Ese koko ingabo za Uganda UPDF zishobora kurasa RDF/M23 muri Congo ?
[Ndlr : Intambara Paul Kagame yashoye kuri Congo (RDC) muri Kivu y’amajyaruguru ihishe amabanga menshi ! Kuwa gatatu taliki ya 30/10/2024 nibwo perezida wa Congo (RDC) Bwana Félix Tshisekedi yakoreye uruzinduko muri Uganda, ku italiki ya 1/011/2024 agirana ibiganiro birambuye na Perezida Yoweli Kaguta Museveni. Nyuma y’urwo rugendo « Brig Gen Kulayigye », umuvugizi w’ingabo za Uganda UPDF yagiranye ikiganiro kuri « maman urwagasabo TV » maze avugako mu ruzinduko rwa Tshisekedi muri Uganda hemejweko Uganda igiye gukomeza igikorwa cyo gukora imiganda ihuza imijyi iri mu burasirazuba bwa Congo n’igihugu cya Uganda kugirango bateze imbere ubuhahirane hagati y’abaturage b’ibihugu byombi. Uwo musilikare mukuru wa Uganda yavuzeko umutwe wa M23 nubabangamira muri icyo gikorwa bazawurasa ! Twabibutsako Kagame yabyukije umutwe wa M23 kugirango ahagarike iyi gahunda yo kubaka imihanda yari yatangijwe na Uganda! Ku rubuga rwe rwa « Facebook », umunyapolitiki w’inararibonye w’umunyarwanda «Bwana Jean –Baptiste Nkuliyingoma » yasesenguye iyi politiki y’akasamutwe ku Rwanda iri hagati ya Museveni na Tshisekedi muri aya magambo:]
KAGUTA MUSEVENI: UMUNYAPOLITIKI UTOROSHYE!
Nyuma y'uko imishyikirano ibera I Luanda muri Angola bigaragaye ko nta ruhande na rumwe mu barwana (u Rwanda na DRC) ruyiha agaciro biragaragara ko inzira yo kugarura amahoro mu karere k'uburasirazuba bwa Kongo ari intambara ya karundura. Iyo ntambara rero irasa n'irimo gutegurwa. Ni muri urwo rwego ku buryo butunguranye Perezida Tshisekedi yakoze urugendo mu Bugande, tariki ya 1 Ugushyingo, agirana ibiganiro bikomeye na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda guhera mu mwaka w'1986.
Hari hashize igihe kitari gito abantu bavuga ko ingabo za Uganda hari uburyo zishyigikira M23. Ndetse ifatwa ry'umujyi wa Bunagana ukora ku mupaka wa Uganda rifatwa nka kimwe mu bimenyetso byerekana ko igihugu cya Uganda gifite uruhare muri iyo ntambara, cyane ko Jenerali Sultani Makenga uyoboye inyeshyamba yahungiye muri Uganda igihe batsindwa muri 2013 akaba ariho yaturutse agarutse kongera kurwana iyi ntambara barimo. Hari n'ubutumwa bwagiye butangwa kuri X na « Muhozi Kainerugaba » uyobora ingabo za Uganda akongeraho no kuba umuhungu wa Museveni. Kuba Uganda ifite uruhare muri iriya ntambara biri no mu maraporo y'impuguke za LONI.
Ariko se kuki Kongo itarakara ngo ishyire Ubugande ku rutonde rw'abanzi ahubwo igakomeza kwemera gukorana nabwo mu guhashya inyeshyamba za ADF mu ntara ya ITURI ndetse amasezerano hagati y'ibihugu byombi akaba yemerera ingabo za Uganda kwinjira ku bwinshi mu burasirazuba bwa Kongo muri gahunda yo gukora imihanda? Ibi bintu bamwe babifata nk'intege nke za Perezida Tshisekedi utaratinyuka kwamagana ku buryo bweruye Perezida Museveni ahubwo akibasira Kagame wenyine ku buryo ahantu hose abonye ijambo atabura gusiga amwandagaje. Cyokora byagize akamaro kuko Kagame nta hantu henshi akibasha kujya kandi n'aho agiye agendana ikimwaro. Iki kibazo cyo kumenya impamvu Kongo yibasira u Rwanda ntiyamagane leta ya Uganda gikunze kugarukwaho n'abavugira leta y'u Rwanda ku mpamvu zumvikana kuko uriya (Uganda) niwe muturanyi wenyine usigaye bashobora gucungiraho nu gihe umupaka w'u Burundi ufunnzwe naho Tanzaniya ikaba yaratabaye Kongo binyuze muri SADC.
Uko bigaragara, aho ibintu bigeze Tshisekedi yashyize ingufu nyinshi muri diplomatie. Mu karere Kagame asigaye wenyine. Ikindi gihe ashobora no kubura inzira imugeza ku nyanja y'ubuhinde. Kuko agomba kunyura muri Uganda cyangwa muri Tanzaniya. Ni ukuvuga ngo biriya barimo byo gufata za Pinga muri teritwari ya Walikale bishobora kuba nta musaruro bizatanga kuko intwaro zirwana zituruka i Kigali ariko ntabwo ariho zikorerwa. Zifite inzira zinyuramo mbere yo kugera mu Rwanda ndetse no kuva mu Rwanda kugera aho barwanira birashoboka ko Uganda iba yatanze inzira. Aha rero niho dipolomasi ya Tshisekedi ishaka kudadira. Ese bizashoboka? Amahirwe yo kubigeraho angaba iki?
Politiki ya Museveni ntabwo yaranzwe no kuvuga ukuri. Abanyarwanda ibyo barabizi cyane. Uriya mugabo (Museveni) icyo avuze ntabwo byanze bikunze aba acyemera. Ni wa mucuzi ukubita icyuma avumbitse ikindi. Mu myaka 38 Museveni amaze ku butegetsi yagize igihe cyo kubana neza na Habyarimana birangira amugabyeho igitero cyamuhitanye. Ni Museveni washyize Kagame ku butegetsi nyuma ariko barashwanye kugeza ubwo barwaniye Kisangani. Amagambo Kagame yatangaje mu bukwe bw'umukovwa wa Rwigema ndetse no mu mihango yo gusezera ku murambo wa Nyakwigendera «koloneli Dr Joseph Karemera» yerekana ko hakiri amasinde akomeye cyangwa inzika hagati ya Kagame na Museveni. Ibyo biraba mu gihe Tshisekedi we yitondeye imvugo ye ku buryo nta na hamwe arumvikana avuga nabi Museveni.
Ntabwo mu nyandiko nk'iyi twahamya ibigiye kuba ariko hari iby'ingenzi umuntu abona ko birimo gutegurwa kandi bishobora kugerwaho. Museveni ashobora guhitano gukorana neza n'igihugu cya Kongo akanga ko ubutaka bwa Uganda bukoreshwa n'u Rwanda mu ntambara rurwana mu burasirazuba bwa Kongo. Icyo ubwacyo cyaba gikomeye cyane kandi cyagira ingaruka ziremereye. Museveni ashobora no kurwana ku ruhande rwa leta ya Kongo. Ibi byo byaba ari rurangiza. Hari umusesenguzi (prof. Charles Kambanda) ukunze kuvuga ko amakarita ya Museveni ayahisha cyane mu gatuza kugirango abo bakina batamenya icyo yibitseho. Atandukanye cyane na Kagame wemeye kwiyambika ubusa agasigara akorana na ba mpatsibihugu bamuha intwaro ubundi akayogoza akarere. Dipolomasi ya Tshisekedi nituma Museveni amurekura (Kagame) burundu andi mateka azaba yatangiye kwandikwa.