RDC : Urupfu rwa Willy Ngoma ruragaragaza intera ndende intambara FARDC iri kurwana na RDF/M23 igezeho mu nzira yo kwigarurira ibirombe bya Rubaya.
Willy Ngoma wari umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa RDF/M23 yishwe mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Gashyantare (2) ari hafi y’ibirombe bya Rubaya muri teritwari ya Masisi, muri Kivu ya Ruguru. Inkuru y’urupfu rwe ikaba yemejwe n’umwe mu bayobozi b’inyeshyamba za RDF/M23 wayibwiye Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa « RFI » dukesha iyi nkuru.
Amakuru aturuka muri ako karere, yemezako imodoka ya gisilikare Willy Ngoma yarimo yashwanyagujwe n’igisasu cyatewe n’indege yo mu bwoko bwa drone. Ayo makuru kandi yemeza ko guhera kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru turimo, ibitero byinshi bikozwe na drone (indege zitagira umupilote) byatangiye kwiyongera muri ako karere gafatwa nk’ingenzi mubijyanye n’igisilikare mu mirwano ihanganishije RDF/M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo.
Willy Ngoma yari umwe mu bayobozi b’imena ba RDF/M23 wakunze kwigaragaza cyane ; ubutegetsi bwa Kigali bukaba bwemera ko bufitanye imikoranire n’ubufatanye bya hafi n’umutwe w’inyeshyamba wa AFC/M23 n’ubwo butemera kumugaragaro ko buha inkunga itaziguye izo nyeshyamba. Urupfu rwa Willy Ngoma rukanga rugaragaza ko uyu mutwe wa RDF/M23 utangiye kugaragza intege nke ku rugamba nubwo abawugize bo bakomeje kwemeza ko urupfu rw’uyu muyobozi warwo ntacyo rwahungabanyije ku miyoborere y’urugamba barimo.
Muri aya masaha twandika iyi nkuru, imirwano ikomeye irakomeje mu bice byegereye ibirombe bya Rubaya bifite amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa coltan akenewe cyane mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho muri iki gihe. Inyeshyamba za RDF/M23 zirarega ingabo za Congo (FARDC) kuba zaratangije ibitero bikomeye kuri uyu mutwe mu bice byose abarwanyi bawo baherereyemo muri Kivu y’epfo n’iya ruguru muri iyi minsi 10 ishize.
Uyu Willy Ngoma wishwe yari asanzwe yarashyiriweho ibihano n’umuryango mpuzamahanga. Mu mwaka w’2023, igihugu cya leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA) cyari cyaramushyiriyeho ibihano kubera uruhare yashinjwaga mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu, cyane cyane uruhare rwe mu bwicanyi bwabereye i Kishishe mu mwaka w’2022. Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE) nawo wari waramushyiriyeho ibihano guhera mu mwaka w’2022, aho wamushinjaga kugira uruhare rukomeye muguhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo (RDC).
Urupfu rwa Willy Ngoma rubaye ikimenyetso gikomeye cyerekana intera ndende n’uburyo bushya ingabo za Congo FARDC ziri kurwanamo iyi ntambara, birimo kugaba ibitero bidahusha (frappes ciblées) ku barwanyi bakuru ba RDF/M23, gufunga inzira zose ziha zijyanye n’ubukungu bukoreshwa n’izi nyeshyamba mu gukomeza intambara no guhangana n’amakimbirane ari hagati y’ibihugu byo mu karere biha inkunga uyu mutwe.
Veritasinfo.