RDC-Rubaya: ubuhamya bwa « Jules Mulumba » nyuma y’igitero cyahitanye abantu benshi bari kumwe na Lt.Colonel Willy Ngoma.
Mu kiganiro yagiranye na « Madame Chancella Tshala », Jules Mulumba, umuvugizi wa VDP-Wazalendo, yatanze ubuhamya burambuye ku gitero cyabereye hafi ya Rubaya gikozwe na Wazalendo kigahitana Lt-Colonel Willy Ngoma, umuvugizi w’inyeshyamba za RDF/M23, kimwe n’abandi ba ofisiye b’izo nyeshyamba.
Jules Mulumba yasobanuye ko icyo gitero kitari kigamije umuntu umwe gusa, ahubwo ko cyabaye kimwe mu gikorwa cy’urugamba rukomeye rwamaze amasaha menshi. Avuga ko abayobozi bakuru b’inyeshyamba za RDF/M23 bagezweho n’ingaruka z’icyo gitero ndetse hakaba hari n’abandi barwanyi benshi b’izo nyeshyamba bafashwe matekwa hafi ya Rubaya. Ubuhamya Jules Mulumba yahaye Chancella buteye butya, yagize ati :
«Sultani Makenga yavuye aho igitero cyabereye mbere y’amasaha abiri icyo gitero kitaraba, igitero cyabaye saa munani n’iminota 43 z’ijoro (02h43). Makenga we akaba yari yamaze kujya kuri paruwasi ya Matebe iri i Matanda saa sita z’ijoro (00h00), iyo paruwasi ikaba iherereye nko ku bilometero 3 cyangwa 4 uvuye aho igitero cyabereye. Ariko umuyobozi w’abamurindaga witwa Eric Kazungu yishwe n’icyo gitero kimwe n’umuyobozi w’umutekano wa Imani Nzenze witwa major Pascal na we wishwe n’icyo gitero. Hari n’undi witwa colonel Safari wo mu biro bya gatatu wapfuye, ndetse n’uwari umujyanama w’umutekano (aides de camp) wa Nzenze n’uwa guverineri nabo bakaba barapfuye.
Umuvandimwe wa Makenga yakomerekejwe n’icyo gitero ku buryo bukomeye mu nda, akaba yari ashinzwe ubutasi bwa gisivile mu ntara ya Kivu y’Epfo. Abapfuye ni benshi, kandi uretse n’abo bapfuye, twafashe inyeshyamba zigera kuri mirongo itatu hafi ya Rubaya. Imirwano ntabwo yaranzwe n’iki gitero kidasanzwe (chirurgicale) gusa, ahubwo iki gitero cyabaye nyuma y’amasaha 48 y’imirwano ikomeye twari duhanganyemo na RDF/M23. Iyo mirwano niyo yatumye Makenga na Willy Ngoma baza aho yarimo kubera bituma dushobora kubata mu mutego. Twagaragaje ingufu zidasanzwe muri urwo rugamba, dusunika inyeshyamba za RDF/M23 tuzigeza hafi ku bilometero 5 uvuye Rubaya, uko gutsindwa urugamba nibyo byatumye Makenga na Willy Ngoma baza ku rugamba gutera akanyabugabo abarwanyi babo bituma tubagabaho icyo gitero kidasanzwe.
Mu bahitanywe n’icyo gitero harimo undi mu ofisiye mukuru w’inyeshyamba utaramenyekana amazina; harimo kandi n’umusilikare ufite ipeti rya major wo mu ngabo z’u Rwanda RDF warokotse kubw’amahirwe maze ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Roi Fayçal i Kigali. Hari n’abandi barimo kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare biherereye nko ku bilometero 39 uvuye i Kampala, mu majyepfo ya Uganda.»
Nk’uko ubu buhamya bubivuga, igikorwa cyabanjirije iki gitero cyahitanye Lt.Col Willy Ngoma ni imirwano ikomeye yamaze amasaha 48, hanyuma iyo mirwano ikurikirwa n’iki gitero cy’injyanamuntu (opération chirurgicale). Jules Mulumba ashimangira ko kuba abayobozi bakuru b’inyeshyamba bari aho icyo gitero cyabereye byatewe n’uko abarwanyi b’inyeshyamba bari bamaze gucika intege no guta morale nyuma y’uko VDP Wazalendo yari imaze kwegera hafi cyane ya Rubaya.
Amakuru « Veritasinfo » ikura mu ntara ya Kivu y’amajyepfo nayo si meza na gato kuri RDF/M23 kuko nyuma y’urupfu rwa Willy Ngoma, abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho nawo wifatanyije na RDF/M23 bari kwanga kujya kurwana kuko nta morale bafite kandi bakaba babona intambara yabo ntaho iberekeza. Kugeza ubu, inzego zibishinzwe zikaba zitaratangaza ku mugaragaro iby’aya makuru yose avugwa. Intambara muri Masisi nayo ikaba yakomeje, iri joro RDF/M23 ikaba yongereye umubare w’abarwanyi benshi mu gushaka kwigarurira ibirindiro bya Wazalendo byarangije kugota ibirombe byose bya Rubaya bicukurwamo amabuye y’agaciro ya Coltan, kugeza kuri iyi saha twandika aya makuru, RDF/M23 ikaba itarashobora gukura Wazalendo muri ibyo birindiro.
Veritasinfo.