Rwanda :Ese koko kuri uyu wa gatandatu Paul Kagame yiyemeje kurekura Paul Rusesabagina na Sankara?

Publié le par veritas

Umunyepolitiki Paul Rusesabagina washimuswe na leta  ya Paul Kagame muri Kanama 2020 akajya gufugirwa i Kigali, akaba azwi cyane muri filime mbarankuru igaragaza igikorwa cy’ubutwari yagize cyo kurokora abantu barenga 1200 mu gihe cya génocide yabaga mu Rwanda muri Mata 1994, yaba agiye gufungurwa bitarenze ejo kuwa gatandatu taliki ya 25/03/2023.

Nk’uko urubuga «semafor.com» rubitangaza, mu nama y’abaministre iteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu taliki ya 24/03/2023, Ministre w’ubutabera, Bwana Emmanuel Ugirashebuja arateganya gutangaza ko Bwana Paul Rusesabagina, hamwe n’abandi bantu 20 bafungiwe hamwe bashinjwa ibyaha by’iterabwoba bashobora gukurirwaho cyangwa bakagabanyirizwa ibihano bahawe. Icyo cyemezo ariko ntabwo kizaba kivuze ko bahanaguweho ibyaha bahamijwe nk’uko ayo makuru yatanzwe n’abayobozi bakuru b’u Rwanda icyo kinyamakuru kitavuze amazina babyemeza!

Abo bayobozi bahaye icyo kinyamakuru iyo nkuru bagize bati : «Niba umwe muri abo bantu babariwe afashe gahunda yo gusubira mu bikorwa bijyanye n’icyaha cy’ubugome kijyanye n’icyaha yahamijwe n’urukiko, igihano yahawe mbere akaba yarakibabariweho azahita yongera kugihabwa ».

Rusesabagina, azwi nk’umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame, ariko nyuma y’ishimutwa rye , yahawe ubutabera bwa nyirarushwa ku buryo mu mwaka w’2021 yakatiwe n’urukiko rwa FPR igifungo cy’imyaka 25, aho yahamijwe ibyaha by’iterabwoba kuko yari mubashyigikiye umutwe w’abarwanyi ba FLN. Rusesabagina yahakanye ibyaha byose yahimbiwe, abanyamategeko be babuzwa kujya mu Rwanda ngo bamwunganire mu rubanza rwe.

Byabaye ngombwa ko ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) ndetse n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (UE) bisaba leta  ya Paul Kagame kurekura Rusesabagina bidatinze. Kagame yasubije ko nta gitutu agomba gushyirwaho, ko agomba gukurikiza amategeko y’igihugu cye! Umuyobozi w’inteko ishingamategeko y’Amerika umutwe wa sena yavuzeko nta mfashanyo igenewe u Rwanda azashyiraho umukono kugeza rurekuye Paul Rusesabagina, none birangiye Kagame ashyize mu bikorwa ibyo yasabwaga gukora kuva cyera !

Twizereko n’izindi mfungwa za politiki n’abanyamakuru nabo bazafungurwa bidatinze kandi urubuga rwa politiki rugafungurwa mu Rwanda nk'uko abisabwa kugirango ubukungu bw’igihugu bugeze aharindimuka bushobore kuzahuka !

Ni ukubitega amaso !

Veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article