Rwanda : Umutego FPR-Kagame yaguyemo ishimuta Paul Rusesabagina yongeye kuwugwamo imufungura!

Publié le par veritas

Ihame ry’ubuzima rigeze kuri Paul Kagame n’ishyaka rye rya FPR ! Nk’uko umuntu avuka, agakuru nyuma agapfa, niko bigenda no ku bindi binyabuzima byose ndetse no ku miryango n’amashyirahamwe abantu bahuriramo. Ishyaka /umuryango wa FPR nawo waravutse, urakura none ugeze igihe cyo guhirima (gusenyuka)! Imbaraga FPR yari ifite zararangiye, ubu iri mu bihe bya nyuma kuburyo ibikorwa byose ikora muri iki gihe biyiganisha mu nzira y’ikuzimu ;  urugero rutari kure ni ishimuta n’irekurwa rya Paul Rusesabagina!

Ishimuta rya Rusesabagina ryavugishije Kagame amangambure

Ishimuta rya Rusesabagina ryavugishije Kagame amangambure

Mu mpera z’ukwezi kwa munani 2020, nibwo Paul Rusesabagina yashimuswe na leta  ya Kigali ari i Dubaï mu gihugu cya «Leta zunze ubumwe z’Abarabu » ajyanwa i Kigali mu Rwanda, aho yahise ashyirwa muri gereza ashinjwa icyaha cy’iterabwoba! Ikosa rya mbere rikomeye leta ya FPR yakoze ni uko imbere y’abanyamakuru, umuvugizi w’ikigo gishinzwe ubwicanyi mu Rwanda RIB Bwana Thierry Murangira yavuze ko Paul Rusesabagina yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zibifashijwemo n’ibihugu byinshi by’inshuti! Murangira yaboneyeho umwanya wo kuburira Abanyarwanda bari mu bihugu binyuranye by’amahanga banenga ubutegetsi bw’umwicanyi Paul Kagame ko bagomba kurya bari menge kuko bose bazisanga i Kigali mu minsi ya vuba!

Nyuma y’umunsi umwe gusa, umuyobozi wa RIB, Colonel Jeannot Ruhunga yavuguruje Murangira, avugako u Rwanda arirwo rwifatiye Paul Rusesabagina nta gihugu na kimwe kibahaye ubufasha. Mu kiganiro Kagame yagiranye na Barore mu minsi yakurikiyeho, yavuze ko Paul Rusesabagina atafashwe n’u Rwanda ko ahubwo ariwe wizanye i Kigali! Uko guhuzagurika no kwinyuramo kwa leta  y’u Rwanda ku ishimutwa rya Rusesabagina kwatewe n’ubwoba Kigali yari ifite bwo kugaragaza uburyo Rusesabagina yagejejwe i Kigali, kuko ifatwa rye ritari rikurikije amategeko, ahubwo akaba yarashimuswe! Gushimuta umuntu bikaba bigize icyaha cy’iterabwoba! Kugeza ubu leta  ya FPR yananiwe kwisobanura kuri icyo cyaha cyo gushimuta akaba ari nacyo cyatumye Rusesabagina ayitsinda mpaga ataburanye, none akaba arekuwe yemye mu gihe icyaha cyo gushimuta cyo kigumye ku gatwe na Paul Kagame na leta  ye !

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 24/03/2023, Leta  ya Kigali yatangaje ko Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana Sankara kimwe n’abayoboke 20 ba FLN barekuwe kubera imbabazi bahawe na Paul Kagame! Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ry’inama y’abaministre ba FPR rivugako hagomba gufungurwa abandi bantu bakatiwe n’inkiko z’u Rwanda bagera kuri 358. Iryo tangazo rigira riti: «...hashingiwe ku ngingo ya 228 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, aba bantu bakatiwe n’inkiko…bahawe imbabazi …nyuma yo gusuzuma ubusabe bw’imbabazi bwabo ». Mu itangazo rya Ministeri y’ubutabera, hagaragaramo amabaruwa abiri, imwe ya Rusesabagina n’indi ya Sankara agaragaza ko basabye imbabazi Kagame mu kwezi kwa Cumi 2022.

