Rwanda : Icyamamare mu gutegura ibitaramo « Bwana BADRAMA » yerekanye ko Kabarebe yatsinzwe urugamba rwo guhanagura ubwonko bw’urubyiruko!

Publié le par Veritas

Inkuru ikomeje kuvugwa cyane mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari, ni ikiganiro cyuzuyemo ubuhamya n’amakuru menshi cyanyuze kuri «YouTube» gitanzwe na Bwana BADRAMA kuri iki cyumweru taliki ya 22/02/2026. Ibyo BADRAMA yavugiye muri iki kiganiro n’uburyo yabivuzemo, bigaragara ko ibyo yavuze byamuvuye ku mutima kandi ko byari bimuremerereye cyane. BADRAMA yavuze ku karengane n’ubugome bikabije ubutegetsi bwa FPR-Kagame bukomeje gukorera Abanyarwanda, birimo ubwicanyi, kubambura imitungo yabo no kubahindura impunzi. BADRAMA yavuze ku bwicanyi Kagame akomeje gukorera Abacongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge ababeshya ko agiye kubaha igihugu! Yavuze kandi ku bikorwa bibi bya Kagame byo gufasha «Red-Tabara» mu kwica Abanyamulenge no guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Burundi.

Icyamamare mu gutegura ibitaramo « Bwana BADRAMA »

Kuki ikiganiro cya BADRAMA kimeze nk’igisasu cyatewe kuri Kagame n’ubutegetsi bwe ?

BADRAMA azwi cyane mu bitaramo no mu itegurwa ry’imyidagaduro mu Rwanda. Yubatse izina rye mu guteza imbere abahanzi no kubafasha kugera ku rwego rwo hejuru mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda. « The Mane Music Label », imwe mu nzu z’imyidagaduro zamenyekanye cyane yafashaga kuzamura abahanzi bakiri bato, niwe wayishinze kandi aranayiyobora. Uretse umuziki, BADRAMA yagiye agaragara mu bikorwa bya sinema no gutunganya filime. Afite konti zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga nka facebook, X (Twitter), Instagram, na YouTube, kandi aho hose akaba akurikirwa n’abafana bagizwe ahanini n’urubyiruko.

Nk’uko abyivugira mu kiganiro cye, mu mwaka w’1994, BADRAMA yari afite imyaka 9 y’amavuko, akaba mu byukuri ubutegetsi azi kandi yakuriyemo ari ubwa FPR-Kagame. Kubera uyu mwirondoro we, ikiganiro BADRAMA yatanze kivuga imikorere mibi y’ubutegetsi bwa FPR-Kagame gifatwa nk’igisasu kirimbuzi kuri ubwo butegetsi bitewe n’uko ibitekerezo bye abisangiye n’urubyiruko rugize 65% by’umubare w’abaturage bari mu Rwanda ! BADRAMA yahawe amasomo na Kabarebe yo kumwoza ubwonko ; ariko nk’uko bigaragara, ayo masomo ya Kabarebe yafashe ubusa kuko BADRAMA atitiranya ibishyimbo n’intama nk’uko Kabarebe yabishakaga. Iki kiganiro cya BADRAMA gishobora gutinyura urubyiruko rw’u Rwanda rukamagana akarengane rukorerwa ndetse rukanakarwanya.

Ni iki BADRAMA yavuze kidasanzwe kivugwa?

BADRAMA yerekana ku buryo burambuye ubwicanyi bwa FPR-Kagame mu gihe cy’imyaka irenga 32 kandi bukaba bugikomeza, agira ati « urubyiruko twaracecekeshejwe, twimwa urubuga rwo kuvuga icyo dutekereza, twimwa ibintu byose twemererwa n’itegeko nshinga. Abantu bagiye bapfa tukihangana ; bagashimutwa tukihangana ; tukumva ngo Bahati yashimuswe tukihangana ; tukumva ngo JoyPoli yishwe, tukihangana ; tukumva ngo Kizito yishwe, tukihangana ; nibwiraga ko guceceka ibikorwa bibi bikorwa n’ubutegetsi byatuma nibura umuntu abaho…ariko noneho maze kubona umwana w’umukobwa wavuze ngo turashonje, igisubizo yahawe ari ukwitwa umwanzi w’igihugu, kwihanga byaranze! »

BADRAMA yafashwe n’ikiniga ubwo yavuga akarengane gakorerwa abaturage ba Kangondo, bituma avuga amagambo aremereye cyane ku butegetsi bubi bwa Paul Kagame, yagize ati « … reka leta nyibwire ubugoryi ikora, niba ufunze umuntu wese wavuye muri Kagondo nka Jean de Dieu, tuba tuzi ko ugiye kumwica, ni mugabanye ubwo bugoryi n’ubwo bucucu, mwebwe badepite,mwebwe ba ministre, mwebwe bapolisi bohereza kujya gufata abantu ngo mubice, iyo ukoze ku muntu wa Kagondo tuba tuzi ko azize ubutaka, ntabwo aba ari umwanzi w’igihugu ! Ni mwe banzi b’igihugu mwa ngegera mwe … muratwishe muratumaze mwa Nterahamwe mwe! Muratwishe Kagame wowe na FPR muri Interahamwe ! mwa nterahamwe mwe, mufashe ba Idamange murabishe, mufashe Abatutsi bose mu gihugu murabishe ! Mwishe abantu bose bavugira Abanyarwanda, maze mukita abantu Interahamwe ! Nimwe mwasaze mushyigikira iyo Nterahamwe ngo ni Kagame… ! »

Ikintu BADRAMA yavuze kidasanzwe kivugwa n’umunyarwanda utari umunyepolitiki kandi wakuriye muri FPR, ni ukugaragaza neza ko « ubwicanyi bwa Kagame na FPR ntaho butaniye n’ubwicanyi bw’Interahamwe » ! BADRAMA arahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda guhaguruka rukarengera Abanyarwanda narwo rwirengera kuko niba bitabaye gutyo ruzapfa rugashira. Badrama kandi aragira inama Abacongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge yo kwitandukanya na Kagame ndetse na Moise Nyarugabo kuko bazabica bakabamara. BADRAMA arasaba Abarundi guhagarara kigabo bakarinda umutekano w’igihugu cyabo kandi bagatandukanya Kagame n’Abanyarwanda ku buryo ubwicanyi bwe bwazamwitirirwa wenyine n’agatsiko bafatanyije kwica Abanyarwanda, Abacongomani n’Abarundi.

Isomo twakura muri iki kiganiro cya BADRAMA rirakomeye cyane kandi tugomba kurizirikana cyane cyane ku Banyarwanda bari hanze. Iryo somo risaba Abanyarwanda gushishoza, bakamenya ko kuba umuntu yaravukiye mu Rwanda, akarerwa na FPR bitavuze ko uwo muntu ahita aba « Igifobagane » ; muri FPR harimo Abanyarwanda benshi bazima bakunda u Rwanda n’Abanyarwanda bose kandi abo nibo bazagira uruhare runini mu guhindura ubutegetsi bw’Inkotanyi ; u Rwanda rukongera kuba nyabagendwa ! Twabwira Bwana BADRAMA ko atagomba kugira ubwoba ko FPR yamugirira nabi kuko « aho kunigwa n’ijambo yanigwa n’uwo aribwiye », ibyo akaba aribyo bimugira umugabo w’ukuri kandi icyo FPR yamukoraho cyose ntigishobora guhindura ukuri yavuze.

Fungura munsi y’iyi nkuru wumve ikiniro cyose cya BADRAMA

Veritasinfo.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article