Ibitero muri Irani: ikiraro B1 kiri i « Karaj » cyagabweho igitero, Irani ikaba yasezeranyije kwihorera.

Publié le par Veritas

Ibitero byakozwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Israël byibasiye ahantu h’ingenzi i Karaj, mu burengerazuba bwa Téhéran, aho byangije cyane cyane ikiraro B1 cyari kikiri kubakwa. Nk’uko «Anadolu Agency » ibitangaza, icyo gitero cyangije byinshi kandi gikomeretsa abantu benshi.

Irani yamaganye icyo gitero ikaba igifatat nk’uburyo bweruye bw’intambara, ikaba yatangaje ko igiye gutegura uburyo bwo kwihorera mu bihe bya vuba ; ibi bitero kuri Irani rishobora gutuma ikigero cy’umutekano mucye gikomeza kurushaho kwiyongera mu karere kose.

Mu ngaruka zishobora kubaho harimo: kwiyongera kw’amakimbirane mu Burasirazuba bwo hagati, guhungabana kw’inzira z’ingenzi zo gutwara  peteroli, ndetse n’ingaruka ku bukungu bw’isi. Icyakora, ibintu biracyari mu gihirahiro kubera ko nta ruhande ruratinyuka kuvuga kumugaragaro ko arirwo rwagabye ibitero byasenye kiriya kiraro.

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article