Ese hari impinduka «Donald Trump» cyangwa «Kamala Harris» bashobora kuzana ku mutekano w’akarere k’ibiyaga bigari ?
Mu minsi ishize, icyegeranyo cy'amakuru cyavugaga ko Donald Trump yasimbutse urupfu ubwo umuntu yashakaga kumurasa mu mutwe, isasu rigafata ugutwi kwe. Iki gikorwa cy'iterabwoba cyatumye Donald Trump amenyekana cyane, bikaba byaramwongerereye amahirwe yo kongera gutorerwa kuyobora Amerika. Ku rundi ruhande, kuri iki cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024, Perezida Joe Biden yatangaje ko ahagaritse ibyo kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika, ahubwo ashyigikira Visi Perezida we, Kamala Harris, mu matora ateganyijwe mu kwezi k'Ugushyingo uyu mwaka, aho azaba ahanganye na Donald Trump. «Veritasinfo » yegereye inararibonye muri politiki y’Amerika muri Afurika maze igira icyo ivuga kuri aba bakandida bombi.
Amerika ifite uruhare rukomeye mu miyoborere y’akarere k’ibiyaga bigari by’Afurika, cyane cyane mu bihugu by’u Rwanda na Congo. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ishinja leta y’u Rwanda iyobowe na Paul Kagame gushyigikira umutwe wa M23 urwanya leta ya Congo Kinshasa (RDC). Nubwo bimeze bityo, Amerika ntiyahise ifatira ibihano leta ya Kigali kubera ivogerwa ry’ubutaka bwa Congo. Ubu bwumvikane bw’inyungu z’umutekano na politiki bugaragaza uburyo Amerika ikoresha politiki yo gukorana n’impande zihanganye mu karere k’ibiyaga bigari mu nyungu zayo.
Mu gihe Donald Trump yaba yongeye gutorerwa kuyobora Amerika, hari impinduka zikomeye zishobora kubaho mu mubano wa Amerika n’akarere k'ibiyaga bigari. Trump azwiho gukoresha politiki y’igitugu ndetse no kutagira ubwoba bwo gufata ibyemezo bikarishye. Mu gihe cy’ubuyobozi bwe bwa mbere, Trump yagaragaje ko adashishikajwe cyane n'ibibazo by’umutekano mu karere k'ibiyaga bigari, ahubwo yibandaga ku nyungu z'Amerika ku giti cyayo gusa. Kubera iyo mpamvu, niba atowe, ashobora gukomeza politiki yo kudatanga ibihano bikomeye ku Rwanda, ahubwo agashyira imbaraga mu biganiro bigamije gushakira inyungu Amerika.
Ku rundi ruhande, Kamala Harris aramutse atorewe kuyobora Amerika, bishoboka ko hashobora kubaho impinduka mu miyoborere ya Amerika mu karere k'ibiyaga bigari. Harris afite ubunararibonye mu bijyanye na politiki y’uburenganzira bwa muntu kandi akunda gushyira imbere amahoro n'umutekano. Mu gihe yaba atowe, ashobora gushyira imbaraga mu kubahiriza amategeko mpuzamahanga, ndetse no gukurikirana amakosa akorwa mukutubahiriza uburenganzira bwa muntu doreko yaminuje mu bumenyi bw’amategeko. Harris ashobora gukoresha uburyo bwo gushyira igitutu ku Rwanda kugira ngo rusigeho gushyigikira umutwe wa M23, ndetse no gushishikariza ibiganiro hagati ya Congo n'u Rwanda bigamije kugarura umutekano mu karere.
Abaturage b'akarere k'ibiyaga bigari, cyane cyane u Rwanda na Congo, bashobora kugira icyizere ko hazabaho impinduka nziza nyuma y'amatora yo muri Amerika. Mu gihe Trump yaba yongeye gutorwa, hashobora kubaho gukomeza uburyo bwo kwigizayo ibihano bikarishye ku Rwanda, ariko na none hagakomeza ibiganiro by’amahoro. Mu gihe Harris yaba atowe, hashobora kubaho politiki ishyigikira amahoro n'uburenganzira bwa muntu mu karere, kandi ikibanda ku kubahiriza amategeko mpuzamahanga no kwigisha amahoro arambye.
Ibyemezo byose bishobora kuzafatwa na Trump cyangwa Harris bizaba bigamije gukuraho cyangwa kwegezayo ibibazo by’umutekano mucye mu karere k'ibiyaga bishingiye ku nyungu z’Amerika, ariko na none bikazatuma haba impinduka ku mibereho y’abaturage b’akarere. Ni ikintu cy’ingenzi ko abaturage b’akarere k'ibiyaga bigari bakurikirana hafi ukwiyamamaza n’imigendekere y’amatora muri Amerika (USA), bakamenya ko impinduka zishobora kubaho muri politiki y'Amerika zifite ingaruka zikomeye ku buzima bwabo bwa buri munsi.
Veritasinfo.