Rwanda: Ese Barafinda ni umunyepolitiki w'umunyarwenya cyangwa ni umuhanuzi?
Umugabo Barafinda Sekikubo Fred avuga ko afite imyaka 49 y'amavuko ariko akemeza ko afite imyaka 250 y'ubumenyi bwo mu bwonko. Nyuma y'aho Barafinda ashyikirije ibyangombwa komisiyo y'amatora ya FPR mu mwaka w'2017 ashaka kuba umukandida ku mwanya w'umukuru w'igihugu ariko akabyangirwa, yakomeje kugaragaza ibitekerezo bye ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye kandi akaba akurikirwa n'abantu benshi. Ibitekerezo bye binenga imiyoborere y'ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda, akaba avuga ko yiteguye kuba umukuru w'igihugu kugirango azahure igihugu cy'u Rwanda kigeze habi kubera ubutegetsi bubi bwa Paul Kagame, ibyo bitekerezo bye akaba abisangiye n'umufasha we yita umugore w'umukuru w'igihugu (First Lady).
Barafinda avugako yashinze ishyaka ryitwa RUDA ariko abayoboke baryo bakaba babujijwe kugira ikimenyetso na kimwe bagaragaza kibaranga, bakaba bagomba kwicisha bugufi ndetse bakigira nk'ibicucu kugirango batagirirwa nabi n'ubutegetsi bubi buriho mu Rwanda bukomeje kunyereza abaturage bagaragaje ibitekerezo byabo bubunenga. Nubwo Barafinda abantu benshi bamufata nk'umunyarwenya, ubutegetsi bwa Kagame ntibumworoheye kuko bumutoteza mu buryo bunyuranye, agafungirwa ahantu hatazwi kandi nta mpamvu! Barafinda yemeza ko ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda bugiye guhura n'akaga gakomeye, bukaba bugiye kuvaho vuba cyane kandi nabi! Barafinda agira ati:
"Umuntu wumva ko azafashwa n'umututu w'imbunda ashyire agapira hasi, bagiye gupfa mu buryo butunguranye!...Hagiye gupfa abantu 5 bakomeye cyane kuri iyi si, impfu zitunguranye kandi n'uwa gatandatu azapfa nyuma, abantu [nibabona izo mpfu] nibwo bazasubiza ubwenge ku gihe... ! Umwe yarabajije ngo mu zihe nzira? Iya demokarasi se iy'intambara se? mu buhe buryo? Nandika igitabo ndamubwira nti, ni mu nzira ya demokarasi yihuse atigeze abona kuva yavuka!...Iyamuremye iraje imukureho,nk'uko yakuyeho Farawo, uko yakuyeho Sadam Hussein, uko yakuyeho Mobutu Seseko, uko yakuyeho Bachir... Kadafi n'abandi benshi [uwo ni nde?], uwo ni uwigize ko akomeye cyane...ambwirwa benshi akumva bene yo..."
Igikomeje kugaragara muri iyi minsi, ni uko Barafinda Segikubo Fred ari mu bantu bari gukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga zihuza abanyarwanda. Umuntu wese wumva amagambo ya Barafinda niwe ugomba kumwita icyo ashaka, ashobora kuba ari umunyepolitiki w'umunyarwenya cyangwa se akaba ari umuhanuzi! Gusa akarengane yamagana gakorerwa abanyarwanda kagaragarira buri wese!
Kanda aha wumve kuburyo burambuye ikiganiro cya Barafinda n'umugore we (First Lady).
Veritasinfo