RDC irashinja Olivier Nduhungirehe gukwiza ibihuha ko hari ibiganiro byahuje ibihugu byombi i Zanzibar ku ntambara ya RDF/M23 !
Mu nama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iherutse kubera mu kirwa cya Zanzibar, Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) yashinje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kubeshya ko iyo nama yari igamije ibiganiro hagati y'u Rwanda na RDC ku ntambara iri mu burasirazuba bwa Congo. Uku kutavuga rumwe kuri iyi nama bije byiyongera ku bibazo bikomeye by'ububanyi n'amahanga u Rwanda rufite muri iki gihe, aho raporo y’impuguke za Loni ishinja u Rwanda kohereza ingabo zarwo ku butaka bwa Congo, zigera ku bihumbi bine, ndetse rugafatanya na Uganda mu gutera icyo gihugu !
Raporo y’impuguke za Loni yagaragaje ko u Rwanda rufite ingabo zigera ku bihumbi bine ku butaka bwa RDC, ibyo bikaba byararushijeho guteza ibibazo bikomeye mu bubanyi n’amahanga bw’u Rwanda n’igihugu cya Congo ndetse n’amahanga yamaganye ubwo bushotoranyi bw’u Rwanda na Uganda. Iyo raporo ikomeza ivuga ko u Rwanda rufatanya na Uganda mu gutera RDC, igihugu cya Uganda gishinjwa kwemerera ingabo z’u Rwanda RDF kwambuka umupaka, zikanyura muri Uganda zigiye kugaba ibitero ku butaka bwa Congo (RDC) nk'uko byagenze i Bunagana; Uganda kandi yemerera abarwanyi b’abacongomani bo muri M23 gukorera inama ku butaka bwaho ndetse bakahakorera n’ibikorwa byo kwinjiza abandi barwanyi babakuye mu nkambi z'impunzi z’abacongomani ziri muri icyo gihugu ndetse muri abo barwanyi hakaba harimo n’abana bafite imyaka 10 gusa y’amavuko !
Ubwo inama y’abaministri b’ubabanyi n’amahanga ba EAC yabaga, byagaragaye ko ibihugu byombi, u Rwanda na RDC, bifite ibibazo bikomeye by’ubwumvikane bucye. U Rwanda rwari ruhagarariwe n'abaminisitiri babiri, James Kabarebe na Olivier Nduhungirehe, mu gihe RDC yari ihagarariwe na Visi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Imyitwarire y'ibihugu byombi mu rwego rw'ububanyi n'amahanga muri EAC yagaragaje ko hari ugushidikanya ku kamaro k'iyo nama ku biganiro by’amahoro bishobora kuba byahuza ibihugu byombi. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yatanze itangazo rivuga ko iyo nama yari igamije gushakira umuti intambara iri muri RDC, ariko RDC yaje kubihakana ivuga ko nta biganiro byabaye kuri icyo kibazo. RDC yagaragaje ko nta bindi biganiro ishobora gukorana n’u Rwanda bisimbura ibiganiro ibihugu byombi byagiranye i Luanda muri Angola. Uku kudahuza imvugo niko gutuma amahoro hagati y'ibihugu byombi agorana kugerwaho, ari nako umwuka ukomeza kugenda uba mubi hagati y’ibihugu byombi.
Rwanda-RDC: Ministre w’Ububanyi n’amahanga wa Congo yavuze ko Nduhungirehe yakwije ibihuha by’uko u Rwanda ruri mu biganiro by’amahoro na RDC i Zanzibar! RDC ivugako nta bindi biganiro izagirana n’abo bicanyi bisimbura ibya Luanda! pic.twitter.com/x28JwWSDtH
— VERITASINFO (@veritasinf) July 9, 2024
Impuguke za Loni zagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushaka kugenzura intara za Kivu na Ituri muri RDC, kandi ko bishobora ko u Rwanda rufite umugambi wa politiki wo gusaba ko RDC yahindura imiyoborere n’ubutegetsi bwayo ku buryo Congo (RDC) yahinduka federasiyo (ibihugu byinshi byigenga byishyize hamwe). Ni muri urwo rwego u Rwanda rukomeza guhamagarira Congo kujya mu biganiro binyuze muri EAC kuko byarufashe kugonda abayobozi ba Congo bakemera icyo cyifuzo cy’u Rwanda kugirango rubone uko rugenzura akarere k'Uburasirazuba bwa Congo, ibyo akaba aribyo bisobanura impamvu ibikorwa bya gisirikare byo bigaragaza ikinyuranyo cy'ibyo u Rwanda rurimo gusaba! RDF iri kugenda ifata uduce twishi ku rugamba ari nako Kigali isaba ibiganiro na Congo!
Ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda buhagaze nabi muri iki gihe. Ibihugu nka Tanzania, u Burundi, u Bubiligi, u Bwongereza, n’u Bufaransa bifite umwuka utari mwiza n’u Rwanda, ndetse n'Amerika (USA) ikaba igaragaza kudashima ibikorwa by'u Rwanda muri RDC. Kagame akaba arimo ashakisha uburyo ubutegetsi bwe bwakomeza kugirana umubano mwiza n’ibyo bihugu ariko inyungu akura muri Congo (RDC) nazo ntizihungabane, akaba ariyo mpamvu ashyira imbaraga nyinshi cyane mu ntambara ariko akanyuzamo n’amayeri yo gusaba ibiganiro kuko biriya bihugu bimushinja byo kubangamira amahoro mu karere kose ! Kuba umwuka ukomeje kuba mubi mu karere, birakomeza kuba ingorabahizi mu kugera ku mahoro arambye hagati y'u Rwanda na RDC.
Mu ncamake, inama y’EAC yateraniye muri Zanzibar ntabwo yashoboye gutanga umuti ku bibazo bikomeye biri hagati y'u Rwanda na RDC, ahubwo yagaragaje ukutavuga rumwe gukomeye hagati y'ibihugu byombi. Icyizere cyo kugera ku mahoro kikaba kiri kure nk’ukwezi, hakaba hakomeje gushakishwa inzira zose zishoboka kugira ngo amahoro arambye aboneke mu karere.
Veritasinfo.