Rwanda : Ese ibitutsi Kagame yatutse Ingabire bishobora guhindura ibitekerezo by’abamusabira kujya gusura umuryango we ?
Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru bokoresha imbuga nkoranyambaga , Bwana Paul Kagame yibasiye umunyepolitike utavugarumwe n’ubutegetsi bwe Madame Victoire Ingabire, umuyobozi w’ishyaka rya «DALFA- Umurinzi » ritaremerwa n’ubutegetsi bwa FPR! Muri icyo kiganiro Kagame yagize ati «…Ingabire muramuzi? kariya kagore gakomoka ku mujenosideri! Ariko bo bashaka ko isi yose yemera ko ari akantu gakomeye, katavuga rumwe n’ubutegetsi! Mukuri bifuzako ariko kaba perezida w’u Rwanda kandi nako kakabyemera uko! Kaba kari buri hantu hose gatanga amasomo, ariko ibi si ibintu by’i Rwanda, nta muntu wakwemera ibyo! Ariko abo hanze, bariya banyamakuru bishyize hamwe, harya bitwa gute? Inkuru zibujijwe? Ahaaa !!!Birabujijwe kugira icyo uvuga kuri Ingabire !!»
Iyi mvugo yuzuyemo ikinyabupfura gicye, agasuzuguro, ibitutsi n’ivanguramoko yavuzwe n’uwiyita perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuri Madame Victoire Ingabire yateye abantu benshi kwibaza impamvu yayo ! Ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru binyuranye mpuzamahanga iyi mvugo ya gishumba ya Kagame kuri Madame Victoire Ingabire niyo iri kuvugwa cyane! Madame Victoire Ingabire ntabwo ari mu ikinamico ry’ingirwamatora yo kwimika Kagame ku buryo bituma Kagame ata ibishubero bigeze kuri aka kageni! Icyaha Kagame ashinja Madame Victoire Ingabire ngo ni uko ari akagore kagufi, gakunzwe n’abanyamahanga bifuzako ariko kayobora u Rwanda…! Iyi mvugo ya Kagame irerekana ko nawe ubwe yisuzugura, kubona atinya ko Madame Victoire yiyamamaza hamwe nawe kuko yamutsinda izuba riva, ni byerekana ko na Kagame ubwe azi neza ko ari inyuma y’ibibi byose ku buryo adashobora guhangana na Madame Victoire! Isesengura rya «Musabyimana Gaspard» kuri radiyo «Inkingi» ryerekana neza ko Paul Kagame akomoka mu muryango wakoze amahano kuva cyera ; iryo pfunwe afite rikaba ariryo rimushengura umutima wo gushaka kumvikanisha ko n’abandi bameze nkawe!
Twakongeraho ko Kagame adakomoka mu muryango w’abicanyi gusa, ahubwo igiteye ubwoba ni uko ubugome bwe bumuri mu maraso kandi uko agenda asaza akaba ariko ubugome bwe bugenda bwiyongera! Abaturage ba Uganda bita Kagame «Pilato», kubera ubwicanyi ndengakamere yabakoreye mu gihe yari inyeshyamba kwa Museveni na nyuma yaho. Umugabo witwa Magayane, yise Kagame «Rwabijindiri rurya ntiruhage» uzayogoza u Rwanda rwose kubera ubugome bwe maze abanyarwanda bakazicwa n’agahiri n’agahinda, ubu akaba ariho bigeze. Abarundi bita Kagame «Umugesera» kubera ubwicanyi yabakoreye igihe ingabo ze za RPF zafashaka iza Petero Buyoya mu kurwanya FNL na CNDD-FDD, Kagame akaba ashinjwa gukorera abahutu b’abarundi jenoside ! Kagame akaba ashinjwa gukora jenoside 2 muri Congo (RDC) kandi nanubu akaba akomeje kuzikora! Jenoside imwe ayikorera impunzi z’abahutu b’abanyarwanda zahungiye muri RDC kuva mu w’1994 indi akaba ayikorera abaturage b’abacongomani basa n’izo mpunzi mu bikorwa byo gusahura umutungo w’icyo gihugu (genocoste) !Ubwo bwicanyi bwa Kagame bwatumye abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo bamwita «Sindano» (agashinge) bitewe n’uko yivugiye ubwe ko adatinya ibihugu binini kuko azabitera agashinge! Umuhanzi w’umucongomani witwa GALLAS akaba yarahaye Kagame akazi ka «KAGA K’AKARERE»!
Ubu bwicanyi bwose nibwo Kagame akomaho agatima akabona ko amahanga adashobora kumukunda uretse ko n’Abanyarwanda batamukunda! Kwikoma Madame Victoire Ingabire akaba yarabitewe n’ibaruwa yandikiwe muri iyi minsi n’imiryango ikomeye iri ku isi yose irenga 20 irengera uburenganzira bwa muntu ! Nkuko aya makuru tuyakesha « Radiyo VOA » y’Abanyamerika, Imiryango mpuzamahanga ya sosiyete sivile igera kuri 20 yandikiye ibaruwa ifunguye abakuru b’ibihugu na za guverinoma ibasaba kugondoza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kwemerera Ingabire Victoire umuhoza, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, kujya gusura n’umuryango we uba mu gihugu cy’Ubuholandi! Iyo miryango irimo : umuryango Lantos Foundation wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akanama nyafurika ko mu ishyirahamwe ry’Amerika ry’abanyamategeko, umuryango Nyafurika w’abagore b’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, umuryango Veritas Rwanda Forum, n’iyi ndi myinshi. Mu byo ibaruwa y’iyi miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu igarukaho, iravugamo ko Madamu Ingabire azwi nk’umunyapolitiki w’umunyamurava utavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse akaba umwe mu bagore bake mu mateka bashatse kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, igihugu kiza imbere y’ibindi ku isi mu kugira abagore benshi mu nteko nshingamategeko.
Iyi baruwa akaba ariyo yatesheje umutwe Paul Kagame bigatuma avuga amagambo nk’ay’abasazi kuko igaragaza ko ikinamico ry’amatora arimo nta gaciro amahanga ariha ahubwo akaba agaragaza ko Madame Victoire Ingabire akomeje kwimwa uburenganzira bwe yemererwa n’amategeko bwo kwiyamamaza no gusura umuryango we ! Aho gutanga igisubizo ku cyifuzo yagejejeweho n’iyi miryango yita ku burenganzira bwa Madame Victoire Ingabire usa nufungishije ijisho ahubwo yahisemo kumutuka ! Ese ibi bitutsi bya Kagame kuri Ingabire hari icyo bizahindura ku busabe bw’iyi miryango ? Ikigaragara cyo ni uko uko iminsi igenda ishira ariko Kagame arimo kugenda yerekana ubusazi bwe! Birushijeho gutera impungenge kuko ibinyoma bye byose amahanga yamaze kubitahura kandi ubutegetsi afite abukesha ayo mahanga! U Rwanda rwagize umwami w’umusazi witwaga Mazimpaka none amateka yisubiyemo rugize undi mwami w’umusazi witwa Paul Kagame ! Abasenga bashyire ibipfukamiro hasi basengere Abanyarwanda bayobowe n’umwicanyi ruharwa Paul Kagame wafashe n’ibisazi bishobora gushyira u Rwanda mu icuraburindi !
Veritasinfo.