MRD ya Rubanda yandikiye umunyamabanga mukuru wa Loni ibaruwa yamagana ingirwamatora ya perezida w'u Rwanda
IBARUWA IFUNGUYE KURI NYAKUBAHWA BWANA ANTONIO GUTERRES UMUNYAMABANGA MUKURU WA LONI
/image%2F1046414%2F20240715%2Fob_edb9e9_nov-2018.jpg%3Fw%3D736)
Impamvu: Kwamagana ingirwamatora iri kubera mu Rwanda
Nyakubahwa Bwana Munyamabanga mukuru,
Dushingiye ku ntambara yashojwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), aho ingabo za Paulo Kagame (RDF), zitirirwa u Rwanda, zateye igihugu cya RD Congo bitwikiriye umutwe w'iterabwoba wa M23;
Dushingiye ku kababaro karengeje imivugirwe k'abaturage bo mu burasirazuba bwa RD Congo, bikaba ari ingaruka zikomoka kuri iyo ntambara bashojweho; hagamijwe kujya kwiba umutungo kamere uri muri ako karere ku bwinshi;
Dushingiye kuri raporo iheruka gusohoka ya LONI, ishyira ahabona ibyaha ndengakamere byibasiye inyokomuntu byakorewe abaturage basanzwe, ibyo byaha bikaba bituruka kuri iyo ntambara no ku kutava ku izima k'umujenosideri w'umunyagitugu Paul Kagame mu bikorwa bye bibangamira amahoro y'abanyarwanda by'umwihariko n'ay'abaturage bo mu karere muri rusange;
Dushingiye kuri raporo icukumbuye yiswe «Rwanda Declassified» ikaba yarakozwe n'urwunge rw'abanyamakuru b'inzobere barenga 40, ikaba kandi ishyira ahabona uguhonyora gukabije k'uburenganzira bw'ibanze bwa muntu mu gihugu cy'u Rwanda; kukaba kurangwa cyane cyane no gufunga burundu urubuga rwa Politiki, guhotora, gufunga ndetse no kurigisa bikorerwa abajijutse bakavuganiye rubanda, cyane cyane abanyamakuru n'abo mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi;
Dushingiye ku ntambara z'urudaca za hato na hato, abana b'u Rwanda bashorwamo ku gahato, bakajya gutikirira mu mashyamba ya RD Congo, mu ntambara yayogoje akarere kandi idafite igisobanuro na kimwe ku banyarwanda;
Dushingiye ku bukene bukabije, bigambiriwe, bwugarije abaturage b'u Rwanda bukomoka ku kwakwa imisoro myinshi ya hato na hato idasobanutse na gato, kunyagwa imitungo ya bo, gukurwa mu bya bo nta mutegetsi numwe ubarengera bigakorwa batagishijwe inama kandi ntibanahabwe ingurane ikwiye, ahubwo bakaribwa na leta yakagombye kubitaho;
/image%2F1046414%2F20240715%2Fob_f22298_ruswa-y-irindazi-n-icyayi.jpeg)
Dushingiye ku myiteguro y'ingirwamatora iri kuba mu Rwanda muri ibi bihe, aho umunyagitugu Paul Kagame ashaka kwiba ubutegetsi yiha manda ya 4 inyuranyije rwose n'amategeko;
Twebwe, Muvoma y'abanyarwanda iharanira Repubulika na Demokarasi, Muvoma ya Rubanda (MRD); ikaba Muvoma ya politiki igamije kandi yiyemeje gushyira iherezo kuri ako kavuyo, ikimakaza isimburana ku butegetsi bikozwe mu mucyo.
Tuje imbere yanyu, Bwana Munyamabanga Mukuru wa LONI, kugirango twamagane uburiganya bw'ingirwamatora buri gukorwa mu Rwanda, kandi ngo tubahe iyi mpuruza ari mwe ubwanyu ari n'Umuryango Mpuzamahanga muri rusange, ku ngaruka zikomeye zizaturuka ku kugundira ubutegetsi k'umunyagitugu Paul Kagame. Izo ngaruka zikaba zishobora kuzabangamira amahoro n'umutekano haba mu Rwanda haba no mu karere kose. Twibutseko FPR ya Paul Kagame yaje ibeshyako ije kurwanya ubutegetsi bw'igitugu bwa Juvenal Habyarimana, nyuma ikaza no kumwambura ubuzima none na bo icyo gitugu nicyo bashoyemo abanyarwanda ahuhwo byarushijeho kuba bibi cyane.