Nubwo bimeze gutyo ariko, mu ibaruwa isaba imbabazi leta ya Kigali ivugako yanditswe na Rusesabagina abyumvikanyeho n’umuryango we ndetse n’abunganizi be mu by’amategeko harimo umutego ukomeye cyane leta ya FPR yaguyemo ! Muri iyo baruwa Paul Rusesabagina aragira ati « …ni ndamuka ndekuwe, niyemeje kuzava mu bikorwa byose bya politiki, nkaba niyemeje ko iminsi yanjye nsigaje kubaho nzayirangiriza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ntuje kandi nitekerezaho… » Umuryango wa Rusesabagina n’abamwunganira mu mategeko ntacyo baragira icyo bavuga kuri iyi baruwa yo gusaba imbabazi Kagame bavugako yanditswe na Rusesabagina. Kuba Leta  ya Kigali yemera ko yashingiye kuri iyi baruwa bavuga ko yanditswe na Rusesabagina mu kumuha imbabazi zo ku mufungura, iyo leta « yishinje icyaha cyo gushyira iterabwoba ku muntu wese ukora politiki cyangwa se ugaragaje ibitekerezo bye binenga leta  ya FPR »!

Iki cyaha cy’iterabwoba rishyirwa ku Banyarwanda bakora politiki cyangwa se banenga ubutegetsi buriho mu Rwanda kirakomeye cyane kandi kirushijeho gutera impungenge kuko kirenga imipaka y’u Rwanda! Biratangaje kubona leta  ya Kigali yishinja icyaha cyo gutera ubwoba no gucecekesha Paul Rusesabagina ari ku butaka bwa Amerika (USA)! Kimwe mu bibazo byakomereye leta  ya Kigali ni ukunanirwa guhunga icyaha cy’iterabwoba cyo gushimuta Paul Rusesabagina, none mu kumurekura nabwo yongeye kwishinja «icyaha cy’iterabwoba ku Banyarwanda bakora politiki cyangwa bagaragaje ibitekerezo byabo baba imbere mu gihugu no hanze yacyo »! Kubuza Rusesabagina gukora politiki no kugaragaza ibitekerezo bye ni ikimenyetso ndakuka cyerekana ko aricyo cyaha ashinjwa na FPR cyatumye imushimuta ikajya kumufungira i Kigali!

Kubera iri kosa ryo kwishinja icyaha cy’iterabwoba, umuvugizi wa leta  ya Kigali Bwana Mukuralinda yatangiye guhuzagurika mu gutanga ibisobanuro by’impamvu zagendeweho mu kurekura Paul Rusesabagina. Mu biganiro agirana n’itangazamakuru, Mukuralinda avugako Paul Rusesabagina yasabye imbabazi, ariko akongeraho ko habaye n’ibiganiro hagati y’Amerika (USA)  n’u Rwanda binyuze ku gihugu cya Qatar nk’umuhuza! Dukurikije ibi bisobanuro, Rusesabagina yafunguwe hakurikijwe iki ? Ese hashingiwe ku ibaruwa yanditse cyangwa n’ibiganiro bagiranye n’Amerika? None se niba leta  ya Kigali yarivuganiraga n’Amerika (USA), Qatar yaje mu kibazo cya Rusesabagina gute ? Kuki Rusesabagina yakuwe muri gereza akoherezwa muri ambasade ya Qatar iri i Kigali aho kujya muri ambasade y’Amerika (USA) iri i Kigali ? Ese bariya bantu bose bagera kuri 358 nabo banditse amabaruwa asaba imbabazi ? Ese abo bantu bose bazarekurwa bavuzwe mu biganiro Leta  ya Kigali yagiranye na Amerika bahujwe na Qatar?

Mukurarinda ntavuga ko hari imishyikirano Leta y’u Rwanda yagiranye na Rusesabagina kandi nawe yaratanze ikirego mu nkiko z’Amerika (USA) n’Ububiligi, nta naho Rusesabagina abivuga mu ibaruwa bavuga ko yanditse, ese ese Leta  ya Kigali yiteguye kujya kuburana ishimuta yamukoreye muri Amerika? Umunyamategeko Kambada Charles yemeza ko ntabiganiro byabaye hagati y’Amerika (USA) na leta  ya Kigali ku irekurwa rya Paul Rusesabagina ; Kambanda yemezako ahubwo leta  ya Kigali yagiye gushaka Qatar kugirango iyifashe kugeza Rusesabagina muri Amerika (USA) ! Kambanda yemezako ikibazo cya Rusesabagina akizi neza kuko yakoranye bya hafi n’umuryango we ndetse n’abamwunganira mu mategeko.

