RDC : Ni iyihe mpamvu yatumye perezida Félix Tshisekedi atitabira inama ya EAC yabereye Arusha ?

Publié le par veritas

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 24 Ugushyingo (11) 2023, perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) Bwana Félix Tshisekedi na Paul Kagame w’u Rwanda, ntabwo bashoboye kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabereye Arusha muri Tanzaniya. Leta ya Congo yatangajeko perezida w’icyo gihugu atashoboye kujya muri iyo nama bitewe n’ibikorwa byo kwiyamamaza arimo. Ariko andi makuru yemezako Tshisekedi yanze kwitabira iyo nama kuko yamenyeko yari yatezwe umutego wo gusabwa kutirukana ingabo za EAC ziri mu gihugu cye no kubuza ingabo za SADC kuza kurwanya RDF/M23 iri kwigarurira uduce tunyuranye tw’intara ya « Kivu ya ruguru »!

Perezida w'Uburundi Evariste Ndayishimiye uyoboye EAC aganira ku mutekano wa Congo na perezida wa Kenya William Ruto mbere y'uko inama iba.

Perezida w'Uburundi Evariste Ndayishimiye uyoboye EAC aganira ku mutekano wa Congo na perezida wa Kenya William Ruto mbere y'uko inama iba.

Uretse abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango wa EAC bagombaga kuza muri iyo nama ; iyo nama kandi yitabiriwe n’intumwa z’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bikurikira : Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE), Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (UA), Itsinda ry’ibihugu 7 bikize ku isi (G7), Itsinda ry’ibihugu 20 bikize ku isi (G20), Umuryango w’Abibumbye (ONU) n’umuryango wo gutabarana w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi (OTAN/NATO). Ingingo z’ingenzi zagombaga gusuzumwa n’iyo nama ni izi zikurikira : Kwemerera igihugu cya Somaliya kuba umunyamuryango wa 8 wa EAC, kureba intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi mu kugarura umutekano muri Congo mu ntara ya Kivu ya ruguru no kureba uburyo ibihugu bigize umuryango wa EAC bihinduka igihugu kimwe !

Paul Kagame akaba yari ahagarariwe muri iyo nama na Ministre w’intebe Edouard Ngirente naho James Kabarebe  nk’umunyamabanga muri ministeri y’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ushinzwe EAC, akaba yaragize uruhare mugutegura iyo nama. Kuza muri iyo nama ya EAC kwa Kabarebe bikaba byagaragaye nabi bitewe n’uko Kabarebe James agaragara ku rutonde rwakozwe n’impunguke za Loni ko ari umwe mu bategetsi b’u Rwanda batera inkunga kandi bakaba bayoboye umutwe wa M23. Perezida wa Congo yari ahagarariwe muri iyo nama na ministre w’intebe wungirije akaba na ministre w’ingabo « Bwana Jean Pierre Bemba » wagejeje ku bari muri iyo nama, icyemezo cya Congo cy’uko ingabo za EAC zigomba kuva ku butaka bwa Congo bitarenze italiki ya 8 Ukuboza (12) uyu mwaka.  

Inama ya EAC ikaba yemeje ko Somaliya ibaye igihugu cya 8 kigize umuryango wa EAC. Ku cyemezo cya leta  ya Congo cyo gukura ingabo za EAC muri icyo gihugu, abari mu nama bavuzeko izo ngabo zigomba kuva muri icyo gihugu bitewe n’uko ari uburenganzira bwa Congo kubisaba ariko banga ko izo ngabo ziva muri Congo ku italiki ya 8 Ukuboza (12) uyu mwaka, bavugako hagomba kubaho igihe cy’ihererekanyabubasha na SADC. Abakuru b’ibihugu bya EAC basabye ko hagomba kuzaterana inama y’abakuru b’ingabo (Chefs d’états-majors) za EAC bakazagena ingengabihe n’uburyo ingabo za EAC ziri muri Congo zizava muri icyo gihugu buhoro buhoro kugirango abayobozi b’izo ngabo bazabone uburyo bavugana n’abayobozi b’ingabo za SADC zizabasimbura mu birindiro barimo; uwo mwanzuro w’inama ya EAC ariko ukaba utashimishije ministre w’ingabo za Congo wari uhagaririye perezida Félix Tshisekedi.

Imwe mu mpamvu zatumye perezida wa Congo Félix Tshisekedi atitabira inama ya EAC, ni uko hari amakuru yahawe n’umuyobozi w’ibiro bishinzwe iperereza ry’Amerika (USA) « Madame Avril Haines ». Perezida wa Congo yamenyeshejweko inama ya EAC y’uyu munsi yagombaga kumusaba ko atagomba kwirukana ingabo za EAC muri icyo gihugu kandi akabuza ingabo za SADC kuza muri Congo kurwanya RDF/M23! Impamvu perezida wa Congo yisubiyeho akanga kujya muri iriya nama ya EAC ku munota wa nyuma, ni uko yatahuye umugambi mubisha ushyigikiwe na bamwe mu bakuru b’ibihugu bya EAC kimwe n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’ibihugu bikomeye byitabiriye iriya nama wo guhindura umuryango wa EAC igihugu kimwe.

Iyo gahunda yo gushyiraho igihugu kimwe akaba ari gahunda ndende yo kwambura abayobozi ba Congo uburenganzira bwose bwo kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo. Iyo uwo mugambi ujya mu bikorwa, abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) bari guhita batakaza uburenganzira bwo gukura ingabo za EAC muri Congo kuko abasilikare bayo bari gufatwa nk’ingabo z’igihugu gishya, Congo idafiteho ububasha! Congo kandi ntiyari kuba ifite uburenganzira bwo kuzana ingabo za SADC muri Kivu ya ruguru kurwanya RDF/M23 kuko abasilikare bayo bari kuba bavogereye ubusugire bw’ikindi gihugu, ibyo bikaba bihanwa n’amategeko mpuzamahanga! Intambara ya RDF/M23 yari gufatwa nk’intambara iri imbere mu gihugu (guerre civile), igomba kurangizwa n’ubuyobozi bw’icyo gihugu gishya! Amakuru atangwa na bamwe mu ba diplomate bazi neza icyo kibazo, yemeza ko iyo perezida wa Congo yitabira iriya nama ya EAC, yari gutegekwa gushyira umukono ku masezerano y’ishingwa ry’icyo gihugugishya, yabyanga akahasiga ubuzima!

«Umwanzi agucira akobo, Imana igucira akanzu»! Nubwo imigambi mibisha yo kwigarurira igihugu cya Congo imaze imyaka irenga 30 ipangwa n’ibihugu bikomeye bifatanyije n’abayobozi b’abagambanyi b’abanyafurika, kugeza ubu Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kwihagararaho ! Nubwo kandi hashobora gucurwa umugambi wo kwica perezida w’icyo gihugu, ntacyo byahindura kuko abaturage b’Abacongomani bamaze gusobanukirwa neza umwanzi bafite uwo ariwe; bikaba byaratumye bashobora kunga ubumwe mu kurengera ubusugire bw’igihugu cyabo, bose bakaba barabaye « WAZALENDO ». Ibihe biri imbere biduhishiye byinshi ku mpinduka ishobora kuvuka mu karere k’ibiyaga bigari mu gihe Congo yashobora gutsinda burundu RDF/M23 n’abaterankunga bayo.

Imana ikomeze kurinda Abanyafurika bugarijwe n’ibinywamaraso !

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article