Ni izihe mpamvu zatumye u Burundi bukura ingabo zabwo mu mujyi wa Uvira mbere y’uko wigarurirwa na RDF/M23 nta mirwano ibaye ?
Kuwa kane taliki ya 4/12/2025 nibwo perezida wa Congo Bwana Félix Tshisekedi hamwe na Paul Kagame bashyize umukono ku masezerano yo guhagarika burundu intambara imaze imyaka 30 ihanganishije ibihugu byabo byombi bari imbere ya perezida w’Amerika Bwana Donald Trump ari nawe ugomba kureba ko ayo masezerano yubahirizwa. Kuwa gatatu taliki ya 10/12/2025 nibwo ingabo z’u Rwanda RDF/M23 zatangiye kwinjira ku mugaragaro mu mujyi wa Uvira uri mu marembo ya Bujumbura nta mirwano ibaye ; ibyo zikaba zarabikoze nyuma y’aho abasilikare b’u Burundi (FDNB) kimwe n’aba Congo (FARDC) ndetse na Wazalendo baviriye muri uwo mujyi. Kuwa gatanu taliki ya 12/12/2025, ku busabe bwa leta ya Congo (RDC), akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi karateranye, maze ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuga amagambo akomeye cyane yo kwihaniza Paul Kagame kubera igitero cyo kwigarurira umujyi wa Uvira! Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi yasobanuye impamvu u Burundi bwakuye ingabo zabwo muri Congo ari nabyo byatumye Amerika igaragaza uburakari budasanzwe ku Rwanda!
Ntabwo Uvira yafashwe bitewe n’uko twahunze urugamba.
Mu ijambo ry’ihumure umukuru w’ingabo z’u Burundi (FDNB) yagejeje ku barundi yagize ati :
« Twebwe Abarundi, mu mateka yacu ya cyera kuva isi yaremwa, nta munsi numwe twari twigera dutsindwa urugamba. Uvira ntabwo yigeze ifatwa bitewe n’uko twahunze urugamba, oyaaa !! Twebwe twavuye muri Uvira kugirango twubahirize amasezerani y’i Washington twagiranye na perezida w’Amerika Donald Trump. Perezida w’Amerika yasabye ko igihugu cyose cyohereje ingabo muri Congo (RDC) gihawe amasaha 72 yo kuba cyarangije kuzikurayo.
Twe rero twarabyubahirije tuzikurayo, M23 imaze kubona ko twazikuyeyo, yahise iza gufata uturere twose ingabo zacu zarimo nka : Gatogota,Luvungi na Lubarika, nyuma ikomeza iza no gufata umujyi wa Uvira nta ntambara ibaye kuko twari twawuvuyemo. Ndabasabye ntimikomeze kurwana intambara yo kuri interineti, akari inyuma karahinda, u Burundi ntidutsindwa turatsinda, sagarara Burundi sagamba, abarundi muhumure. »
Niba atari umuvumo ku butegetsi bwa Kagame, ni akagambane k’Amerika !
Nyuma yo gufata umujyi wa Uvira, Amerika yagaragaje uburakari budasanzwe ; ubwo yafata ijambo mu kana ka Loni gashinzwe umutekano, ambasaderi w’Amerika yavuze ko imirwano yo gufata umujyi wa Uvira yayobowe na Kagame ubwe, ibyo akaba yarabikoze arenze ku masezerano yari amaze gushyiraho umukono i Washington. Ambasaderi yemeje ko u Rwanda rwohereje abasilikare barwo bari hagati y’ibihumbi 5 na 7 mu mutwe wa M23 kandi uwo mutwe uyoborwa na Kagame ubwe kuva mu mwaka w’2021.
Ambasaderi w’Amerika yavuze ko mu ifatwa ry’umujyi wa Uvira, u Rwanda rwohereje intwaro zirasa ibisasu biremereye mu mutwe wa M23 ndetse izo ntwaro zikaba zarakoreshejwe mu kurasa ku butaka bw’u Burundi ziri muri Congo bityo Paul Kagame akaba ashaka gushoza intambara y’akarere. Ambasaderi w’Amerika yavuzeko igihugu cye kizakoresha ububasha bwose n’intwaro gifite ariko kigakura ingabo za RDF muri Congo. Umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Amerika bwa Marc Robio yavuze ko Paul Kagame yakoze amakosa akomeye yo gufata umujyi wa Uvira, ibyo akaba agomba kuzabiryozwa !
Nubwo Amerika iri kuvuga amagomba akarishye ku ri Kagame ibyo ntabwo bibujije ko ingabo ze za RDF/M23 kuba zikomeje gufata ibindi bice binyuranye muri Kivu y’Amajyepfo. Ubu twandika iyi nkuru, abarwanyi ba RDF/M23 bamaze kurenga umujyi wa Uvira bakaba bigabuyemo ibice 2, igice kimwe kikaba kiri kwerekeza i Kalemie mu murwa mu kuru w’intara ya Tanganyika, ikindi gice kikaba kiri kwerekeza i Kindu.
Ese umwenegihugu afata iwabo ate ?
Nyuma y’aya magambo y’Amerika kimwe n’izi nkotanyi ziri kwiruka amasigamana zifata ubutaka bwa Congo, abantu barimo bibaza niba Amerika nta buryarya ifite ikaba iri kuvugisha ukuri koko ! Ese birashoboka ko Paul Kagame yafata icyemezo ubwe cyo kurwana agafata Congo yose Amerika itabimushyigikiyemo? Biramutse ari uko bimeze, Kagame n’ubutegetsi bwe baba bariho umuvumo kuko amaherezo bazasubizwa inyuma bamaze gutakaza abantu n’ibintu byinshi ndetse bamaze no kwisiga amaraso y’inzirakarengane z’abaturage ba Congo bari kwira ubusa !
Biramutse kandi atariko bimeze, Kagame akaba ashyigikiwe n’Amerika, ako kagambane k’Amerika gashobora kuyiviramo umuvumo wo gutakaza ijambo ku isi kuko nta muntu numwe wazongera kuyizera uko byaba bimeze kose ! Ntabwo kandi abakongomani bashobora na rimwe kuzizera RDF/M23 cyane ko bitwara nk’abanyamahanga ukurikije imvugo bakoresha ! Ese RDF/M23 ishobora kubwira abakongomani ite ko nayo ari abenegihugu kandi ivuga ko iri gufata uturere twa Congo ? Hari umwenegihugu uvuga ko yafashe iwabo ?
Ni ukubitega amaso tukazareba amaherezo y’iyi ntambara.
Veritasinfo.