France: Kubera iki bahisemo Karoli w'umunyamahanga? Kuki twe bataturega ngo rushyidike? (Byumvuhore Jean Baptiste).
[Ndlr: Abantu benshi bemezako "Dr.Charles Onana" atazoroherwa n'urubanza yarezwemo n'imiryango inyuranye harimo na IBUKA mu bucamanza bwo mu Bufaransa kuko babona urwo rubanza rurimo politiki! Ababibona gutyo bahera ku mubano mwiza "Emmanuel Macron" uyobora Ubufaransa afitanye na "Paul Kagame" uyoboye u Rwanda. Muri uru rubanza harimo abatangabuhamya b'impuguke n'inararibonye biboneye ubwicanyi bwabaye mu Rwanda guhera ku italiki ya 1Ukwakira (10) 1990 kugeza ubu. Nyuma y'imyaka 30 génocide ibaye mu Rwanda, nibwo bubaye ubwa mbere havuzwe mu ruhame, imbere y'urukiko rwigenga ubwicanyi ndengakamere FPR-Inkotanyi yakoze kandi ikomeje gukora! Mu nyandiko ngufi cyane yuje ubuhanga, umuhanzi akaba n'umuhanuzi "Bwana Byumvuhore Jean Baptiste" yashyize ku rubuga rwe rwa "Facebook", arashimira iyi miryango yareze Charles Onana, akaba agira inama umuryango wa IBUKA wo mu Bubiligi nawo gutanga ikirego nk'icyo muri icyo gihugu kandi ukamuheraho! Dore impamvu Byumvuhore abibona gutyo:]
URUBANZA RWA KAROLI ONANA, DUSHIMIRE ABATANZE IKIREGO !!
Ku izina ry'Imana uru rubanza, ruri kuduhugura, ruri kutuvana mu gihirahiro tumazemo imyaka myinshi. Dushimire byimazeyo abantu bareze Karoli kuko bagiriye neza abavukarwanda byibura tuzarukurikira twese, ruzarangira tugize ibyo duhuriyeho mu kumenya amateka y’ibyatubayeho.
Karoli Onana nibashaka bazamukatire burundu y’akato, on s’en fou !! Ubuhamya abahanga n’ababihagazeho bazatugezaho buzadusiga tumenye/bambe dushimangiye ukuri. Abagize iki gitekerezo nibubahwe tuzabibuka mu mateka y’u Rwanda.
Ubusanzwe jye nkunda imanza. Nyuma naje kumenya ko ali karande mu banyakibuye, ngo baraburanaga mpaka mu rw’ubujurire urugereko rwa Ruhengeri. Byarangiraga ibyo umuntu atanze birengeje agaciro k'ibyo baburana.
Ubu hano nicaye ndi kwibaza nti : Ko muli Belgique hari za associations nyinshi, (za Ibuka, za Communauté Rwandaise, za Diaspora, za FPR….)kandi hakaba hari abaregwa gupfobya cyangwa guhakana, ngo no kwanga igihugu!!!(Ngo abo mbalimo wa !!!).
Ni Ukubera iki, abo badatanga ikirego ngo na twe turegwe rushyidike? Ndabyifuza kandi ndabishaka pe. Uru rubanza rwo muri France uwazana version Belgique. Harabura/habuze iki ? Tuzabafasha kwishyura abavocats ni ukuli.
Kubera iki bahisemo Karoli w’umunyamahanga? Kuki twe bataturega. Ndavuga abandikwa na za Rushyashya, na ba Tom Ndahiro, na ba Minubumwe, na ba (Nkaka, Gatate, ba Ruhashya, ba Lambert, ba Ruto, ba Godufata, ba….. Bariya ba nyakubahwa bose) !!! Ese i Bruxelles nta za associations zatanga ikirego ngo na zo ziduhamagaze? Nabyifuje kuva kera kandi tuzahangana mba ndoga Nturo!!
Nsoza, numva nabwira abahagarariye IBUKA gutanga ikirego, bakarega MINUAR cyangwa LONI kubera ko ubusanzwe iyo amahanga amenye ko hari ahantu hari kuba génocide, convention ivuga ko LONI igomba guhita yoherezayo abasirikare bo kuyihagarika.
Twe rero génocide yabaye Ingabo za LONI ziba mu Rwanda, zirebera, ahubwo zibaza ngo abashaka kujya muri "Mille colline" cyangwa "Stade Amahoro" mutubwire tubajyane !!! Can you imagine !!!!
Ndahamagarira Ibuka kuzagira imbaraga zo gutanga icyo kirego aho guhimbira ku muntu wanditse. Nta mbunda, nta mbugita, nta panyari yafashe ngo akebe umubiri w’umuntu. Yafashe ikaramu gusa, yandika ibyo yakozeho ubushakashatsi.
Kumutiza ibitekerezo atanditse, akajyanwa mu rukiko, kandi hari abapolisi/abadaso/abasirikare/ bica uwo bashatse ku manywa y’ihangu, ni ukutumva génocide icyo bivuga.
UWANJYE NDAMUHANA YANANIRA NKAMWOSHYA
Source: fcbk ya Byumvuhore Jean Baptiste