Rwanda : Wazalendo itumye Kagame ahunga Urugwiro naho Amerika ikaba ifite impungenge ko ikibazo cya RDF/M23 kigiye kurangizwa n’intambara !

Publié le par veritas

Ingabo z’inkeragutabara z’imitwe y’abacongomani zibumbiye hamwe zizwi ku izina rya WAZALENDO (bakavukire) zikomeje kwigarurira uduce twinshi two muri Kivu y’amajyaruguru twari twarafashwe na RDF/M23. Mu cyumweru kimwe gusa «Wazalendo» ikaba imaze kugaruza uturere 21. Kubera izo mbaraga za «Wazalendo» na nyuma yo kubona amakuru y’ibanga afitwe na Congo y’ahantu hingenzi hagomba kuraswa mu Rwanda, byabaye ngombwa ko Paul Kagame azinga akarago akava mu Rugwiro akaba yaragiye kuba ahantu hataramenyekana.

Intambara RDF/M23 iri ku rwana muri Kivu y’amajyaruguru (RDC) na Wazalendo ihangayikishije cyane umwicanyi Paul Kagame kuburyo atagishobora gutora agatotsi. Perezida wa Félix Tshisekedi wa Congo yafashe ingamba zikomeye zo kurwanya RDF/M23 ku buryo byateye ubwoba umwicanyi Paul Kagame, bikaba byarateye impungenge igihugu cy’igihangange cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu kwezi kwa munani uyu mwaka, igihugu cya Congo kifashishije indege nto cyane zikora ubutasi (drones) maze zifata amafoto n’ibirango (cordonnées) by’ahantu (ibibazo) hakomeye mu Rwanda hagomba kuraswa n’indege cyangwa intwaro (imbunda) zirasa kure.

Ayo mashusho n’ibirango (cordonnées) by'ahantu hagomba kuraswa mu Rwanda byashyikirijwe abarimu baturuka mu bihugu bitandukanye bari gutoza ingabo nshya za Congo mu mujyi wa Kindu. Tshisekedi akaba amaze gutoza icyiciro cya mbere cy’abasilikare bagera ku bihumbi 40 bagomba kurwana urugamba rwo muri Kivu y’amajyaruguru. Mu gihe abo basilikare biteguye koherezwa ku rugamba, Wazalendo ikomeje kwirukana RDF mu duce twinshi yafashe muri Kivu y’amajyaruguru ku buryo ishuri rya gisilikare ryari i Kindu rigiye kwimukira mu mujyi wa Kiwanja kuko nawo ushobora gufatwa mu gihe gito na Wazalendo niba intambara ikomeje umurego ifite muri iyi minsi.

Iryo shuri rya gisilikare riteganywa gushingwa i Kiwanja rigomba guha imyitozo n’ubumenyi abarwanyi ba Wazalendo kugirango bazashobore gukoresha intwaro zigezweho zirimo n’izirasa kure. Abarimu bagomba kwigisha Wazalendo bakaba baratangiye kugera i Kiwanja, abo barimu bakaba bakomoka mu bihugu by’Amerika, Isirayeli, Ubufaransa, Turikiya na Kenya. Kubera iyo myiteguro y’intambara ikomeye, umwe mu ba perezida bafite abarimu bigisha abasilikare ba Congo yameneye ibanga umwicanyi Paul Kagame : Yamubwiye ko Congo yarangije kubona amashusho n’ibirango (cordonnées) by’ahantu izarasa mu Rwanda harimo no mu Rugwiro kandi ko Congo itazongera guhagaraga ku mupaka ko ahubwo izakurikirana RDF/M23 mu ndiri yayo kugirango itazongera kurota kongera gushoza intambara muri Congo.

Umwicanyi Kagame azi neza ko Wazalendo nimara guhabwa amasomo yo gukoresha intwaro ziremereye kandi ikaba itangiye kwegera umupaka wa Congo n’u Rwanda, byanze bikunze ahantu ha mbere hazaraswa ari mu rugwiro, iyo akaba ariyo mpamvu Kagame yazinze akarago akaba yaragiye kwihisha ahantu hatazwi, amakuru dufite akaba yemeza ko yimukiye mu rugo rwe rushya ruri ku kiyaga cya Muhazi. Kagame ariko azi neza ko Tshisekedi yaguze indege kabuhariwe za Skoï ku buryo zishobora kurasa ahantu ahariho hose mu Rwanda mu gihe kitarenze iminota 5. None se Kagame azihisha he indege za Tshisekedi zidashobora kugera ? Na Sadam Hussein wacukuye indaki mu butayu yarafashwe kanswe kariya gahugu gatu k’u Rwanda kangana n’akadomo !

Igihugu cya leta zunze Ubumwe z’Amerika nacyo gihangayikishijwe cyane n’imbaraga «wazalendo » iri kugaragaza ku rugamba ; mu izina rya ambasaderi w’Amerika muri Congo, yasabye leta ya Congo, ingabo za ONU Monusco n’ingabo za za EAC gukora ibishoboka byose zikarengera abaturage ba Kivu y’amajyaruguru bakomeje kugirwaho ingaruka n’imirwano ihanganishije Wazalendo na RDF/M23. Ambasaderi wa leta zunze Ubumwe z’Amerika yagaragaje ko icyo gihugu gitewe impungenge n’uko ikibazo cya RDF/M23 kigiye kurangizwa n’intambara mu gihe icyo gihugu cyari kizeye ko icyo kibazo kizakemuka binyuze mu nzira z’ibiganiro byakorewe muri Kenya i Nairobi n’i Luanda muri Angola; kuba Ambasaderi w'Amerika yavuze atyo ni uko afite amakuru yizewe ko Wazalendo igiye gutsinda RDF/M23.

Dukurikije uko urugamba ruhagaze muri iki gihe, twagira Kagame inama yokwishyira mu maboko y’Abanyarwanda yishe akanabicisha bakamuha ubutabera cyangwa agahungira muri Brésil inzira zikigendwa, naho ubundi nareba nabi ashobora kuzafatwa mpiri na Tshisekedi akamumanika!

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article