Apôtre Isidore MBAYAHAGA : «kwibuka génocide yakorewe ubwoko bumwe ni nko kwicara hejuru y’igisasu kizaturika»!
Apôtre Isidore MBAYAHAGA : «kwibuka génocide yakorewe ubwoko bumwe ni nko kwicara hejuru y’igisasu kizaturika»!
Apôtre Isidore Mbayahaga ni umuyobozi w’Itorero « Vision de Jésus-Christ », rikorera mu gace ka Ngagara mu mujyi wa Bujumbura. Mbayahaga ni umuvugabutumwa, umuyobozi w’itorero, ndetse akaba afite ijambo rikomeye mu gihugu cy’u Burundi kandi akaba akurikirwa cyane n’abantu benshi bo mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari. Yamenyekanye cyane kubera uburyo bwihariye afite bwo gutanga inyigisho zishingiye ku buzima bwa buri munsi, akoresheje amagambo yoroheje ariko akubiyemo ubutumwa bukomeye. Mbayahaga afite uruhare runini mu gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gusakaza ubutumwa bwe.
/image%2F1046414%2F20250509%2Fob_fe6aca_apotre-mbayahaga.jpg)
Mu kiganiro yatanze ku rubuga rwa « YouTube » kigira kiti « MBAYAHAGA yishuye Gen KABAREBE yatwaye igisirikare c'u Rwanda/sintinya Gupfa/Ukuri kuvya Genocide », Mbayahaga yatanze ubutumwa adakunze kuvuga cyane kubyerekeye ubwicanyi bushingiye ku moko bugaragara mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ndetse akaba yarigeze n’icyo avuga kubyerekeranye no kwibuka abishwe muri génocide. Mbayahaga kandi yavuze no ku buzima bwe bwite n’icyo atekereza kubamubwira ko ashobora kuzicwa bitewe n’uko adatinya kuvuga ukuri afite ku mutima abandi bantu batinya kuvuga kugira ngo batagirirwa nabi.
Ku kibazo cy’uko ministre w’ubumwe mu Rwanda Bwana Bizimana agenda azenguruka mu mashuri yo mu Rwanda; aho agenda avuga ko mu gihugu cy’u Burundi habaye ubwicanyi bushingiye ku bwoko bw’Abahutu mu mwaka w’1972 ; Apôtre Mbayahaga avuga ko ikibazo cy’itsembabwoko ari ikibazo gikomeye kandi ko amatsembabwoko yabaye ari menshi nubwo yose atavugwa kuko abayakoze baba aribo bafite ubutegetsi. Mbayahaga yemerako mu Burundi habaye itsembabwoko ry’Abahutu mu mwaka w’1972. Abahutu bakaba barishwe kubera ubwoko bwabo, babuzwa kurira no guhamba ababo mucyubahiro kibakwiye.
Mbayahaga avuga ko itsembabwoko ari ikintu kibi cyane ku gihugu icyo aricyo cyose, yagize ati : «Itsembabwoko ryakorerwa Abatutsi, ryakorerwa Abahutu, ni icyaha kibi cyane. Birababaza cyane kurushaho iyo warikorewe ukabuzwa n’uburenganzira bwo kurira abawe, kwibuka abawe no gushyingura mu cyubahiro abawe, ukabona imibiri y’abawe yashyizwe kugasozi… ibyo byose bigakubitiraho no kwamburwa ibyahe… kugera naho wamburwa ubwenegihugu! Iyo bimeze gutyo umuntu aba apfuye kabiri ». Mbayahaga ababazwa cyane n’Abarundi bahungiye mu bihugu byinshi biri ku isi kubera ubwicanyi bwo mu w’1992 batashoboye kugaruka i Burundi, akaba abona iyo ari inenge ikomeye cyane ku gihugu.
Mbayahaga avuga ko abantu batagomba gukinisha imibabaro y’abandi kuko abantu badahabwa umwanya wo kuririra ababo no kubibuka bahorana ibikomere ku mitima yabo. Mbayahaga avugako ari ikosa rikomeye cyane kuvugako umuntu utabona ibintu kimwe nawe aba afite « ingengabitekerezo ».Mbayahaga yagize ati : « nta hantu na hamwe nzi haba ihonyabwoko ngo hapfe ubwoko bumwe,abahari bose barapfusha…nko mu ihonyabwoko ry’Abatutsi hapfa Abahutu benshi, bamwe baba bari kunyegeza Abatutsi bitwa ibyitso bakicwa bazize ihonyabwoko ririmo rikorerwa Abatutsi, muri icyo gihe rero hashyizweho umunsi wo kwibuka abantu bose baburiye ababo muri ubwo bwicanyi bakwiye guhabwa amahirwe angana yo kwibuka ababo ». Mbayahaga avugako kwibuka bikozwe n’ubwoko bumwe ni nko kwicara hejuru y’igisasu kizaturika umunsi umwe (bombe en retardement).
Mushobora kumva icyo kiganiro cyose hasi aha :
Veritasinfo.