Qatar: Amahame ngenderwaho agomba gukurikizwa mu biganiro bihuza RDC n'umutwe wa M23/AFC yashyizweho umukono.

Publié le par Veritas

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 19/07/2025 nibwo amahame ngenderwaho agomba gukurikizwa mubiganiro bihuza umutwe wa M23/AFC na leta  ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) yashyizweho umukono i Doha mu murwa mu kuru wa Qatar n'impande zombi. Ubwanditsi bwa "VeritaInfo" bwasanze ari byiza kubagezaho ayo mahame mu rurimi rw'ikinyarwanda nta n'inyuguti nimwe ivuyeho kugirango buri wese ashobore kuyasoma ku giti cye ntawe uyamusobanuriye uko abyumva. Ayo mahame ni uku ateye:

ITANGAZO RY’AMAHAME NGENDERWAHO HAGATI Y’ABAHAGARARIYE LETA YA REPUBULIKA YA DEMOKARASI YA CONGO (RDC) N’ABAHAGARARIYE ITSINDA RYA AFC/M23, YUMVIKANYWEHO KU MPANDE ZOMBI MU RWEGO RWO GUSHYIGIKIRA UMUHATE WO KUGARURA AMAHORO, HAGAMIJWE KUGERA KUMASEZERANO RUSANGE Y’AMAHORO, KUBUFATANYE BW’IGIHUGU CYA QATAR.

1. INGINGO Z’IBANZE

  • Impande zombi zemera ko amahoro arambye ari wo musingi w’ingenzi ugomba kubakirwaho mu kugira igihugu gitekanye, gishyize hamwe kandi gitanga umutekano ku baturage bose  ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
  • Hashingiwe ku mahame shingiro y'itegeko-nshinga rya RDC, ku mahame y'umuryango w' "Afurika Yunze Ubumwe (UA), ku mahame agenga umuryango w’Abibumbye ONU no ku byemezo bikomeye byawo, kimwe n’amategeko mpuzamahanga, impande zombi zemera ko ziyemeje gukemura amakimbirane yose zifitanye binyuze mu nzira y’amahoro hagamijwe kurinda abaturage b'abasivili.
  • Impande zombi ziyemeje gukorana byimbitse n’imiryango mpuzamahanga n’iy’akarere hagamijwe kurinda abasivili no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’iri tangazo ry’amahame ngenderwaho.
  • Impande zombi zemera ko inzira y’ibiganiro n’imishyikirano ari yo y’ingenzi mu gukemura amakimbirane, bityo bikaba bikwiye kwirinda gukoresha imbaraga cyangwa amagambo akakaye, nk’uko byemeranyijwe mu masezerano ya EAC–SADC ndetse n’ay’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (UA).
  • Impande zombi ziyemeje kwerekana ubushake bwo kureka inzangano zishingiye ku bihe byashize maze zikinjira mu bihe bishya birangwa n’ubwumvikane, kubana mu mutekano biganisha ku mahoro arambye.
  • Impande zombi ziyemeje kurandura amacakubiri agaragara mu banyagihugu, guteza imbere imibereho y’abaturage no kwamagana amagambo asebanya cyangwa atoteza, mu rwego rwo kwimakaza amahoro n’ubwiyunge. Impande zombi zongeye guhamya ko zizita ku bumwe n'ubusugire bw’igihugu no ku bwigenge bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
  • Impande zombi zemeje ko zizakomeza gushyigikira ibyatangajwe mu Itangazo rusange ryasohowe n'impande zombi ryo kuwa 23 Mata 2025.

2. IHAGARIKWA RY’INTAMBARA RIRAMBYE.

  • Impande zombi zemera ko amahoro, umutekano n'umudendezo ari ingenzi mu iterambere, mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kurengera agaciro k’ikiremwamuntu.
  • Impande zombi zemeje ko zishyigikiye ihagarikwa ry’intambara burundu, harimo no guhagarika ibi bikurikira:
    • Ibitero byose byaba iby’indege, ibikorewe ku butaka, mu mazi cyangwa ku nkombe z'amazi, kimwe n’ibikorwa byose bishobora kubangamira umutekano;
    • Ikwirakwizwa ry’ibihuha cyangwa amagambo y’urwango ashyigikira urugomo.
    • Igerageza ryose ryo gufata ibice by'ubutaka cyangwa guhindura ibirindiro by'ingabo hakoreshejwe ingufu za gisilikare,ntabwo bizemerwa.
  • Impande zombi zemera ko agahenge kazubahirizwa n’ingabo zose zifitanye isano n’intambara. Hazashyirwaho uburyo n'itsinda rihuriweho ryo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge kugira ngo agahenge kemejwe kagerweho mu by’ukuri.
  • Impande zombi zumvikanye kwirinda ibikorwa, amagambo cyangwa imyitwarire ishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge kemejwe.

