Paul Kagame yafashije «Uburusiya» kurenga ku bihano bwahawe n’uburengerazuba bw’isi!

Publié le par veritas

Intambara Kagame yashoye ku gihugu cya Congo (RDC) irimo amabanga menshi! Hashize imyaka irenga 3 ingabo za Kagame za RDF zigabye igitero cya gisilikare mu Burasirazuba bw’igihugu cya Congo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru. Muri gahunda yo kujijisha, Kagame akaba yarahinduye izina ry’ingabo ze za RDF ziri muri Congo maze azita M23. Kugirango ashobore kurwana iyi ntambara, Kagame asahura amabuye menshi mu gihugu cya Congo akayagurisha mu bihugu by’Uburayi birimo Ubufaransa (France) n’Amerika (USA) ; amafaranga ibyo bihugu bimuhaye (Amadolari $  n’Amayero €), Kagame ayaguramo intwaro n’igihugu cy’Uburusiya.

Umukino wo kubana neza n'Abanyaburayi n'Abarusiya ushobora kuzarangira usenye Kagame kuko muri bombi nta numwe uzamugirira icyizere! (photo google)

Kubera intambara y’ubusambo n’ubwicanyi Kagame akora muri Congo, bituma Uburayi n’Amerika bibona amabuye bishaka yo gucuramo intwaro zikomeye no gukoresha mu ikoranabuhanga rigezweho, uburusiya nabwo bukabona Amadolari n’Amayero butashoboraga kubona kubera ibihano bwashyiriweho n’Abanyaburayi n’Amerika kubera intambara buri kurwana na Ukraine. Iyo akaba ari impamvu ikomeye ituma Kagame ashyigikirwa n’ibihugu by’ibihangange bihanganye hagati yabyo ; ibyo bihugu bikanga kumufatira ibihano kubera inyungu bifite mu ntambara yashoye kuri Congo nubwo aba yarenze ku mahame mpuzamahanga yo kubahiriza ubusugire bw’ibindi bihugu !

Aya makuru yo gufasha Uburusiya kurenga ku bihano bwahawe, yemezwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cyigenga cyo mu Burusiya kitwa «Verstka», icyo kinyamakuru cyerekanye ko mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2024, Uburusiya bwahawe na ministeri y’ingabo mu Rwanda miliyoni 29.2 z’amadolari y’amerika mu bucuruzi bw’intwaro icyo gihugu cyaguze mu Burusiya. Mu gukora ubwo bucuruzi Kagame akaba yarirengagije ibihano byafatiwe Uburusiya n’ibihugu byo mu Burangerazuba bw’isi bijyanye no kutohereza mu Burusiya amafaranga y’amadolari n’amayero. Iyi nkuru yashyizwe ahagaragara ku wa mbere w’iki cyumweru, ikaba ishingiye ku makuru y’ibanga yakuwe muri raporo z’ubucuruzi z’igihugu cy’Uburusiya.

N’ubwo mu kwezi kwa Werurwe 2022 Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byafatiye Uburusiya ibihano byo kutohereza amafaranga yabo mu Burusiya, nyuma y’uko Uburusiya butangije intambara muri Ukraine, kugeza ubu, miliyali 2.3 z’amadolari n’amayero (euros) zimaze koherezwa mu Burusiya nk’uko ubushakashatsi bwa «Reuters» bwabigaragaje mu kwezi gushize.

Amafaranga Kagame akura mu mabuye y'agaciro asahura muri RDC ntacyo amarira Abanyarwanda uretse kugura intwaro zo kubica kimwe n'Abanyecongo!

Amakuru ya « Verstka » avuga ko ikigo cy’Uburusiya gicuruza intwaro, «Rosoboronexport», cyagejeje mu Burusiya inote z’aamadolari $100 zipima hafi kilogarama 300 ziturutse mu Rwanda mu kwezi kwa Mutarama. Kuva mu mwaka wa 2023 kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka, kompanyi ya «Aero-Trade» ikora ibikorwa byo kuvunja  (échange) amafaranga y’amahanga ku masoko yo ku bibuga by’indege mu Burusiya yashoboye kwinjiza muri icyo gihugu amafaranga menshi y’Amadolari n’Amayero avuye muri Turukiya no muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE) kandi ibyo bihugu byombi bifitanye ubushuti n’Amerika ndetse n’Uburayi.

«Aero-Trade » ikaba yarinjije mu Burusiya amafaranga y’AAmadolari angana na miliyoni $20 n’Amayero miliyoni €20 ku itariki ya 18 Mutarama, umunsi umwe nyuma y’uko Leta zunze ubumwe z’Amerika zihanangirije ibigo bifasha Uburusiya kurenga ku bihano bwahawe. Nyuma y'iminsi itanu « Aero-Trade » igejeje ayo mafaranga mu Burusiya, ku itariki ya 23 Mutarama, « Rosoboronexport » yazanye mu Burusiya miliyoni 29.2 z’Amadolari y’Amerika iyakuye mu Rwanda aho yayahawe na ministeri y’ingabo z’icyo gihugu (RDF) kubera intwaro u Rwanda rwaguriye iyo sosiyeti.

Aya makuru y’ubucuruzi bw’intwaro z’Uburusiya kuri Kagame kimwe n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro asahura muri Congo ku banyaburayi n’abanyamerika yerekana ko intambara ya Kagame muri Congo itazigera ihagarara kuko ishyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange ku isi bihanganye. Ntabwo Uburusiya bushobora kwemera ko iriya ntambara yo muri Congo irangira cyangwa se ngo ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bibyemere kubera inyungu biyifitemo ; abashobora kurangiza iyi ntambara ni abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari cyane cyane Abacongomani bagomba kwishyira hamwe bakarwanyiriza hamwe igisambo kigiye kubamara kubera inyungu za ba mpatsibihugu! Ese Kagame azashobora gucyeza abami babiri (uburusiya n'Uburengerazuba) maze bimugwe amahoro? Tubitege amaso! 

Source : novayagazeta.eu

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article