Rwanda : « Uwububa abonwa n’uhagaze »- Ifatwa rya Girama muri Zambiya rirashimangira raporo ya HRW ku bwicanyi FRP!
[Ndlr : Kuri uyu wa kabiri taliki ya 10/10/20203, umuryango w’Abanyamerika uharanira uburenganzira bwa muntu HRW wasohoye raporo ikomeye cyane ; iyo raporo ikaba yerekana uburyo leta ya FPR mu Rwanda ikora ibikorwa by’iterabwoba byo kujya kwica abanyepolitiki b’Abanyarwanda bahungiye mu bihugu by’amahanga. Umuvugizi wa guverinema y’abicanyi y’i Kigali, madame « Yolande Makolo » yavuze ko iyo raporo ya HRW igamije guharabika leta ya FPR kuko uwo muryango kuva cyera utayikunda !
Nyamara Abanyarwanda ubwabo nibo bivugira ibibi bakorerwa na FPR, intore zakwirakwijwe mu bihugu byinshi muri gahunda yo kwica Abanyarwanda bahunze FPR ariko igihe kirageze kugirango izo ntore zivumburwe, inkuru ya « Giramata » wafatiwe muri Zambiya ishobora kutubera urugero rwiza rw’amaherezo y’abicanyi ba FPR] :
Giramata wo muri Malawi yafatiwe ku kibuga cy'indege muri Zambia ubwo yageragezaga gucika. Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7/10/2023 ubwo inkuru yabaye impamo ko inzego z’umutekano, zigizwe n’umutwe w'abinjira n'abasohoka muri Zambia ufatanyije n’inzego z’ubutasi mu gihugu cya zambiya bataye muriyombi rukarabankaba « Giramata » umwicyanyi wakoreraga leta y'u Rwanda muri Malawi.
Uwo mugore Giramata n’abana be bafatiwe ku kibuga kitiriwe nyakwigendera prezida Kaunda, ubwo bageragezaga kwerecyeza mu Rwanda, aho bacikaga ibyaha byubwicanyi bakoreye muri Malawi, ubwo uyu Giramata, ku mategeko yahawe na Kigali binyujijwe kumukuru wa diaspora muri Malawi uzwi ku izina rya « Ephraim » uherutse kwirukanwa muri Malawi kubera ibyo byaha bakora byogukomeza kumara impunzi, afatanyije n’uwitwa « Sadi ».
Abo bagabo bombi bagize uruhare mukubahiriza itegeko ryo kwica umugabo wa Giramata, banafasha uwo Giramata mu gusohoza uwo mugambi mubisha w’ubwicanyi kandi banamurwanira inkundura ubwo Giramata yafatwaga azira kwica umugabo we kuko yari amaze warumaze kumenya amabanga atakagombaga kumenya mu migambi ya leta y'u Rwanda mu kugirira nabi Abanyarwanda bahungiye muri Malawi. Ubwo twandikaga iyi nkuru, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Zambiya rwari rumaze gufata icyemezo cyo gusubiza « Giramata » muri Malawi aho yakoreye ibyaha.
Kuva aho amakuru y’ifatwa rya Giramata no gusubizwa muri Malawi bigiriye ahagaragara, byatumye ambasaderi wa Kigali Rugira Amandin muri Zambiya acisha macye mu gihe yari amaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga, yivuga ibigwi ko u Rwanda rwumvikana na Zambiya ko nta muntu wabo ushobora gucyurwa ku ngufu ariko bikaba birangiye bibaye, Giramata akaba asubijwe muri malawi na Zambiya. Turasaba Abanyarwanda bari muri Zambiya na Malawi gukomeza kudukurikiranira hafi amakuru amakuru y’uyu mwicanyi Giramata kugirango abere ikitegererezo cy’abandi bicanyi bose FPR yohereje mu bihugu binyuranye.
Veritasinfo