Rwanda: Twibuke twiyubaka, twese twarababaye, twariciwe, twararokotse!
Uyu munsi tariki ya 08 Mata 1994 nibwo bwa mbere nabonye Inkotanyi n’amaso yanjye! Uyu munsi kandi nibwo navuye mu rugo ahari kwa Mushiki wanjye mu Migina-Remera, Kigali. Kuva uwo munsi kugeza ubu, hashize imyaka 31 nzenguruka isi ariko ntarasubira mu rugo, kuko aho nakodesheje, aho naguze, ahabaye iwanjye hashya kandi nkahagirira imigisha myinshi kuko nahashingiye umuryango, mpabyarira abana, mpubaka ibikorwa, ariko numva ntarasubira mu rugo, aho navuye taliki ya 08 Mata 1994 (le 08 avril 1994)! Gusa ikizere kiracyahari kuko n’Abayisiraheli bagezaho barataha.
Ariko uyu munsi iyo nywibutse, sinitekerezaho cyane ahubwo ntekereza abo nari nzi bose nabo nahuye nabo batagize amahirwe nk’ayanjye. Abatabarutse bose Imana ikomeze kubaha iruhuko ridashira. Abarokotse mwese ndabihanganishije. Abarokotse génocide yakorewe Abatutsi mwihangane. Ntabwo akababaro kanjye kanyibagiza akanyu. Sinshobora kwirengagiza ko abantu bahizwe mu mazu, mu mihanda, mu bihuru, mu mashyamba, kuri barrière, … bakabura kirengera, abenshi bakicwa urubozo. Nta mpamvu nimwe yasobanura kwica impinja, abasaza, abakecuru, abarwayi,…
Iyi génocide ni umusaraba ku banyarwanda twese kuko yahitanye abantu, ariko inaduteramo ubushyamirane budateze kuzarangira vuba. Kuba iyi génocide yarabaye ni ukuri. Ariko ibisobanuro ubutegetsi buriho buyiha ni ibinyoma byambaye ubusa! Kujya gushakira (ibisobanuro byayo) muri révolution ya 59, hirengagijwe icyateye iyo Révolution, gushakira kuri Kiliziya cyangwa ku Babiligi, twirengagije ubusumbane bwariho na mbere y’uko abo Babiligi baza, tukihunza intambara ya 90-94, tukihunza igikorwa cyo guhanura indege ya président Habyarimana, ni ukubeshya cyangwa kwibeshya. Uyu munsi singamije kwinjira mu mizi ya génocide uko jye mbyumva ariko hari ibyo ntarengaho ngo nikomereze.
Igisobanuro kimbitse kuri jye, ni inyota y’ubutegetsi: bamwe bashaka kubufata ku ngufu, abandi bashaka kubugumana ku ngufu, n'uko umuturage we akaba igikoresho kuri bamwe, n’igitambo ku bandi. Mu buhamya numvise ejo, nababajwe no kumva umutangabuhamya udashimira abamuhishe ahubwo akabeshya ngo yarabacitse bamaze kumuvumbura nyamara yaragiye akahasiga mushiki we utarigeze agira icyo aba!
/image%2F1046414%2F20250408%2Fob_bd1f2d_arton70846-388f5.jpg%3F1709911275)
Ubutegetsi bufite gahunda yo kubeshya ko Abahutu bose bari mu mugambi wa génocide. Nyamara siko kuri. Hari benshi batari bashyigikiye génocide ariko batagize yenda ubutwari bwo kuyirwanya ku mugaragaro. Gusa kubagiye bakora uko bashoboye bakagira abo barokora, iyo tubona n’abo barokoye bamera nk’aho bibagiwe uko byari bigoye no guhisha umuntu, biragora kubyumva!
Ariko nyine kubura ubumuntu (manque d’humanité) byarabaye, haba kiriya gihe haba n’ubu. Ni ugusenga kugirango ubumuntu (humanité) buzagaruke mu Banyarwanda. Nihanganishihe kandi abarokotse ubundi bwicanyi butaritwa génocide ku mugaragaro. Hari abatangiye kwicwa guhera muri 90, abandi 94, 95 (Kibeho), 96-97 (ex-Zaïre), 98-20 (Nord du Rwanda),….bose bazira uko bavutse.
Abanyarwanda twese twarababaye, twariciwe, twararokotse, nubwo ari mu bihe cyangwa mu buryo bunyuranye. Dukwiye gufatana mu mugongo twese, tukiyama abicanyi bose, tukabwizanya ukuri, abicuza bakicuza, abasaba imbabazi bakazisaba, abahanwa bagahanwa, abababarirwa bakababarirwa,…
Naho ubundi tuzahora twibuka ariko tutiyubaka ahubwo duhembera urwango n’inzika, buri wese ajye ategereza igihe azagirira ingufu ngo yihimure maze tuzahore mu ruhererekane rw'intambara zidashira zo kwihorera (succession de cycles de violence).
Nimuze tubyange, maze twibuke twiyubaka.
Mwemma, le 09/04/2025 (facebook).