Rwanda : Kuki Kagame n’Amerika (USA) bari guterana amagambo ku nyito ya « génocide yakorewe Abatutsi » ?
Muri iki gitondo cyo kuwa mbere taliki ya 8 Mata 2024, ku rubuga rw’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza kitwa «independent» hasohotseho inkuru ivugako Paul Kagame afite impungenge z’uko igihugu cy’igihangange ku isi cya «Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA)», muri iyi myaka yose 30 ishize cyanze kuva ku izima kikaba cyaranze gukoresha inyito ya «genocide yakorewe Abatutsi» ahubwo kigakoresha inyito ya «génocide yakorewe Abanyarwanda». Ko «Abatutsi» ari «Abanyarwanda», ni iyihe mpamvu ituma Kagame agira impungenge z’uko Amerika (USA) itavuga izina «Tutsi» ?
Mu kwibuka imyaka 30 iyo génocide ibaye mu Rwanda, Amerika (USA) yohereje perezida Bill Clinton kuyihagararira muri iyo mihango i Kigali. Umunyamabanaga leta y’Amerika, Bwana Antony Blinken yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa X bwo gufata Abanyarwanda mu mugongo muri iki gihe cyo kwibuka, Blinken yagize ati : «Amerika yifatanyije n’abaturage b’u Rwanda muri iki gihe cyo kwibuka imyaka 30 ababo bazize génocide. Tubabajwe n’ibihumbi byinshi by’Abatutsi, Abahutu, Abatwa n’abandi babuze ubuzima bwabo mu minsi 100 y’ubwicanyi butagira izina».
Ubwo butumwa bwa Blinken nibwo bwatumye Kagame yiheba bitewe n’uko Amerika (USA) ikomeje gutsimbarara ku kwibuka abantu bose génocide yahitanye mu Rwanda. Nk’uko « Independent » ibivuga, Kagame yahise ajya kureba Bill Clinton uri i Kigali maze baganira kuri icyo kibazo ariko umwanzuro bagezeho ntiwatangajwe. Kagame avuga ko hashize imyaka 10 aganiriye n’abayobozi b’Amerika(USA) akaba yarabasabye ko nibura bamwemerera bakamuha umunsi umwe w’italiki ya 7 Mata bakirinda kubasesereza maze bakavuga izina «Tutsi» ; ibyo Amerika (USA) ikaba yarabyanze !
Leta ya FPR yagiye ihindura kenshi inyito y’ubwicanyi ndengakamere bwabaye mu Rwanda nyuma y’iraswa ry’indege yarimo perezida Juvenal Habyarimana w’u Rwanda na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi. Iyo ndege yarashwe yitegura kugwa ku kibuga cy’indege i Kanombe taliki ya 6/04/1994 ku isaha ya saa mbiri n’igice z’umugoroba. Iraswa ry’iyo ndege niryo ryabaye imbarutso ya génocide mu Rwanda. Kuki rero Kagame atinya ko « Amerika (USA) ivugako habaye génocide y’Abanyarwanda bigatera ubwoba Kagame ?
#Kwibuka30#Kagame: Asubiza ku kibazo cy'uko Blinken yakoresheje imvugo irimo gupfobya #Jenoside: "Nandikiye ibaruwa US tubabwira 'Mubohoke, mwifatanye natwe kwibuka, niba mubishaka. Mwisanzure mutubwire icyo mushaka, ariko icyo dushaka ni kimwe: ... pic.twitter.com/Q5ECkv4LYF
— Mamaurwagasabo.rw/Tv (@Mamaurwagasabo1) April 8, 2024
1)Impamvu ya mbere ni uko igihugu cy’Amerika (USA) kizi neza uwateguye akanashyira mu bikorwa génocide yo mu Rwanda.
2)Igihugu cy’Amerika kizi neza uwatanze itegeko ryo kurasa iriya ndege yabaye imbarutso ya génocide. Igihugu cy’Ubufaransa cyashatse kuburanisha abarashe iyo ndege ariko gisanga bagikenewe mu nyungu z’ibihugu byabo maze dosiye baba bayicumbikiye.
3)Amerika (USA) izi neza umubare w’Abanyarwanda bo mu moko yose iriya génocide yahitanye. Kagame yanze kugaragaza uwo mubare kuko uhabanye n’ukuri abeshya amahanga maze yanga ko iyo raporo itangazwa, yibagirwa ko iyo raporo yakozwe n’Abanyamerika.
4)Amerika (USA) izi nezako ubwicanyi Kagame amaze imyaka 28 akora muri Congo (RDC), aho yishe impunzi z’Abahutu bamuhunze n’Abakongomani basa nazo ari génocide yakoze. Ibimenyetso by’ubwo bwicanyi byarangije gukusanywa muri raporo ya Loni (rapport mapping 2010).
5)Abanyarwanda n’abanyabwenge banyuranye bakoze ubushakashatsi kuri génocide y’u Rwanda bemeza ko hari ibimenyetso simusiga byerekana ko mu Rwanda habaye génocide 2 ! Génocide yakorewe Abatutsi (Mata 1994-Nyakanga 1994) na génocide yakorewe abahutu (yatangiye taliki 1/10/1990 ikaba igikomeza). Kagame atsimbarara kuri génocide yakorewe Abatutsi kugirango nibura arebe ko byakoroshya amahano yakoze kuko nawe ari umututsi maze akitwa umucunguzi w'Abatutsi! Nyamara izo génocide zombi yateguwe na Kagame maze zishyirwa mu bikorwa n’Inkotanyi zifatanyije n’Interahamwe !
Iyo Kagame na FPR batsimbarara ku nyito ya «génocide yakorewe Abatutsi» kandi bazi neza ko abo Batutsi ari Abanyarwanda baba bumvikanisha neza ko iyo izina Tutsi rigomba kugaragara kugirango ubwicanyi bwabakorewe babutandukanye n’indi «génocide batavuga yakorewe Abahutu» ! Ikirushijeho gutera urujijo ni uko Kagame na FPR babeshya isi yose ko nta moko akiba mu Rwanda! Umutego mutindi wa Kagame wo gutsimbarara ku nyito ya « génocide yakorewe Abatutsi » ugaragaza neza ko mu Rwanda hari ivangura riteye ubwoba aho bavangura abazima n’abapfuye kandi iryo vangura rikaba rizagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’Abanyarwanda mu bihe bizaza !
Twongeye kwihanganisha Abanyarwanda babuze ababo muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka.
Veritasinfo.