 

Mu mvugo y’abayobozi bakuru b’Amerika yumvikanamo gushimira igihugu cya Qatar cyo cyashoboye kumvisha leta  ya Kigali akamaro ko kurekura Paul Rusesabagina. Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Antony Blinken na we yavuze ko yishimiye irekurwa rya Rusesabagina, yongereyeho ati: «Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika] zemera u Rwanda rurimo amahoro n'uburumbuke. Twongeye gushimangira ihame ryo gushaka impinduka muri politiki mu Rwanda no ku isi binyuze mu buryo bw'amahoro. Nta mwanya uhari rwose w'urugomo muri politiki... » Kuri Amerika, ifungurwa rya Rusesabagina rigaragaza intambwe itewe mu kuzana impinduka muri politiki y’u Rwanda, mu gihe Mukurarinda we ari kuvugako Rusesabagina asezeye kuri politiki y’u Rwanda ! Mukurarinda niwe ufite ukuri cyangwa ni Blinken uvuga ukuri ?

Leta  y’Amerika (USA) n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (UE) barasaba leta  ya Kigali ibi bikurikira :

1.Kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda.leta igahagarika ibikorwa byo kwica no gushimuta abantu.

2.Gukora iperereza ku bwicanyi bwakorewe Kizito Mihigo, Rwigara Assinapol n’abandi benshi barimo abayoboke ba FDU-Inkingi, ababigizemo uruhare bagashyikirizwa inkiko.

3.Gufungura Paul Rusesabagina ntamananiza kandi agahita yoherezwa mu muryango we muri Amerika.

4.Gufungura Abanyepolitiki bose n’Abanyamakuru kimwe n’abandi bantu bose bafungiwe ibitekerezo byabo.

5.Gufungura urubuga rwa politiki, amashyaka agakora ku mugaragaro kandi hagategurwa amatora adafifitse mu Rwanda.

6.Paul Kagame agomba guhagariko ibyo kuzongera kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu kuko yarangije manda ze mu mwaka w'2017.

7.Guhagarika ubufasha leta ya Kigali iha umutwe wa M23 no kuvana ingabo zayo yohereje ku butaka bwa Congo.

Umuyobozi w’inteko ishingamategeko y’Amerika umutwe wa Sena yavuzeko mu gihe cyose leta  ya Kigali idashyize mu bikorwa ibi byose isabwa atazigera ashyira umukono we ku mfashanyo icyo gihugu kizagenera u Rwanda! Irekurwa rya Rusesabagina akaba ari ingingo imwe mu zindi nyinshi leta  ya Kagame isabwa gushyira mu bikorwa ku buryo inzira ikiri ndende! Irekurwa rya Rusesabagina ribaye ikindi kimenyetso kigaragaza ko ubutegetsi bwa FPR buhabwa imbaraga n’amahanga kuko aramutse azihagaritse Inkotanyi zayabangira ingata !

Ubu bukubaganyi bwo gushimuta Paul Rusesabagina bwatesheje intore umutwe kugeza ubwo Colonel Jeannot Ruhunga uyobora RIB yaturitse imitsi y’ubwonko (AVC) ubu akaba ari kwivuriza mu gihugu cy’Ubuhinde kuko adashobora gukoza ikirenge muri Amerika cyangwa mu Burayi. Uwitwa Niyomwungeri wagejeje Rusesabagina i Kigali nawe asigaye abaho mu bwihisho kuko ari gushakishwa n’ubutabera bw’Ububiligi naho abaturage b’i Nyaruguru bashobowe mu ikinamico ry’urubanza rwa Rusesabagina baguye mu gatangaro n’isoni nyinshi cyane kuko nta mpozamarira babonye !

Ngizo ingaruka zo gukorana n’ubutegetsi bugizwe n’amabandi yitwaje intwaro yo muri FPR (killing machine) azava ku butegetsi nk’ubufindo amaze gukora amahano !

Veritasinfo

Kanda aha vumve ikirambuye ku « Itahuka » gisobanura ifungurwa rya Paul Rusesabagina 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article