Ingabo za Ukraine zimaze gufata uturere tw’Uburusiya 74 !
Mu gihe hari hategerejwe ko ingabo z'Uburusiya zisubiza inyuma ingabo za Ukraine zafashe ubutaka bwayo nk'uko Putine yabisabye ingabo ze, perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje amakuru akomeye yerekeye ibikorwa bya gisirikare biri gukorwa mu karere ka Koursk ko mu Burusiya. Mu magambo ye, Zelensky yavuze ko ingabo za Ukraine zikomeje gutera imbere nubwo hari imirwano ikaze.
Zelensky yatangaje ko ubu hari uturere 74 two mu ntara ya « Koursk »turi mu maboko y’ingabo za Ukraine mu gice cyegereye umupaka w’u Burusiya, ibyo bikaba bigaragaza imbaraga nyinshi ingabo za Ukraine ziri gukoresha ku rugamba ugereranyije n’uturere 28 twari twafashwe na Ukraine kuri uyu wa mbere nk’uko byatangajwe n’abategetsi b’u Burusiya.
Perezida Zelensky yashimangiye ko avugana kenshi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine «Oleksandr Syrsky », kandi akaba ahabwa amakuru ku buryo bwihuse ku bijyanye n'uko ibintu byifashe ku rugamba. Yashimiye cyane abasirikare ba Ukraine kubera «ubutwari bari kugaragaza ku rugamba ».
Zelensky yashimangiye ko «agaciro k’ingurane» ya Ukraine gakomeje kwiyongera, aha akaba yashakaga kuvuga ubutaka bw’Ubururusiya buri gufatwa n’ingabo ze kimwe n’imfungwa z’abasilikare b’abarusiya bari gufatirwa ku rugamba ku bwinshi (kuko batunguwe). Yanavuze ko imyiteguro yo gukomeza ibindi bikorwa mu minsi iri mbere ikomeje.
Abahanga mu mateka bemeza ko iki gitero cya Ukraine ku butaka bw’Uburusiya aricyo kibaye icyambere gifite ubukana kuri icyo gihugu kuva intambara ya kabiri y’isi yose yarangira mu mwaka w’1945.
Source : Le Monde