Rwanda : Umuvugizi wa Wazalendo yemezako Ben Rutabana afungiye mu nzu i Kigali ku itegeko rya Paul Kagame !

Publié le par veritas

Mu bihe turimo, nta banga ushobora guhisha ngo bikunde ! Umuririmbyi akaba n’umuhanzi Ben Rutabana yavuye mu Bufaransa aho yari atuye n’umuryango we mu mwaka w’2019 yerekeza mu gihugu cya Uganda. Kuva icyo gihe kugeza ubu ntabwo Ben Rutabana arongera kugaragara. Mu kiganiro cyanyuze ku rubuga rwa «Space X »kuri uyu wa kabiri taliki ya 14/11/2023, umuvugizi w’urubyiruko rw’abacongomani rukunda igihugu ruzwi ku izina rya « Wazalendo » Bwana Jules MULUMBA, yatanze amakuru yemezako Ben RUTABANA afungiye mu nzu i Kigali ku itegeko rya Kagame !

Ibyo Jules MULUNDA yabivuze ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe cyo kugira icyo avuga ku ipfunwe Abahutu bo mu Rwanda bagendana ; MULONDA yagize ati :«Abahutu bafite ipfunwe bitewe n’uko bemeye kuba abacakara bananiwe kwibohoza, ariko sibo bonyine kuko n’Abatutsi bafite ibibazo bikomeye mu Rwanda…bitari ibyo ntabwo abana ba Assinapol Rwigara baba bari kurira ayo kwarika kubera gusenya amazu yabo, ntabwo umuherwe nka Rujugiro aba ari gukwirakwiza ibikorwa bye ku isi yose ariko adashobora gukoza ikirenge mu Rwanda, ntabwo umuririmbyi ukomeye nka Kizito Mihigo aba yarishwe, ngo Kayumba Nyamwasa ahunge ikihugu  cyangwa umuririmbyi Ben Rutabana afungirwe i Kigali na Kagame amushimuse abifashijwemo na Uganda… »

Kuri iki kibazo cyo gushimuta Ben Rutabana, Jules Mulumba avuga ko afite amakuru y’impamo y’uko Ben Rutabana afunzwe na Kagame, avuga ko umusilikare washimuse Rutabana yamufatiye i Rutshuru akaba yitwa  « Kubwimana Elysée ». Uwo musilikare yafatanywe amashusho n’amakuru menshi yerekana aho Rutabana afungiye, Mulumba akaba yizeye ko Leta  ya Congo izamuburanisha ku mugaragaro kuko afungiye i Kinshasa akazatanga amakuru ku ishumuta n’ifungwa rya Ben Rutabana. Mulumba avuga ko mu mwaka w’2019, Uganda n’u Rwanda bateranye amagambo babeshyako batumvikana maze bafunga imipaka y’ibihugu byombi, nyuma igihugu cya Uganda gifatanyije na Makenga batangira gukora ikinamico ry’amashusho bakayaha Kayumba Nyamwasa bamubwira ko ari ingabo ze bari gutoza.

Kanda aha wumve Jules Mulumba uko abisobanura:

Ben Rutabana afungiye mu nzu i Kigali na Paul Kagame

Igihugu cya Uganda cyasabye Kayumba Nyamwasa kuza muri icyo gihugu kugirango bamwereke ingabo ze ; Kayumba yagize amakenga aho kujya muri Uganda yohereza Ben Rutabana, ageze muri Uganda yaherekejwe n’ingabo za Uganda yambuka umupaka w’u Rwanda na Congo ngo agiye kureba aho ingabo ze zitoreza, ageze i Rutshuru, Ben Rutabana yahise atabwa muri yombi maze bamushyira Kagame mu Rwanda ! Mu byukuri Ben Rutabana akaba yarafashwe mu mwanya wa Kayumba Nyamwasa kuko ariwe washakwaga. Aya makuru y’ifatwa n’ifungwa yatanzwe n’umuvugizi wa Wazalendo arimo ukuri kwishi kandi yerekana neza akagambane leta  y’abicanyi ba ba FPR mu Rwanda n’igihugu cya Uganda ndetse na leta  ya Macron mu Bufaransa !

Mu rwego rwo kujijisha igisilikare cya Uganda cyabanje kuvuga ko kigiye gushyikiriza Ben Rutabana ubutabera, nyuma kiza kwisubiraho kivuga ko kitamufite ! Kuba umuvugizi wa Wazalendo afite amakuru yuzuye ku ishimutwa rya Ben Rutabana , nta buryo leta  y’Ubufaransa idafite ayo makuru ndetse arenzeho ariko ikaba yararuciye ikarumira ku ishimutwa rye kandi mu byukuri agomba kurengerwa nk’umwenegihugu wese w’Umufaransa. Abantu bose babishoboye, imiryango irengera ikiremwa-muntu igomba gushyira igitutu kuri leta  y’Ubufaransa maze igafunguza Ben Rutabana washimuswe na Paul Kagame, inshuti magara ya Macron.

Imana ibe hafi y’abanyarwanda bakomeje gushimutwa n’agatsiko ka FPR Kagame.

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article