Libani: Ingabo za Isiraheli zarashe ku basilikare ba FINUL, Ubufaransa bwamaganye icyo gitero bituma burushaho guha inkunga ingabo za Libani.
Intambara Amerika na Israyeli bagabye ku gihugu cya Irani iri gufata intera igana habi. Kuri uyu wa 30 Werurwe 2026, umutekano mu majyepfo ya Libani warushijeho kuzamba cyane nyuma y’ubushyamirane bukomeye bwabaye hagati Ingabo za Isiraheli n’ingabo za Loni FINUL ziri mu butumwa bw’amahoro mu majyepfo ya Libani.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, abasilikare ba Isiraheli berekeje imitutu y’imbunda zabo ku mukuru w’abasilikare ba FINUL ufite ubwenegihugu bw’Ubutaliyani ari kumwe n’umufasha we, ariko abo basilikare ba Israyeli ntibagira isasu barasa. Nyuma y’amasaha macye, indi modoka y’izo ngabo za Loni yarimo n’abasilikare b’Abafaransa yarashweho n’ingabo za Isiraheli zari muri ako gace k’amajyepfo ya Libani.
Ibi bikaba bibaye mu gihe hari intambara ikomeye iri hagati ya Isiraheli na Hezbollah, mu gihe kandi FINUL irimo kugerageza kubahiriza icyemezo cya Loni nimero 1701 cyo kugarura umutekano mu majyepfo ya Libani.
Ubufaransa bufite uruhare rukomeye mu kugarura umutekano mu majyepfo ya Libani. Uretse abasilikare babwo bagera kuri 700 bari muri FINUL, bwahaye kandi ingabo za Libani imodoka z’intambara z’imitamenwa (véhicules blindés). Ubu bufasha bukaba bugamije kongerera ubushobozi ingabo za Libani kugira ngo zishobore kugenzura neza ubusugire bw’igihugu cyazo, kurinda umutekano ku mupaka w’amajyepfo no kugabanya imbaraga z’imitwe yitwaje intwaro itari iya Leta nka Hezbollah.
Intego z’Ubufaransa muri iki gikorwa ni ebyiri: gushyigikira ubusugire bwa Leta ya Libani no gukumira intambara ishobora gukwira igihugu cyose, ahubwo hagashyirwa imbere ingabo za Leta ya Libani aho kuba imitwe yitwaje intwaro itari iya Leta.
Nyuma y’ayo masasu yarashwe ku basirikare bayo, Ubufaransa bwamaganye bikomeye iki gitero, bukaba bwasabye ibisobanuro leta ya Isiraheli. Ibi byose bikaba bigaragaza ko ibintu bikomeje gufata indi ntera itari nziza na gato, ahubwo bikaba biri gutera impungenge z’uko hashobora kuba intambara yakwadukira akarere kose.
Veritasinfo.