USA : Perezida w'Amerika yahanuye ko Umugore azayobora iki gihugu !

Publié le par veritas

Ntabwo ari abantu b’intamenyekana gusa bavamo abahanuzi, urugero rutari kure ni ubuhanuzi bwatanzwe na Perezida w’Amerika (USA) mu mwaka w’1989 aho yavuze ko icyo gihugu kizayoborwa n’umugore ! Muri iki gihe cyo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kwiyamamaza kwa «Madame Kamala Harris » guteye abantu benshi amatsiko kuko guhuye n’ubuhanuzi bwa Perezida « Gerald Ford »!

Madame vice prizida "Kamala Harris" amaze kugenwa n'ishyaka ry'Aba Démocrates nk'umukandida waryo uzahangana na Donald Trump w'ishyaka ry'"Aba Républicains" ku mwanya w'umukuru w'igihugu cy'Amerika.

Gerald Ford, wahoze ari perezida wa «Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA)», yavuze ko icyo gihugu kizayoborwa n'umugore nyuma y'uko perezida uriho azaba yapfuye cyangwa se ubuzima bwe buri mu marembera. Iyi mvugo ya Gerald Ford yayitangaje mu kwezi kwa Nyakanga (7) mu mwaka w’1989, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru aho yagaragaje uburyo abona uko umugore ashobora kuzaba perezida wa mbere w'Amerika.

Ford yemeje ko ibyo bishobora kuzabaho mu gihe perezida uriho azaba yapfuye cyangwa ubuzima bwe buri mu marembera, maze vice perezida we w'umugore agahita amusimbura! Nyuma yo gutangaza ibi, ntabwo perezida Ford yongeye kubigarukaho mu ruhame cyangwa ngo abyamamaze cyane ! Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, perezida Gerald Ford yashimangiye ko nyuma y'uko iyi ntera izaba imaze kugerwaho, abagabo bashobora kuzahura n'ingorane zo kuzongera kubona amahirwe yo gutorerwa uyu mwanya w’umukuru w’igihugu cy’Amerika (USA) mu gihe kizaza.

Aya magambo ya «perezida Gerald Ford» yafashwe nk'ubuhanuzi, akaba ari kuvugwa cyane muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga aho zerekana ko politiki y'Amerika ishobora guhinduka, maze icyo gihugu cy’igihangange ku isi kikayoborwa n’umugore! Umugore ushyirwa mu majwi cyane akaba ari Vice prezida «Kamala Harris» kuko yamaze kwemezwa n’ishyaka rye ry’Aba «Démocrates» ko ariwe mu kandida waryo uzahangana na Trump kuri uwo mwanya kuko perezida «Joe Biden» yakuyemo ake karenge kubera ko ubuzima bwe butameze neza kubera izabukuru !

Source : yahoo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article