Rwanda : Paul Kagame ngo yamaze kugena italiki n’isaha aziciraho Mme Vitoire Ingabire !

Publié le par veritas

Mukomere mwese mpirimbanyi zirwanya akarengane k'ibihekane kibasiye abanyarwanda. Perezida Paul Kagame n'agatsiko ke KIMITSWE na bampatsibihugu mu Rwanda no mu Karere k'Afrika y'ibiyaga bigari (RAGL) nibo batoje ingabo zabo bazihindura KILLING MACHINES guhera bakiri mu buhungiro. Nukuvuga ko na Kagame ubwe ari CHEF KILLING Machine uyobora izindi ngabo z'abicanyi.

Uru ni urubyiruko rw'abana b'u Rwanda Kagame ashora mu bikorwa by'ubwicanyi, aha ni i Musanze taliki ya 22/06/2024 ubwo yari akikijwe n'intore z'abicanyi mu bikorwa by'ikinamico ryo kwiyamamaza.

Kuwa Gatatu mu rukerera tariki ya 13/11/2024 muri Centre RUBYIRUKO ho mu Karere ka Nyamasheke (Cyangugu) niho Killing Machine witwa Sergent MINANI Gervais yongeye kwerekana ubunyamaswa buranga bamwe mu basirikare ba Kagame. Yahishe abaturage batanu yarasanze mu kabari. Nyamara uwo mwicanyi yari yiriwe umunsi wose yiyenza yiba inzoga mu tubari twinshi. Hakaba harabuze MANEKO numwe, muri babandi bajagata mu Rwanda rwose, WATABAZA abashinzwe umutekano, nabo baruta uburo buhuye muri buri mudugudu, ngo abwire abasirikare bagenzi be baze kwandurura Sgt Minani atarakora amahano.

Ndasaba Mme Jeannette Nyiramongi Kagame kujyana byihutirwa umugabo we Perezida Paul Kagame KUMUVUZA hakiri kare nawe atarohereza ba KILLING Machines be ngo bajye kwica Mme Victoire Ingabire Umuhoza. Nibutse ko Kagame amaze kwicisha abayoboke benshi bo mw'Ishyaka rya Victoire. Tutaretse nuko ari Kagame ubwe watanze itegeko ryo kwicira Kizito Mihigo ari mu maboko ya Polisi nkuko Jenerari Dan MUNYUZA yari yarabisezeranyije Kizito.

Guhera uyu munsi Mme Jeannette Nyiramonyi Kagame niwe UZABAZWA urupfu rwa Victoire cyangwa ikintu kizamuhungabanya CYOSE mu gihe Perezida Kagame yamuhigiye ku mugaragaro mu nama ya 17 ya Unity Club yabaye ejo tariki 16/11/2024. Akigamba ko yashyizeho chronomètre (igipimo) ategereje ko itariki n'isaha yagennye igera Mme Victoire akicwa cyangwa agahungabanywa.

Mboneyeho kubimenyesha URUBYARO rwa Perezida Kagame ndusaba gufatanya na Nyina Nyiramongi KWIHUTIRA kujyana umubyeyi wabo mu bitaro bifasha aba Perezida BAHUNGABANYE mu mutwe. Mbasabye GUSOMA mwese Amabaruwa abiri nandikiye tariki ya 05 n'iya 07/07/2020 Mme Jeannette Kagame musaba kwihutisha kuvuza Kagame UMUJINYA we umushora mu bikorwa by'ubwicanyi buhoraho.

None ku Cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo 2024.

MATATA Yozefu, Umuhuzabikorwa wa CLIIR (Ikigo cyirwanya Umuco wo Kudahana

no Kurenganya mu Rwanda).

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
C
Kagame fait toujours ce qu'il dit. Rien ne l'empêchera de mettre en exécution ses menaces verbales contre sa prisonnière, Ingabire Umuhoza .

Depuis plus de 40 sans ( ses crimes abominables contre les Ougandais en Ouganda entre 1986 et octobre exclu 1990 et au Rwandais depuis octobre 1990), il a reçu un passeport de tuer qui il veut, comment il entend et quand il veut en toute impunité aussi bien à l'intérieur qu'à l'extérieur du Rwanda. Il ne faut pas prendre à la légère ce qu'il dit. Comme l'a dit publiquement Kabarebe, au Rwanda, la loi est ce que dit Kagame dit Excellence et le juge est toujours lui. Les rwandais et étrangers doivent le savoir.

Les Rwandais assoiffés de justice et de la paix dans notre pays mais qui sont à l'extérieur doivent trouver les voies et moyens pour le stopper. Kagame est dépourvu d'humanité élémentaire. Se poser la question de savoir s'il a un sentiment humain même à l'endroit de sa progéniture. Il convient de préciser qu'il a publiquement nié que des centaines de soldats rwandais qui ont été capturés sur le champ de bataille en RDC et actuellement détenus dans les geôles de ce pays dans des conditions infrahumaines ne sont pas rwandais mais congolais.
Ses soldats dont plusieurs son âgés de moins de 18 ans ont des familles, les épouses er enfants.
Répondre