Kagame arasaba leta ya RDC gukemura ibibazo bya M23 ariko we ntacyo akora ngo akemure ikibazo cya FDLR !
Umutwe w’abarwanyi ba FDLR nta butaka ufite ugenzura mu Rwanda no muri Congo, uwo mutwe nta bitero ugaba kuri leta y’u Rwanda, nta hantu uba hazwi ku butaka bwa Congo! Ariko nubwo bimeze gutyo uyu mutwe uhangayikishije cyane umwicanyi Paul Kagame. Yiyemeje kugwa ku butegetsi kugirango yihe amahoro ariko kugeza ubu ntamahoro afite kuko ahora yikanga ko n’aba FDLR batanu (5) gusa bashobora kumuhitana! Kugeza ubu nta gisubizo Kagame atanga cyamufasha kurwanya FDLR kuko mu myaka 30 amaze arimbura imbaga y’impunzi z’abanyarwanda muri Congo kimwe n’abacongomani nta mahoro byamuhaye kuko FDLR ikivugwa ko ibaho kugeza uyu munsi!
Ese igisubizo cy’amahoro mu karere kizatangwa no kurimbura abari muri FDLR bose? Mu gihe hashize igihe kinini umubano hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) utifashe neza kubera umutwe wa M23, Perezida Paul Kagame yakomeje gushimangira ko ikibazo cy’uwo mutwe ari ikibazo cy’imbere mu gihugu cya Congo, kandi ko Leta y’icyo gihugu ari yo ikwiye kucyikemurira. Kagame yavuze ko abo mu mutwe wa M23 ari Abanyecongo bityo bakwiye gukemurirwa ibibazo n'igihugu cyabo.
Ariko ikibazo gikomeye ni uko Kagame anengwa kuba nta kintu gifatika akora ngo akemure ikibazo cya FDLR, umutwe w’abarwanyi bagizwe n’abanyarwanda b’impunzi, bamwe muribo bakaba bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu gihe Kagame asaba leta ya Congo gukora ibishoboka byose ngo ikemure ikibazo cya M23, abasesengura politiki yo mu karere bibaza impamvu we atagira ubushake bwo gukemura ibibazo cyangwa se gukuraho burundu impamvu zituma FDLR ibaho. N'ubwo Kagame yagaragaje ubushake bwo gukorana na Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi, ngo bashakire hamwe umuti ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na M23, abamunenga bemeza ko nta mikoranire igaragara ku ruhande rw'u Rwanda mu kurwanya FDLR ahubwo ayigira urwitwazo rwo guteza umutekano mucye mu karere kose!
Icyakora, bamwe bibaza niba Kagame abona ko igisubizo ku bibazo by’umutekano mu karere ari ukwica abari muri FDLR bose. Ibi bikaba byibazwa kuko muri iki gihe, uyu mutwe ukomeje kuba ikibazo gikomeye muri Congo, aho uvugwaho kwinjira mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi no gukorana n’igisirikare cya Congo. N’ubwo Kagame mu myaka irenga 30 ishize yakomeje kugerageza guhangana na FDLR, ntibyigeze bitanga umusaruro wifuzwa, kandi abasesenguzi baribaza niba koko umuti urambye ari ugufata umwanzuro wo kurimbura impunzi zose z’Abanyarwanda ziri ku butaka bwa Congo zirimo abana n’abagore kugirango FDLR ishobore kurangira burundu!
After his speech today, i came to realise that Kagame did not seek a fourth term to correct the mistakes he has made over the past 24 years. Instead, he intends to escalate the conflict in the Great Lakes region. Rwandans should be prepared accordingly. pic.twitter.com/kwDz8bxTAN
— John B. Simbaburanga (@be_johns) August 14, 2024
Abanyapolitiki n’abasesenguzi b’akarere bagaragaza ko kugira ngo amahoro arambye aboneke mu karere k’ibiyaga bigari, ibihugu byombi, u Rwanda na Congo, bikwiye guhuza imbaraga mu guhashya imitwe yitwaje intwaro, ariko hagashyirwa imbere ibiganiro bigamije gukemura impamvu z’ingenzi zituma iyo mitwe ikomeza kubaho. Hari impungenge ko gukomeza gushaka gukemura ibyo bibazo mu buryo bwa gisirikare gusa bishobora kutarangira neza nk'uko byagaragaye mu bihe byashize.Kagame avugako adashobora gutora agatotsi igihe cyose FDLR ikivugwa kandi akaba abona igiteye impungenge atari uko uwo mutwe ugizwe n’abantu bacye ahubwo ari uko wakwirakwije ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi mu karere kose!
Iyi ngingo irasaba ko harebwa niba gukomeza gushimangira umutekano w’akarere binyuze mu gusubiranamo no guhanganisha imitwe yitwaje intwaro bishobora kuganisha ku mahoro arambye, cyangwa niba hari hakwiye gushakwa izindi nzira zo gukemura aya makimbirane arimo uruhuri rw'ibibazo byimakajwe n'amateka mabi y'akarere.Nta ntwaro nimwe ibaho ishobora kurasa ibitekerezo kugirango bipfe, niba Kagame ategereye abatavugarumwe n’ubutegetsi bwe harimo na FDLR ngo bagirane ibiganiro byo gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda, ntabwo azabura ibitotsi gusa ahubwo n’umutima we ushobora kuzahagarara n’akarere kakaguma kugira umutekano mucye !
Veritasinfo