Doha : Ikibazo Massad Boulos yabajije intumwa za M23/AFC nicyo cyatumye inyandiko y'amahame ngenderwaho ishyirwaho umukono n'impande zombi.
Nyuma y’amasaha 24 gusa hatangajwe inyandiko ikubiyemo amahame ngenderwaho (déclaration des principes) mu kurangiza ikibazo cy’intambara iri mu burasirazuba bwa Congo (RDC) ihanganishije umutwe wa RDF/M23/AFC n’ingabo za Congo FARDC; impande zombi zashyizeho umukono kuri iyo nyandiko ziri kuyisobanura ku buryo butandukanye! Intumwa z’umutwe wa RDF/M23/AFC zivugako abarwanyi bawo bazaguma mubice by’igihugu cya RDC bigaruriye; naho umuvugizi wa leta ya RDC akavuga ko leta y’icyo gihugu irimo kwitegura kohereza ingabo za FARDC na polisi mu bice byigaruriwe na RDF/M23/AFC kugirango ububasha bwa leta bushyirwe muri ibyo bice. Iri sobanya mu gusobanura inyandiko imwe bashyizeho umukono bombi guraterwa ni iki ?
Amakuru yatanzwe na bamwe mu ntumwa zari mu biganiro byahuje RDF/M23/AFC i Doha, asobanura neza umutego ukomeye cyane «Massad Boulos» yateze uwo mutwe. Twabibutsa ko Massad Boulos ari intumwa idasanzwe ya perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) « Bwana Donald Trump » muri Afurika. Ibiganiro bigitangira, mu nama rusange yahuje impande zombi, intumwa za RDF/M23/AFC zatanze ibyifuzo bikubiye mu ngingo 8 leta ya RDC yagombaga kubahiriza; ibyo byifuzo byose uko byakabaye intumwa za leta ya RDC zabiteye utwatsi zirabyanga. Ibyo bikaba byarakuruye impaka zikomeye cyane ku buryo ibiganiro byari bigiye guhagarara burundu. Massad Boulos yasabye intumwa z’impande zombi gushyira mu nyandiko ibyifuzo buri ruhande rusaba urundi, bakabishyikiriza umuhuza (Qatar) bikazasuzumwa mu matsinda yihariye, bityo impande zombi zikaba zigomba kuganira ku ngingo zumvikanaho zombi mu kugarura amahoro muri RDC.
Icyo gitekerezo cya Boulos impande zombi zacyemeranyijweho. Intumwa za RDF/M23/AFC n’iza leta ya RDC zemeranyije ku ngingo z’ibanze zirimo: gukemura ibibazo byose impande zombi zitumvikanaho binyuze mu biganiro aho gukoresha intambara, kubahiriza ubusugire bw’igihugu cya RDC, gusenya imitwe yitwaje intwaro, kubaha itegeko nshinga rya RDC n’amategeko mpuzamahanga, gukorana n’imiryango mpuzamahanga, kurwanya inzangano zatewe n’amateka, kurwanya amacakubiri mu baturage ba Congo n’ibindi byinshi bikubiye mu nyandiko y’amahame ngenderwaho yashyizweho umukono n’impande zombi taliki ya 18/07/2025. Nyuma yo kumvikana ku ngingo z’ibanze, buri ruhande ukwarwo rwagiye ruhura n’itsinda ry’umuhuza rigizwe na Qatar, Amerika, Ubumwe bw’Afurika n’Ubufaransa, kugirango basuzume ibyifuzo bya buri ruhande ku buryo bwihariye.
