP Aimable KARASIRA UZARAMBA).
Mu gihe uyu munsi Abanyarwanda bari bategereje n’igishyika cyinshi ifungurwa ry’intungane « Aimable Karasira Uzaramba », nibwo ahubwo muri icyo gitondo bumvise inkuru mbi ibamenyesha ko iyi ntwari yambuwe ubuzima n’inkoramaraso z’Inkotanyi. Twihanganishije umuryango wa Karasira by’umwihariko n’umuryango Nyarwanda muri rusange uri mu kaga ko kugotwa n’amashita yiyise Inkotanyi nk’uko nyakwigendera Karasira yakunze kubivuga. Karasira yasigiye Abanyarwanda ubuhamya bwe bwite mu ijwi rye kandi akaba yarifuje ko batangazwa atakiri muri ubu buzima, akaba aribwo tubagejejeho aha.
/image%2F1046414%2F20260507%2Fob_b591d9_rip-karasira-aimable-uzaramba.jpg)
Nubwo hirya no hino mu Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga hari ibiganiro by'akababaro n'amarira bitewe n'iyicwa rya Karasira, we ubwe yatubwiye ko igihe azaba yitabye Imana nta muntu numwe uzarira kuko we azaba aruhutse! Kandi koko iyo wumvise inzira y'umusaraba yabayeho muri iyi si n'iyicarubozo yakorewe n'abicanyi ba FPR Inkotanyi, biragaragara ko "Aruhutse".
Nubwo Karasira akuwe muri ubu buzima, ubutegetsi bumwishe abusigiye umuvumo kandi aho agiye nta kindi bazongera kumukoraho ahubwo amaraso ye azabahame! «Veritasinfo» ituye abakunda Aimable Karasira n'abemera Imana umurongo wanditse muri Bibiliya Ntagatifu (UBUHANGA 3, 1-9).
Ubuhamya bw’ibanga Aimable Karasira yasigiye Abanyarwanda bugomba gutangazwa nyuma nyuma y’urupfu rwe :