MRD irasaba perezida Donald Trump wa USA kutohereza abimukira mu Rwanda nubwo abayobozi barwo babyifuza!

Publié le par Veritas

[Ndlr: Amakuru aturuka muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika( USA) yemeza ko ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda iri mu biganiro na leta y’Amerika kugirango icyo gihugu kizohereze abanyamahanga bakibamo ku buryo budakurikije amategeko mu Rwanda. Nk’uko byagenze ku Bwongereza, leta ya Kigali irashaka kwakira abo bimukira kugirango Amerika iyihe amafaranga, ibyo bikaba byafatwa nk’ubucuruzi bw’abantu! Kubera ko abenshi muri abo banyamahanga ari abagizi ba nabi batunzwe no kunywa ibiyobyabwenge, icyo gihugu kiri gushaka aho cyabajugunya aho ariho hose ku isi ariko bakava ku butaka bwacyo. Hasi aha murabona amashusho yerekana uko abo banyamahanga bagomba kwirukanwa bameze, biteye ubwoba! MRD ya rubanda ikaba yamagana ibyo biganiro bigamije kohereza abo bimukira mu Rwanda].

Muvoma ya Rubanda iharanira Repubulika na Demokarasi ( MRD)

Kuri:  Nyakubahwa Donald J.Trump

          Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA)

          The white House

          1600 Pennyslvania Av NW

          Washington DC 20500

08 Gicurasi 2025

Impamvu: Kwamagana igitekerezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda

Nyakubahwa Perezida,

Muvoma ya Rubanda iharanira Repubulika na Demokarasi (MRD) izinduwe no kubagaragarizako ihangayikishijwe cyane kandi yamagana igitekerezo icyaricyo cyose kerekeranye n’umugambi cyangwa amasezerano agamije kohereza abimukira birukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA) bakoherezwa mu Rwanda. Nyakubahwa Perezida mu bushishozi bwanyu musanganywe, turabasaba kwita kuri ibi bikurikira mbere yo gufata icyemezo icyaricyo cyose kuri icyo kibazo:

  1. U Rwanda ni igihugu gito gifite ubukungu bushingiye ku buhinzi gakondo.

Igihugu cy’u Rwanda ni gito cyane, kandi kibarirwa mu bihugu bituwe cyane ku isi. Ubutaka buhingwa ntibuhagije kandi ntibunera cyane. Niyo mpamvu inzara inuma mu duce twinshi tw’igihugu.

Kuzana rero abimukira muri iki gihugu kitihagije mu biribwa kandi gisanzwe kidandabirana mu bukungu, ni ugukomeza gushyira mu kaga ikiremwamuntu no kongera ibibazo mu baturage bagituye basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku moko y’abahutu n’abatutsi.

  1. Ubutegetsi bw'igitugu bugamije gukoresha abimukira mu nyungu za politiki.

Guverinoma y’u Rwanda iyobowe na Paul Kagame yishingikiriza uburyo bwo kwakira impunzi ku butaka bwayo nk'uburyo bwo gushaka indonke kandi ikifashisha icyo gikorwa nk'uburyo bwa propaganda yo kwibonekeza no kwifotoza mu rwego mpuzamahanga mu nyungu zayo bwite zitagera ku baturage.

Ubu butegetsi bushinjwa ibyaha ndengakamere bwakoreye inyokomuntu haba mu Rwanda no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC). Twavuga ubuhotozi bw’abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, kurigisa abantu, gufungira abantu ubusa, gucecekesha mu buryo bwose amajwi anenga ibitagenda. Abo bimukira rero baba baroshywe muri urwo ruhuri n’urusobe rw’ibibazo.

  1. Guteza umutekano mucye mu karere hakoreshejwe impunzi.

Hariho ibimenyetso bifatika kandi bidashidikanywaho ko mu Rwanda habayeho gutoza impunzi z’abarundi n’abangomani; izo mpunzi zikaba zarahawe imyitozo ya gisirikare  n’ubuyobozi bw’u Rwanda, maze zikinjizwa mu mitwe y’iterabwoba ya M23 ( urwanya RDCongo) no muri Red Tabara ( irwanya u Burundi). Hari impungenge zikomeye ko abo bimukira bazava muri USA bazinjizwa ku gahato muri iyo mitwe y’iterabwoba ihungabanya umutekano mu karere.

  1. Igihugu gihungabanya kandi kigatoteza impunzi.

Imiryango myinshi iharanira uburenganzira bwa muntu, mu bushakashatsi yakoze yerekanyeko u Rwanda rwakoze ibikorwa byinshi bihungabanya ubuzima n’uburenganzira bw’impunzi ziri ku butaka bw’u Rwanda. Hari ubwicanyi bwakorewe impunzi zo mu nkambi ya Kiziba. Izo mpunzi zariho zigaragambya zisaba gusubizwa mu gihugu cyazo cy’amavuko. Nubu bamwe mu bari bahagarariye izo mpunzi  baheze mu magereza yo mu Rwanda.

Ku rundi ruhande u Rwanda rukurikirana impunzi zaruhungiye hirya no hino ku isi kugirango ruzigirire nabi. Twibuke ishimutwa riteye isoni ryakorewe Paul Rusesabagina. Kagame n’abambari be bakoze ibikorwa byinshi byambukiranya imipaka bigamije kugirira nabi impunzi n’abimukira; abamaze kubigwamo ntibagira umubare. Iyi myitwarire ihabanye n’amategeko y’Amerika ku byerekeranye no kubahiriza uburenganzira bw’impunzi.

  1. Ubutegetsi butoteza abakirisitu n’abandi bantu bemera Imana.

Amagana y’abakirisitu amaze kwicwa abandi baburiwe irengero bikozwe na Kagame n’abambari be dore ko nta gikorwa mu Rwanda atakizi. Aha twibutse iyicwa ry’umuririmbyi n’umuhanzi Kizito Mihigo waguye mu maboko ya Police ya leta y'u Rwanda kuwa 17 Gashyantare 2020.

Muw' 2024, Kagame n’ubutegetsi  bwe bafunze insengero zirenga 10000 naho izigeze kuri 600 zirasenywa. Ubutegetsi kandi bwivanze mu birebana n’imiyoborere y’amatorero ndetse kugeza no mu kwaka imisoro ku maturo, bategeka amatorero ibyo agomba gukora mu buzima bwa buri munsi.

Tumaze rero kwerekana ibi byose n'ibindi tutarondora; turabasaba, Nyakubahwa Perezida, kutakira no kwamagana icyo kifuzo cy’u Rwanda cyo kuba mwahohereza abimukira. Iki gikorwa ntikireba gusa ibyerekeye umutekano w’impunzi ahubwo kinareba icyubahiro cya muntu kandi kikanareba ikizere, icyubahiro n’ubudahangarwa bwa Leta Zunze Ubumwe bw'Amerika (USA) nk’abarengera uburenganzira bwa muntu kandi bakimakaza amahoro.

Dusenge kandi twizereko nk'uko mubisanganywe muzakoresha ubushishozi nk’ubwo ibindi bihugu nk’Ubwongereza na Israyeli bakoresheje bagasesa amasezerano bari baragiranye n’u Rwanda mu buryo budasobanutse bwo koherezayo abimukira.

Rev Christine Coleman

Umuyobozi wa MRD

Bimenyeshejwe:

  • Mike Johnson,  Umuvugizi w’inteko ishinga mategeko ya UDA
  • Marco Rubio, Umunyamabanga Mukuru wa USA
  • Senateur Jim Risch, Ushinzwe ububanyi n’amahanga muri sena ya USA
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article