Rwanda: Amagambo y'ubushinyaguzi ya Cardinal Antoni KAMBANDA atumye «MRD ya Rubanda» igeza ikibazo cye kuri Papa Fransisiko!!
KURI NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISIKO
Impamvu: Ikomeretswa ry’imitima n’amagambo ya Karidinali Antoni Kambanda.
NYIRUBUTUNGANE PAPA,
Twebwe abibumbiye muri Muvoma iharanira Repubulika na Demokarasi mu Rwanda (MRD), igamije guhindura ibibangamiye rubanda, tubegeranye umutima w’ubwiyoroshye no kwicisha bugufi ngo tubagezeho amaganya, agahinda, guhangayika n’ibibazo abanyarwanda bari kwibaza nyuma yo kumva amagambo ateye agahinda kandi y’urukozasoni yavuzwe na Antoni Kambanda mwatoreye kuba mu rwego rwa Karidinali ku itariki ya 28 Nzeli 2020.
Nyirubutungane Papa, mu gihe muri miliyoni 14 z’abanyarwanda habarirwamo abarenga 90% b’abakilisitu; kandi Kiliziya Gatolika ikaba ifite ijambo rikomeye mu buzima n’imibereho y’abanyarwanda, ikaba kandi ifite uruhare runini mu iterambere ryabo cyane cyane mu burezi no mu mavuriro; ijambo Karidinali Kambanda aherutse kuvugira muri paroisse ya Musha mu muhango wo kwibuka abazize jenocide ku nshuro ya 30 ryateje ibibazo no guhungabana gukomeye mu kwemera kw’abayoboke ba Yezu Kristu mu Rwanda, ntidushidikanya ko rizagira ingaruka mbi mu buzima bw’abayoboke ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Nyirubutungane, uyu mushumba bigaragarako ari umwambari n’intyoza y’ubutegetsi bw’igitugu butegeka u Rwanda kuva muri 1994. Yavugiye mu ruhame agira ati: «Muri uyu mwaka wa 2024, twebwe abanyarwanda tugomba gushimira Imana kuko imyaka 30 irashize nta muntu uhunga, nta muntu wicwa, nta muntu usenyerwa, nta muntu ubundabunda…»
Nyirubutungane Papa, mwatubariza uyu Karidinali Kambanda niba yaba atuye mu Rwanda rumwe n’abandi banyarwanda babayeho mu butegetsi bw’igitugu butahwemye kwica muri iyo myaka 30 avuga? U Rwanda ruyobowe na Paul Kagame ufite ubutegetsi bushingiye ku nkingi eshatu arizo: Ikinyoma, Amacakubiri (divide ut imperas) n’Iterabwoba. Kagame ni umugome n’umubeshyi, no kumuvuga gutya ni ukubura irindi jambo umuntu yakoresha mu kwerekana uwo ariwe.
Uyu mugabo Kagame avugako yahagaritse jenocide, nyamara abatangabuhamya benshi harimo n’abakoranye nawe bagaragaza ko ariwe ntandaro y’iyo jenocide, niwe wayitangije kandi ayiha ubukana kugirango imufashe kugera ku butegetsi no kubugundira dore ko ariyo turufu akangisha uwariwe wese ugize icyo amuvugaho kibi. Avugako yateje imbere igihugu, nyamara hagaragara icyuho gikabije hagati y’umugi wa Kigali yereka abamusura n’ibindi bice bigize u Rwanda aba ashaka ko abantu babona.
Nk’uhembera amacakubiri, Kagame yashoje intambara z’urudaca mu karere kose ngo ari kurengera ubwoko bw’abatutsi nyamara we ubwe amaze guhitana abatutsi benshi. Yaroshye mu mutego ku bushake bwe abanyarwanda bityo abona uko atwerera ubwoko bw’abahutu icyaha cy’inkomoko cy’ubwicanyi kuri we n’utaravuka akaba agifite.
Iyo tuvuzeko uyu muntu ari umuterabwoba, tubishingira cyane cyane ku gikorwa yakoze cyo gutanga itegeko ryo kurasa indege yari itwaye Habyarimana Juvenal wari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda na Sipiriyani Ntaryamira wari umukuru w’igihugu cy’u Burundi ndetse hakanagwa n’abari bayirimo bose n’abafaransa 3 bayitwaraga. Iki gikorwa cy’iterabwoba kandi cya kinyamaswa akaba ariyo mbarutso ya jenoside yabaye mu Rwanda.
Muri iki gihe ku bakurikira ibiri kuba haravugwa miliyoni 15 z’abantu bapfuye ku butaka bwa Congo muherutse gusura kandi mudahwema kuzirikana no gusabira. Ibi ni kuva ku ntambara ya mbere ingabo za Kagame zagabye muri Congo mu 1996 kugeza n’ubu zikaba zikica abantu zihishe mu mutwe w’iterabwoba wa M23 ufashwa n’u Rwanda nkuko raporo za LONI n’ibihugu by’ibihangange zidahwema kubivuga.
Mu Rwanda abaturage ntibahwemye kwicwa, abandi babishoboye bagafata iy’ubuhungiro. Uwareba raporo za HCR yabona ko impunzi zabayeho kuva mu 1994 zirenga kure cyane izabayeho mbere yaho tutabariyemo izitazwi na HCR kandi ari zo nyinshi. Raporo itabogamye y’imiryango myinshi itegamiye kuri leta zemeranya ko Kagame akoresha iterabwoba n’ubwicanyi nk’intwaro yo kumugumisha ku butegetsi ntawe babusangiye.