3. INGAMBA ZO KONGERA KUGIRIRANA ICYIZERE

  • Impande zombi ziyemeje gufata ingamba zifatika zigamije guhumuriza abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo no gushyiraho uburyo buboneye bwo kuganira ku mahoro arambye.
  • Impande zombi zemera ko ari ngombwa kandi byihutirwa gushyira mu bikorwa ingamba zo kongera icyizere, kuko izo ngamba zifite uruhare rukomeye mu kongera icyizere hagati y’impande zihanganye ndetse no gukomeza inzira y’amahoro.
  • Impande zombi zemeye gushyiraho ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo izo ngamba zishyirwe mu bikorwa, harimo:

o Gushyiraho, ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wa Croix-Rouge (CICR) no mu buryo bwemewe n’amategeko ya Congo, uburyo bwo kurekura imfungwa z'intambara ku ruhande urwo ari rwo rwose.

4. GUSUBIZAHO UBUTEGETSI BWA LETA.

  • Impande zombi zemera ko gusubiza Leta ububasha bwayo ari intambwe y'ingenzi ishingirwaho mu gukemura impamvu z’ingenzi zateje intambara, ibyo bikaba bigomba gukorwa binyuze mu masezerano y’amahoro arambye.
  • Impande zombi zemeye gusubizaho ububasha bwa Leta ya RDC ku butaka bwose bw’igihugu kandi ko ibyo ari inkingi y’ingenzi y’amasezerano y’amahoro. Aya masezerano azagena uburyo, inzira n’igihe cyo gushyira mu bikorwa iri subizwaho ry’ubutegetsi.

5. GUSUBIZA MU BYABO IMPUNZI ZIRI IMBERE MU GIHUGU NO GUCYURA IMPUNZI

  • Impande zombi ziyemeje korohereza impunzi n’abakawe mu byabo n'intambara imbere mu gihugu gutaha ku bushake, mu bwisanzure n’icyubahiro, mu bice bakomokamo cyangwa mu bihugu byabacumbikiye, hakurikijwe amasezerano areba impande eshatu hagati ya RDC, ibihugu byakiriye impunzi na HCR (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi). Iki gikorwa kizakorwa ku buryo bwubahiriza amategeko mpuzamahanga ajyanye n’uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bw’abakuwe mubyabo.

6. MONUSCO N’IMIRYANGO Y'AKARERE.

  • Hakurikijwe aya mahame nshingiro, impande zombi ziyemeje kurengera abasivile no korohereza ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge, binyuze mu bufatanye na MONUSCO ndetse n’indi miryango y’akarere, hakoreshejwe uburyo bwemeranyijwe bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge.

7. AMASEZERANO Y'AMAHORO

  • Impande zombi zemera akamaro ko kubahiriza amasezerano y'amahoro agamije gushimangira umutekano, iterambere rirambye, ubutabera n’imibereho myiza, no kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku baturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Impande zombi zemeza kandi ko aya masezerano agomba gukemura ikibazo cyo gucyura impunzi no gufasha mu guhangana n’impamvu muzi zitera umutekano mucye.
  • Impande zombi ziyemeje gushyira mu bikorwa ibikubiye muri iyi Nyandiko y'Amahame ngenderwaho bitarenze tariki ya 29 Nyakanga 2025.
  • Impande zombi zemeranyijwe gutangira ibiganiro bitaziguye vuba bigomba kugaragaza inzira yo gushyira mu bikorwa ingamba ziri muri iyi nyandiko y'amahame ngenderwaho kugira ngo zitangire ibiganiro ku masezerano y’amahoro bitarenze taliki ya 8 Kanama 2025. Ibi biganiro bizaba bigamije kugaragaza uburyo n'inzira yo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yabaye hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda, yasinyiwe i Washington ku itariki ya 27 Kamena 2025.
  • Impande zombi ziyemeje gukora ibiganiro byerekeranye n'amasezerano y’amahoro rusange mu rwego rwo kugaragaza ubufatanye no guhuza ibitekerezo, hagamijwe kugera ku masezerano ataziguye no gusinya ayo masezerano bitarenze 17 Kanama 2025.
  • Impande zombi zishimira ubufatanye bw'Igihugu cya Qatar mu bijyanye no gufasha gahunda y’ibiganiro byo muri iyi nyandiko y’amahame ngenderwaho.
  • Impande zombi zishimira kandi Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku nkunga yatanze y'ibitekerezo byubaka n'uburyo bwiza bwo kuganira bwaranze ibiganiro bya Doha.
  • Impande zombi zashimwe umuhate w'Ubumwe bw'Afurika yagaragaje kuva mu ntangiriro y'ibiganiro kandi zikaba ziyemeje gukora ibishoboka byose kugirango umutekano uboneke mu karere k'ibiyaga bigari.

Bishyizweho umukono i Doha, Qatar, Nyakanga 19, 2025, mu gifaransa no mu cyongereza.

Ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo
M. Sumbu Sita Mamhu
Intumwa nkuru ya Perezida ishinzwe gukurikirana ibiganiro bya Luandana  Nairobi

Ku ruhande rw’itsinda rya AFC/M23
M. Benjamin Mbonimpa
Umunyamabanga uhoraho wa AFC/M23

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article