Bityo rero, Nyakubahwa Bwana Munyamabanga Mukuru, Paul Kagame ni umwanzi wa mbere w'amahoro mu karere kacu k'ibiyaga bigali. Yatangije ku bushake jenoside yakorewe abanyarwanda atanga itegeko ryo gukora igikorwa cy'iterabwoba cyo guhanura indege yari itwaye abakuru b'ibihugu 2: Juvenal Habyalimana w'u Rwanda na Cyprien Ntaryamira w'u Burundi mu ijoro ry'uwa 6 Mata 1994. Paul Kagame kandi ari mu bagize uruhare mu ihotorwa ry'umukuru wa mbere w'igihugu cy'u Burundi wari watowe mu buryo bwa Demokarasi Melchior Ndadaye kuwa 21 Ukwakira 1993, ndetse anashinjwa ihotorwa ry'umukuru w'igihugu cya RD Congo Laurent Désiré Kabila kuwa 18 Mutarama 2001.
Hejuru yo kuba ku isonga ryo gushinga umutwe w'iterabwoba wa M23, akaba na kigenza mu ntambara yashowe kuri RD Congo, Paul Kagame ni we wa mbere wari wateguye ihirikwa ry'ubutegetsi mu gihugu cy'u Burundi ryaburijwemo kuwa 13 Werurwe 2015; ni we kandi washinze akaba anashyigikiye umutwe w'iterabwoba wa RED-TABARA udahwema gucura inkumbi ku butaka bw'u Burundi. Akaba ngo agamije kwigarurira umurwa mukuru wa Bujumbura no gushaka uko yakomeka igihugu cy'u Burundi ku Rwanda.
Niba tutemera na gato ingirwamatora y'umukuru w'igihugu iri kuba mu Rwanda ni uko atemewe kandi akaba anyuranyije n'amategeko. Nyuma yo kuzambaguza itegeko nshinga ry'u Rwanda yari ashinzwe ubwe kurinda mu 2015, iri tegeko rikaba ryaremereraga umukuru w'igihugu manda 2 z'imyaka 7 zitagira iya gatatu ku mpamvu iyo ariyo yose niko byari byanditse bisobanutse neza. Nyamara Paul Kagame mu buriganya bwinshi yiyongeje manda y'inzibacyuho y'imyaka 7 yari igenewe we wenyine idafite igisobanuro na kimwe, nyuma yayo yiyemerera izindi manda 2 z'imyaka 5 bivugako zizarangira muri 2034. Akaba agamije kugundira ubutegetsi ngo abone uko akomeza guhonyora abanyarwanda yica akanakiza uwo ashatse ntawe umutunga agatoki. Akabona n'ukuntu akomeza intambara zo gushaka kwigarurira ibihugu no gukora jenoside mu karere kose. Ibi rero ntibyemewe n'amategeko dore ko yanakumiriye abandi bose bashoboraga guhangana nawe mu buryo bugaragara.
Duhereye ku ngingo tumaze kubereka Nyakubahwa Bwana Munyamabanga Mukuru; twamaganye ku mugaragaro iyi kinamico y'amatora igamije gushora abana b'u Rwanda mu myiryane no guteza umutekano muke mu karere kose. Tukaba duhamyako ibizavamo tutazabyemera, kandi ko bidahuje n'ukuri, ndetse ntibinanyuze mu mucyo.
Tubashimiye, Nyakubahwa Bwana Munyamabanga Mukuru wa LONI, uburyo bwiza muzakirana iyi mpuruza yacu.
Bikorewe i Washington
Ku Cyumweru ku itariki ya 14 Nyakanga 2024
Mme Christine Coleman
Umuyobozi wa MRD
Bimenyeshejwe:
Umukuru w'igihugu cya RD Congo
Umukuru w'igihugu cy'u Burundi
Umukuru w'igihugu cya Tanzania
Umukuru w'igihugu cya Afrika y'Epfo
Umukuru w'igihugu cya Angola
Umukuru w'igihugu cya Mozambique
Umukuru w'igihugu cya Malawi
Umukuru w'igihugu cya Zambia
Umukuru w'igihugu cya Ouganda
Umunyamabanga Mukuru w'akanama k'Umutekano ka LONI
Umunyamabanga Mukuru wa USA
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'ibihugu by'Uburayi
Umunyamabanga Mukuru w'umuryango w'Ubumwe bw'Afrika
Source:mrdrubanda.com