Rwanda : Impamvu ituma ingabo za Paul Kagame RDF ziri kwizengurukaho muri Congo zikabeshya ko zitashye.
Paul Kagame yashyize umukono ku masezerano y' i Washington yo guhagarika intambara imaze imyaka irenga 30 hagati ya RDF na RDC. Muri ayo masezerano hateganyijweko abakoze ibyaha by'ubwicanyi bw'abacongomani n'impunzi z'abanyarwanda bose hamwe barenga miliyoni 10 bazagezwa imbere y'inkiko.
Umuryango w'abibumbye wa ONU nawo wafashe icyemezo cya 2773 gisaba u Rwanda gukura ingabo zarwo muri Congo kandi abakoze ibyaha by'intambara bagakurikiranwa n’ubutabera. Ibyo byose nibyo biri gutuma Kagame n'ingabo ze muri RDC ziri kwizengurukaho zikabeshya ko ziri kuva mu birindiro by’uduce zafashe ngo ziratashye nyamara ahubwo ziri kujya mu tundi duce ; ibyo zikaba ziri kubiterwa n’ubwoba zifite bwo gukurikiranwa mu nkiko.
Ikibazo gihari ni uko kuguma muri Congo nabyo bitari gushoboka bitewe n'uko Amerika (USA) yafatiye ibihano by'ubukungu ingabo za Kagame RDF none ubu zikaba zatangiye gushirirwa n'amasasu ku rugamba ; ibyo bikaba biri gutuma zitakaza ibirindiro zifite bigafatwa na FARDC na Wazalendo ; ariko RDF/M23 yo ikabeshya ko yatangiye kuva ku butaka bwa Congo kandi Kagame atemera ko izo ngabo ze ziriyo!
Ese Kagame azakomeza kubeshya kugera ryari? Amashusho y’ubwicanyi yafashwe na AP arabereka ko ikibazo cy’ubwicanyi bw’impunzi z’Abahutu n’Abacongomani muri Congo n’ibihano bashyiriweho n’Amerika bitoroheye abicanyi b’i Kigali.
Veritasinfo.