Nyirubutungane, ni gute umuyobozi mukuru mwashinze kuyobora Kiliziya y’u Rwanda mukamutorera kuba Karidinali mumwizeye yafunga amaso, agaha umugisha ibikorwa bya kinyamaswa nk’ibi nk’aho atabizi? Ni iki gituma Karidinal Kambanda yirengagiza urupfu rw’agashinyaguro rwabaye kuya 5 Kamena 1994 i Gakurazo rukozwe n’umuyobozi wa batayo ya 157 ariwe jeneral Fredi Ibingira ku mabwiriza ahawe na shebuja Kagame ubwe, hakaba haraguye abasenyeli 3 aribo Mgr Vincent Nsengiyumva ( uyu niwe wakiriye Kambanda ubwo yari avuye mu buhungiro aje gukomereza amashuri mu Rwanda akaba yicaye ku ntebe ya Arikidiyosezi ya Kigali yari abereye umushumba mu 1994. Haguye kandi Mgr Augustin Ruzindana wayoboraga Byumba na Mgr Tadeyo Nsengiyumva wayoboraga Kabgayi. Haniciwe n’abapadiri 9 n’akana Sheja k’imyaka 8.
Ni gute Karidinali Kambanda yakwirengagiza iyicwa rya Mgr Phocas Nikwigize wa diocèse Ruhengeli kuya 30 Nzeli 1996, rikozwe na none na Jenerari Fred Ibingira. Uwo musenyeli yari ari gutahuka agaruka mu rwamubyaye.
Ni gute yayoberwa urupfu rwa Mgr Faustin MUZIHIRWA, arkiyepisikopi wa Bukavu, ku ya 20 Ukwakira 1996 ku mabwiriza ya Kagame. Yamuhoye ko nyuma y’isenywa ry’amakambi y’impunzi z’abanyarwanda bikozwe n’ingabo za Kagame ariwe wabashaka kuzivuganira no gukusanya ibikorwa byo kuzitabara.
Ni gute Karidinali Kambanda yakwirengagiza ihotorwa rya Kizito Mihigo rikiriza abanyarwanda benshi kugeza na nubu. Uyu musore w’umuhimbyi n’umuririmbyi w’indirimbo zishishikaza amahoro n’ubwiyunge, akaba yariciwe mu maboko ya Polisi yari imufite mu buroko kuwa 17 Gashyantare 2020 !
Ni gute Karidinali Kambanda ku rwego rw’ubuyobozi ariho yayoberwa iyicwa rya padiri Claudio Simard wicishijwe inyundo kuwa 18 Ukwakira 1994 n’ihototwa rya padiri Vjeko CURIC kuya 31 Ukwakira 1998 ryabereye kuri St famille mu mujyi rwagati ?
Nyirubutungane Papa, nkuko mubyigisha mu nyigisho za Kiliziya ikomora ku ivanjili ya Yezu Kristu ( Mt 25) ; ubutumwa bw’ibanze bwa Kiliziya ni uguhora mu ruhande rw’abanyantegenke , imfubyi, abapfakazi, imfungwa, impunzi. Ni gute Karidinali Kambanda yakwirengagiza ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abari barahungiye i Kibeho kuya 22 Mata 1995, aho abana n’abasheshe akanguhe barenga ibihumbi 10 baguye mu masasu y’abasilikare ba Kagame. Bivugwako kandi abandi ibihumbi 60 batigeze bagera ku misozi bari batuyeho bivugwako bishwe umugenda. Aba sibo se mwatumye Karidinali Kambanda kuvugira no kurengera ? Ni gute Karidinali Kambanda yakwirengagiza abaturage barimo gusenyerwa muri diyosezi batagishijwe inama ngo bahabwe ingurane ikwiriye ibikorwa bagokeye ngo bizarengere imiryango yabo.
Duhereye kuri izi ngero nkeya dutanze; ni gute umuntu yatinyuka kuvugako muri iyi myaka 30 y’ingoma y’umunyagitugu mwicanyi Kagame , u Rwanda rubayeho mu mahoro asesuye ? Mu by’ukuri, Karidinali Kambanda abarirwa mu gatsiko gato k’abagashize mu Rwanda, bakaba baramunzwe n’irondakoko, bakaba abambari n’abafana b’ubuyobozi bwa Kagame. Karidinali Kambanda ni ibyo yiberamo, akirengagiza akarengane gakorerwa rubanda rugufi mwamutoreye kuvuganira. Nta tangazo na rimwe arasohora rivuganira abarengana. Akaba rwose umuyoboke n’umurwanashyaka w’umuyobozi we umushyigikiye Kagame. Uyu nk’uko bigaragara ashaka kugumisha abana b’abanyarwanda mu iterabwoba rihoraho kuko ariyo turufu ubutegetsi bwe bushingiyeho ahasigaye akabeshya ko bamukunda bamutora 100%.
Mu gusoza, twabasaba, Nyirubutungane Papa, kutirengagiza abana b’u Rwanda muri rusange n’abakirisitu gatolika by’umwihariko bayobowe n’uyu mushumba wirengagiza nkana ibibazo by’urudaca bari kunyuramo mu buzima bwa buri munsi. Ahubwo agakeza umuyobozi w’igitugu kandi w’umwicanyi Kagame yigeze kuvugako ari impano Imana yahaye u Rwanda.
Tubashimiye, Nyirubutungane Papa, ubushishozi muzakirana iyi mpuruza yacu.
Bimenyeshejwe:
Dicastère chargé des Évêques
Conférence Episcopale du Rwanda
Cardinal Kambanda Antoni
Bikorewe i Washington D.C
Kuwa 28 Kamena 2024
Mme Christine Coleman
Umuyobozi wa MRD
Source: https://mrdrubanda.com