Ihagarikwa ry'inkunga ya miliyoni 20 z'amayero ku ngabo z'u Rwanda (RDF) ziri muri Cabo Delgado!
Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (UE) wahagaritse inkunga ingana na miliyoni 20 z'amayero wagombaga guha ingabo z'u Rwanda (RDF) ziri mu gikorwa cyo kurwanya intagondwa zigendera ku matwara ya kisilamu muri Cabo Delgado, intara iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique. Ibi bikaba byatangajwe n'urubuga "Africa Intelligence", rugahamya ko iyi nkunga yashoboraga gufasha RDF mu rugamba rwo guhashya abarwanyi ba kisilamu bari mu mitwe itandukanye iri muri aka karere.
Inama y'itsinda ryiga ku bibazo by'Afurika (COAFR), rishamikiye ku Nama Nkuru y'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (UE), yabereye i Bruxelles ku itariki ya 3 Nyakanga 2024, yize ku ngingo zirebana n'u Rwanda, harimo no gusuzuma icyifuzo cya Kigali cyo gukomeza guhabwa inkunga y’amafaranga yunganira RDF muri Mozambique. Nyamara,kubera ko ubwumvikane hagati y’ibihugu bigize UE kuri iyo nkunga bwabuze, icyemezo cyo guha ingabo z'u Rwanda RDF iyi nkunga cyarasubitswe, kikaba kizongera gusuzumwa n'inama y'abaministre b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu bya UE mu kwezi kwa Nzeri (9) uyu mwaka.
Kuba iyi nkunga yarahagaritswe byateye abantu kwibaza niba u Rwanda ruzakura abasilikare barwo muri Mozambique. U Rwanda rwari rwifuje guhabwa iyi nkunga mugufasha igikorwa cy'ingabo zarwo (RDF) ziri mu Majyaruguru ya Mozambique kuva muri Nyakanga 2021. Kubera ko RDF itari yagaragaje gahunda yo kuvayo, bisa n'aho nta mpinduka izabaho mu buryo bwa vuba bitewe n'iyi nkunga. Gusa, kubera ubukana bw’iki kibazo cyo kutabona iyi nkunga byihutirwa, Kigali ishobora gutekereza indi miyoboro yo kubona inkunga, cyangwa ikaba yahindura imyitwarire yayo igakura ingabo zayo muri Mozambique!
Ku rundi ruhande, ikibazo cyo kuvogera ubusugira bwa RDC bikozwe n'umutwe wa M23 gifitanye isano ikomeye n'ibyemezo byafashwe muri iyi nama. Ibyegeranyo bya Loni byerekana uruhare rwa RDF muri iyi ntambara yo muri Congo (RDC), ibi bikaba aribyo byatumye ibihugu bimwe by'i Burayi byanga ko iyi nkunga ya miliyoni 20 z'amayero yongera guhabwa u Rwanda nk'uko yayihawe mu mwaka w'2023. Ibihugu bimwe by'Uburayi bisabako ari ngombwa gukomeza gukurikirana niba RDF izavanwa mu burasirazuba bwa RDC kugirango iriya nkunga ishobore gutangwa, ariko kugeza ubu nta bimenyetso bigaragara byemeza ko u Rwanda rwiteguye gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Congo (RDC) mu gihe cya vuba.
Mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Kigali, ibihugu by'i Burayi byemeranyijwe kongera urutonde rw'abayobozi b'u Rwanda amazina y'abagomba gufatirwa ibihano. Kugeza ubu, umuyobozi umwe wa RDF, Kapiteni Jean-Pierre Niragire uzwi nka Gasasira, niwe uri kuri uru rutonde kuva muri Nyakanga (7) 2023. Hategerejwe kumenyekana andi mazina y'abayobozi b'u Rwanda azongerwaho kuri urwo rutonde rw'ibihano mu minsi iri imbere, nk'uko byemejwe n'abagize inama ya COAFR.
Iyi gahunda yo gutanga ibihano yitezweho gutuma Kigali ishyira mu bikorwa ingamba zo kugarura amahoro mu karere k'ibiyaga bigari, by’umwihariko mu burasirazuba bwa RDC no guhagarika inkunga yose iha umutwe wa M23. Ihagarikwa ry'iyi nkunga yagombaga guhabwa RDF ni icyemezo gikomeye cyafashwe n'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi. Bigaragaza ko ibihugu by'i Burayi bifite impungenge ku bikorwa by'u Rwanda mu karere, kandi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mikoranire y'uru Rwanda n'uyu muryango.
Gusa, Kigali ifite amahitamo yo guhangana n'ingaruka z’iki cyemezo cyangwa se kwemera gukura ingabo zayo muri Mozambique no muri Congo. Ni ngombwa cyane gukurikirana uko abayobozi ba FPR bazitwara muri iki kibazo kuko icyemezo cyose leta ya Kigali izafata kuri iki kibazo kizaba kimeze nk'umuti ushaririye!
Veritasinfo.