Amahanga atangiye gushyira u Rwanda rwa «FPR-Kaga» mu kato ku buryo bugaragara!

Publié le par veritas

«Nta nduru ivugira ubusa!» Kuri uyu wa gatatu taliki ya 26/06/2024, ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB (Rwanda Development Bord) cyashyize ahagaragara itangazo rimenyesha ko cyasheshe amasezerano y’ubufatanye cyari gifitanye na « EasyGroup EXP » aricyo kigo gikomeye ku isi gishinzwe gutegura imikino y’umupira w’amaguru ku isi ihuza ibyamamare byabakinnyi basheshe akanguhe muri uwo mukino.

RDB yavuze ko icyemezo cyo gusesa aya masezerano y’ubufatanye cyumvikanyweho n’impande zombi. Zimwe mu ngaruka zo gusesa aya masezerano zigaragarira mu kuba irushanwa ry’amakipe y’abakinnyi babaye ibyamamare ku isi mu mupira w’amaguru ryari riteganyijwe kubera mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeri 2024 ritakihabereye (Veteran Clubs World Championship, VCWC 2024) nk’uko byari biteganyijwe. RDB yafashe icyemezo kandi gitunguranye cyo guhagarika ibikorwa byose byo kwamamaza leta  ya FPR -Kagame binyuze mucyo bita «Visit Rwanda»!

RDB isobanurako yahagaritse ubufatanye na «EasyGroup EXP» bitewe n’uko nyuma yo gusuzuma neza ubufatanye bwari buhari, hagaragaye ibibazo bitandukanye byari bibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano. Nubwo hatatangajwe impamvu zose zifatika zatumye iki cyemezo gifatwa, hari amakuru avuga ko «EasyGroup EXP » itari ishyigikiye ikoreshwa rya «Visit Rwanda» mu bikorwa byayo, bityo impande zombi zikaba zarasanze umusaruro mwiza wari witezwe muri ubwo bufatanye utazagerwaho mu gihe kiri imbere.

« EasyGroup EXP» yasanze kandi hari izindi mpamvu nyinshi zituma intego zayo zitagerwaho mu Rwanda ku buryo yafashe icyemezo cyo kwitandukanya n’ibikorwa bimwe na rimwe byamamaza leta  ya Kigali, zimwe muri izo mpamvu itanga ni izi zikurikira : 

1)Intambara Paul Kagame yashoye ku gihugu cya RDC yatumye amahanga yose yamagana u Rwanda ariko cyane cyane ibihugu by’abaturanyi.

2)Raporo yiswe «Rwanda Classifield» yakozwe n’ibinyamakuru bikomeye yatumye isura y’u Rwanda ihindana.

3)Nta demokarasi na mba iri mu Rwanda ndetse ibyo gusimburana ku butegetsi mu mahoro mu Rwanda bikaba biri kure nk’ukwezi!

4)Abakinnyi benshi ndetse n’ibihugu bimwe na bimwe byatangiye kwamagana umwambaro wanditseho « Visit Rwanda ».

5)U Rwanda rushobora guhabwa ibihano birushyira mu kato n’umuryango w’abibumbye ONU bityo ibikorwa byose « EasyGroup EXP » iteganya gukorera mu Rwanda bikaba byadindira!

Leta ya kigali ivugako nubwo bimwe mu bikorwa byari byitezwe bitazaba, hari icyizere ko izakomeza gushaka ubundi bufatanye buyifitiye akamaro, uretseko abakurikirana politiki y’akarere hafi basanga u Rwanda ruri gufata inzira iruganisha ikuzimu. Ubusanzwe Kagame yakundaga kwigaragaza mu bikorwa bimwamamaza none ibintu biri kugana irudubi kuburyo kumenya aho bizagarukira bitoroshye !

Veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article