Amerika (USA) na RDC bategereje itangazo rya Kigali ryo gukura RDF/M23 muri Congo !
Ku cyumweru taliki ya 19 no kuwa mbere taliki ya 20 Ugushyingo (11) uyu mwaka, umuyobozi ushinzwe ubutasi wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA), «Madame Avril Haines» yakoreye urugendo i Kigali mu Rwanda n’ i Kinshasa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo (RDC). Muri urwo ruzinduko Madame Avril Haines yagiranye ibiganiro na perezida Félix Tshisekedi (RDC) na Paul Kagame (Rwanda). Abo bakuru b’ibihugu byombi bakaba bariyemeje gufata ibyemezo bigomba kugarura umutekano mu ntara ya « Kivu ya ruguru ». Amerika (USA) ikaba yariyemeje gusuzuma no gukurikirana uburyo buri mukuru w’igihugu azashyira mu bikorwa inshingano yihaye mu gukemura icyo kibazo.
Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo (11), Umunyamabanga wa leta y’Amerika (USA) Bwana Antony Blinken yagiranye ibiganiro kuri telefoni n’umukuru w’igihugu cya Congo (RDC) ndetse n’uwu Rwanda. Muri ibyo biganiro, Bwana Blinken yasabye abo bakuru b’ibihugu byombi kugabanya ubushyamirane buri hagati yabo. Ubwo bushyamirane bukaba bwararushijejeho kwiyongera biturutse ku mirwano yahanganishije RDF/M23 n’ingabo za Congo FARDC yakomeje gufata indi ntera muri Kivu ya ruguru; Uko guhangana kukaba gushobora kuvamo intambara yeruye hagati y’ibihugu byombi. Kugirango irusheho kongera igitutu kuri abo bakuru b’ibihugu byombi, byabaye ngombwa ko Amerika (USA) yohereza Umuyobozi ushinzwe ubutasi w’Amerika, Madame Avril Haines muri ibyo bihugu kugirango abonane imbonankubona na buri mukuru w’igihugu muri gahunda yo gushimangira no gushyira umukono ku ngamba zo guhosha intamba ya RDF/M23 muri Kivu ya ruguru.
Amerika (USA) yasabye kenshi Paul Kagame gukura ingabo ze za RDF/M23 muri Congo nk’uko byemejwe mu biganiro bya Nairobi na Luanda, aho kubahiriza ayo masezerano, ingabo za Kagame zarushijeho kongera imirwano no gufata utundi duce mu ntara ya Kivu ya Ruguru. Ingabo za EAC Amerika yohereje muri Kivu ya ruguru ntabwo zashoboye gufasha RDF/M23 mu kubahiriza amasezerano ya Nairobi na Luanda, ahubwo izo ngabo zakoze akazi ko gukingira ikibaba RDF/M23 mukurushaho kurwanya ingabo za Congo FARDC. Kubera iyo myitwarire y’ingabo za EAC, byabaye ngombwa ko leta ya Congo ifata icyemezo cyo gusaba ingabo za EAC n’iza Monsco (ONU) kuva muri Congo bitarenze taliki ya 8 Ukuboza (12) uyu mwaka. Leta ya Congo ikaba yaragiranye amasezerano yihariye na Leta y’Uburundi mu byerekeranye no kugarura umutekano muri Kivu, Uburundi bukaba bwarongereye ingabo zabwo muri Congo ndetse Congo ikaba yarasabye umuryango wa SADC kohereza ingabo zawo mu burasirazuba bwayo muri gahunda yo kurwanya RDF/M23 ikomeje guhungabanya umutekano muri ako karere.
Igihugu cya Congo (RDC) gifite amabuye menshi y’agaciro akenewe cyane mu ikoranabuhanga rigezweho ku isi. Kagame akaba yaragiranye amasezerano n’amasosiyete menshi yo kuyagurisha ayo mabuye ya Congo, akaba ariyo mpamvu ahora atera intambara muri Congo kugirango yigarurire ibirombe bicukurwamo ayo mabuye biri mu burasirazuba bw'icyo gihugu. Kugirango abone impamvu zo kohereza ingabo ze za RDF muri Congo, Kagame avugako agiye kurwanya FDLR kuko iri guhohotera Abacongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga ikinyarwanda. Kuva mu kwezi k’Ugushyingo (11) mu mwaka w’2021, Kagame akaba yaragabye igitero cya gisilikare muri Congo mu izina rya M23, kuva icyo gihe kugeza ubu, RDF/M23 ikaba itarashobora gufata ibirombe bicukurwamo amabuye y'agaciro bitewe n'urubyiruko rw'abacongomani rukunda igihugu rwibumbiye mu mutwe wa «Wazalendo». Leta ya Congo, ONU n’Amerika bakaba baragaragarije Kagame ko M23 igizwe n’ingabo ze za RDF, ibyo bikaba byaremejwe mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola n’ i Nairobi muri Kenya.
