Irani yahanuye indege y’intambara y'Amerika yo mu bwoko bwa F-15.
Indege y’intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahanuwe kuri uyu wa gatanu igwa ku butaka bwa Irani, nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’Amerika babibwiye ikinyamakuru cya «New York Times». Abayobozi b’Amerika batangaje ko bari gushakisha abapilote babiri bari bayirimo, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana uko bameze n’aho baherereye.
Amakuru atandukanye agaragaza ko iyo ndege ari iyo mu bwoko bwa F-15 ifite agaciro ka miliyoni 100 z’amadolari, iyo ndege y’intambara ikaba ikorwa n’Amerika. Ibinyamakuru bya Leta ya Irani byerekanye amafoto agaragaza ibisigazwa by’iyo ndege kandi bikaba byemeje ko iyo ndege yarashwe n’ingabo za Irani zo mu mutwe witwa « Les Gardiens de la révolution ». Aya makuru atangazwa n’ibinyamakuru bya Irani kuri iyi ndege ntabwo yari yemezwa ku mugaragaro n’Amerika, abo bayobozi bakaba bakomeje kwitwararika mu gutangaza icyateye ihanuka ry’iyo ndege.
Mu kiganiro na CNN, Peter Layton wabaye umusirikare mu ngabo zirwanira mu kirere za Australia, yavuze ko amafoto yerekanywe n’ibinyamakuru bya Irani «agaragaza neza ko iyo ndege ari F-15».
Iri hanurwa ry’iyi ndege ribaye mu gihe intambara yeruye iri kuba hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Israël ibyo bihugu byombi bikaba bihanganye na Irani, nyuma y’ibyumweru byinshi by’ibitero bikomeye n’ukwihimura hagati y’igisilikare cy’impande zombi zihanganye imaze gukwira akarere kose. Iyi ntambara ikaba igeze ku rwego rwo hejuru, ikaba imaze guteza igihombo kinini cy’abantu bahitanywe nayo n’ibintu byinshi bimaze kwangirika ku mpande zombi.
Kuraswa kw’iyi ndege bifatwa nk’intambwe ikomeye iri mu rwego ruhanitse rw’igisilikare cya Irani cyane cyane umutwe wa « Gardiens de la Révolution » kuko iyo ndege y’Amerika ariyo ya mbere irashwe na Irani kumugaragaro ikagwa ku butaka bwayo kuva iyi ntambara yatangira.
Kugeza ubu, icyihutirwa ku buyobozi bwa Amerika ni ugushakisha no gutabara abapiloti abari muri iyo ndege uretse bigoye kubabona kuko baguye ku butaka bw’igihugu cya Irani bahanganye nacyo. Televiziyo y’Abafaransa ya LCI yavuze ko abapiloti biyo ndege bashobora kuba bapfuye. Kubashakisha bikaba bikomeje.
Veritasinfo.