Nyuma yo kwakira ibyifuzo bya buri ruhande, itsinda ry’umuhuza ryariherereye rirabisuzuma maze rikora inyandiko y’amahame ngenderwaho azaba ishingiro ry’ingingo z'ingenzi zizibandwaho mu biganiro impande zombi zizagirana hagamijwe kugera ku masezerano y'amahoro arambye no guhagarika intambara burundu. Impande zombi zikaba zaragombaga kwemeranya kubikubiye mu nyandiko y’amahame ngenderwaho (déclaration de principes) maze zikayishyiraho umukono. Mu gusuzuma ibyifuzo bya buri ruhande, abagize itsinda ry’umuhuza basanze impande zombi zarumvikanye ko imitwe yose yitwaje intwaro iri muri RDC igomba guseswa, bityo basanga nta mpamvu yo gusuzuma ibyifuzo by’umutwe wa RDF/M23/AFC kuko uwo mutwe ariwo uzaherwaho mu guseswa, iyo akaba ariyo mpamvu ibyifuzo byose by’uwo mutwe bitashyizwe mu nyandiko y’amahame ngenderwaho.
Nyuma yo gutegura inyandiko rusange igaragaramo amahame ngenderwaho akubiyemo ingingo zigomba kuzaganirwaho mu biganiro by’amahoro, iyo nyandiko yagejejwe ku mpande zombi ziteraniye mu nama rusange. Intumwa za RDC zemeye gushyira umukono kuri iyo nyandiko kuko ibyifuzo zari zatanze hafi ya byose byari muri iyo nyandiko ariko intumwa za RDF/M23/AFC zirayanga yose uko yakabaye kuko ibyifuzo zari zatanze bitari birimo. Bwana Vincent Biruta yafashe ijambo ashinja ku mugaragaro umuhuza ariwe Qatar n’Amerika ko bateguye inyandiko ibogamiye kuri RDC, ndetse afata icyemezo cyo gusohoka mu nama, biba ngombwa ko bamugarura. Massad Boulos yafashe ijambo abwira Biruta ko gusohoka mu nama bidashobora kubuza RDC guharanira ubusugire bwayo kuwaba ayobora wese.
Impaka zabaye nyinshi muri iyo nama, byabaye ngombwa ko Bwana Massad Boulos abaza intumwa za RDF/M23/AFC ikibazo kigira kiti : «Umutwe wa M23/AFC urimo kugira ibyo usaba kugirango ushyire umukono ku nyandiko yumvikanyweho mu biganiro, kandi muri ibyo byumvikanyweho umutwe wa M23/AFC ugomba guseswa kimwe n'indi mitwe yose yitwaje intwaro muri RDC itemewe na leta y'icyo gihugu, none ibyo M23/AFC iri gusaba bizahabwa nde kandi yo izaba yarasheshwe? Kiretse niba uwo mutwe uvugako utazaseswa, bityo ukaba utemera ko intambara ihagarara!» Iki kibazo cya Boulos nicyo cyatumye intumwa z’umutwe wa M23/AFC ni iz’u Rwanda zisaba kuva muri Qatar zikanya kugisha inama abazitumye. Boulos yavuze ko nta mpamvu yo kuva Qatar ko izo ntumwa zihabwa uburyo bwose bw’itumanaho zikavugana n’abazitumye ariko iyo nyandiko igashyirwaho umukono.
Nyuma y'amasaha 48 yahawe impande zombi zari mu biganiro kugirango zivugane n'abazitumye yarangiye impande zombi zemeye kuyashyiraho umukono. Nyuma yo gushyira ku mugaragaro inyandiko y'amahame ngenderwaho, buri ruhande rusobanurira abayoboke barwo iyo nyandiko rukurikije imyumvire n'ibyifuzo byabo. Muri rusange umuryango mpuzamahanga wishimiye iyi nyandiko y'amahame ngenderwaho mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC n'ubwo imirwano ikomeje kugaragara mu bice binyuranye byo mu burasirazuba bwa RDC. Nubwo kwemeza ko ibi biganiro bizagarura amahoro bikiri kare, nibura intambwe y'ingenzi yaratewe mu kugaragaza ubushake bwo kurangiza intambara imaze imyaka 30 muri RDC.
Veritasinfo.