Muri ibyo biganiro byamuhuje na Tshisekedi, Kagame yiyemeje gukura abasilikare be muri Congo, ariko kugeza ubu yananiwe kubakurayo kuko abikoze ashobora guhura n’ikibazo cy’amasosiyeti mpuzamahanga ashobora kumwishyuza amafaranga yamuhaye kugirango ayagezeho amabuye y’agaciro yiba muri Congo. Bitewe n’uko ayo masosiyeti ari ayo mu Burayi n’Amerika, byatumye ibyo bihugu byirengagiza intambara n’ubwicanyi Kagame ari gukora muri Congo; ibyo bihugu bikabeshya ko byafatiye Kagame ibihano ariko ntibibishyire mu bikorwa. Kuva aho leta ya Congo ifatiye icyemezo cyo kwirukana ingabo za Monusco n’iza EAC muri Congo maze igahamagara SADC kubasimbura, byatumye Amerika (USA) ibona ko ikibazo kitoroshye, ikaba yaragize ubwoba ko ishobora gutakaza Congo bitewe n'uko ibihugu bya SADC bigiye kuyitabara ari inshuti z'Uburusiya; bityo ikaba yamera nk’Ubufaransa bwarangaye bugatakaza ibihugu bya Mali, Burukinafaso na Niger. Iyo akaba ariyo mpamvu Amerika yohereje madame Avril Haines i Kigali n’i Kinshasa kugirango irebe ko yaburizamo kuva kwingabo za SADC muri Congo mu kurwanya RDF/M23.
Kagame yemereye Madame Avril Haines gukura ingabo ze muri Congo ntamananiza kandi akabikora vuba cyane, Congo nayo yiyemeza ku mugaragaro ko ingabo zayo za FARDC zitagomba gukorana na FDLR kugirango ikureho urwitwazo rwose rutuma Kagame agaba ibitero mu ntara ya Kivu. Ni muri urwo rwego, mu izina rya leta ya Congo, umuvugizi w’ingabo za Congo Général Sylvain Ekenge yashyize ahagaragara itangazo rimenyesha amahanga n’abaturage ba Congo, riburira ingabo za Congo FARDC ko umusilikare wese wa Congo uzafatanya cyangwa akagirana ubushuti n’umurwanyi uwo ariwe wese wa FDLR azahanwa bikomeye n’ubutabera bwa gisilikare. Nyuma y’iryo tangazo rya leta ya Congo (RDC) ku kibazo cya FDLR, leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) na leta ya Congo (RDC) bategereje ko leta ya Kigali mu izina rya Paul Kagame nayo ishyira ahagaragara itangazo rivugako ikuye ingabo zayo RDF/M23 muri Congo! Ese Kagame aratinyuka gukura ingabo ze muri Congo cyangwa ariyemeza kurwana na SADC?
Iyo urebye aho ibihe bigeze muri iki gihe, ibisobanuro leta ya Kigali itanga kuri FDLR ntabwo bisobanutse. Mu ntangiriro, Kigali yatangiye ivuga ko FDLR ari umutwe wakoze génocide mu Rwanda mu mwaka w’1994, mu gihe muri uwo mwaka FDLR itabagaho ! Leta ya Kigali yafatanyije na leta ya Congo barwanya FDLR kugeza ubwo mu ijwi rya Kabarebe, Kigali yavuze ko FDLR bayirangije ! Nyuma Kigali yavuze ko FDLR iriho akaba ari umutwe ufite umugambi wo kugaruka gukora génocide y’Abatutsi mu Rwanda ! Ikibazo ni uko nta gitero na kimwe FDLR yagabye ku Rwanda. Leta ya Kigali yumvikanishije ko umuhutu wese ari FDLR, nyuma ivugako umuntu wese unenga leta y’u Rwanda ari FDLR, hakurikiraho kuvuga ko abakongomani batari Abatutsi ari FDLR, ubu ikigezweho ni uko ingabo za Congo FARDC ngo nazo ari FDLR!
Uwo mutwe wa FDLR nta karere na kamwe wigaruriye haba muri Congo cyangwa mu Rwanda ! Iyo leta ya Paul Kagame ivugako igiye kurwanya FDLR muri Congo, iba igiye kuyirwanya mu kahe karere? Ese iyo FDLR igizwe na bande ? Ese Kagame arakomeza gufunga umutwe akomeze kwica Abacongomani yitwaje FDLR ? Ese Kagame nakura ingabo ze muri Congo amadene y’amasosiyete mpuzamahanga yafashe kubera amabuye y’agaciro ya Congo azayishyura iki ? Ngiryo ihurizo rikomereye cyane ubutegetsi bwa FPR-Kagame!
Veritasinfo.