Angola: Museveni yemeye gufungura abandi ba maneko benshi ba Kagame agifunze!
Kuri iki cyumweru taliki ya 2/02/2020 inama ya gatatu yo kumvikanisha Kagame na Museveni ku bibazo batumvikanaho yongeye guteranira i Luanda mu murwa mukuru w'igihugu cy'Angola. Iyo nama yatumijwe na Perezida w'Angola João Lourenço nk'umuhuza wa Kagame na Museveni afatanyije na Felix Tshisekedi uyobora Congo. Iyo nama yagombaga kwibanda ku bibazo bijyanye n'amahoro n'umutekano ndetse n'ubuhahirane hagati y'ibihugu bigize akarere k'ibiyaga bigari.
Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ntabwo igaragaza igisubizo nyamakuru cyo gufungura umupaka uhuza ibihugu byombi kuko ifungwa ry'uwo mupaka rikomeje kuba imbogamizi y'ubuhahirane hagati y'ibihugu byose bigize akarere k'ibiyaga bigari ndetse n'abaturage baturiye uwo mupaka ku mpande zombi. Amakuru "veritasinfo" ikesha ikinyamakuru cya "Taarifa" aremeza ko ibyo abakuru b'ibihugu baganiriyeho muri iyo nama bitashyizwe ahagaragara bitewe n'uko abo bakuru b'ibihugu uko ari 4 bifungiye mu cyumba cy'inama bonyine bakora inama yo mu muhezo yamaze amasaha menshi! Nyuma y'iyo inama, mu kiganiro n'abanyamakuru, u Rwanda rwirinze kugira icyo ruvuga kubyavugiwe muri uwo mwiherero kandi nta n'itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ibyo abakuru b'ibihugu baganiriyeho muri uwo muhezo.
Museveni yabwiye abanyamakuru ko igihugu cya Uganda kizafungura intasi zose z'u Rwanda zifungiye muri icyo gihugu zikoherezwa mu Rwanda kandi ko Uganda izakora ibishoboka byose igashyira mu bikorwa imyanzuro yumvikanyweho muri iyo nama. Mu biganiro n'abanyamakuru hongeye gushimangirwa imyanzuro y'uko ibihugu byombi bigomba kubahiriza ubusugire bwa buri gihugu kandi bikubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Igihugu cy'Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikaba bizakomeza kuba umuhuza wa Kagame na Museveni kugera igihe ubwumvikane bw'abo bagabo babaye inshuti magara igihe kirekire bushoboreye kugerwaho.
Ubwo yabonanaga n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko atiteguye gufungura umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ahubwo yasabye ko Uganda igomba kumuha icyubahiro akwiye, Kagame yagize ati: "Ugomba kubaha umuturanyi wawe nk'uko nawe ushaka ko akubaha. Ntabwo ari byiza guhohotera abaturage b'igihugu k'igituranyi bari iwawe hanyuma wongereho no kuvuga ko igikorwa cyo gufunga umupaka uhuza ibihugu byombi ari ubucucu"! Iri jambo Kagame yarivuze arakaye cyane bitewe n'uko mu nama yahuje Museveni n'abaturage ba Uganda bamubajije ikibazo cy'ifungwa ry'umupaka maze asubiza ko igikorwa cyo gufunga umupaka kirimo ubucucu bwinshi cyane!
Nubwo bivugwa ko hateganyijwe indi nama izahuza Kagame na Museveni i Gatuna ku italiki ya 21/02/2020, amakuru "veritasinfo" ikura mu bakozi ba ministeri y'ububanyi n'amahanga ya Uganda agaragaza ko Kagame adashobora kuva ku izima ngo afungure umupaka uhuza ibihugu byombi; abo bakozi bavuga ko Kagame yifuza ibintu 3 Uganda igomba kwemera kugirango yemere gufungura umupaka:
1)Kagame yifuzako Uganda igomba guha uburenganzira abashinzwe umutekano b'u Rwanda bwo gukurikirana impunzi z'abanyarwanda ziri ku butaka bwa Uganda bakazizana mu Rwanda cyangwa bakazicira muri Uganda nk'uko abikora ku gihugu cya Congo.
2)Kagame arifuza ko Uganda igomba kwirukana ibikorwa byose by'umunyemali Ayabatwa Tribert Rujugiro biri ku butaka bwabo.
3)Kagame arashaka ko abakozi bose ba leta ya Uganda bavuga ikinyarwanda birukanwa ku mirimo bariho cyane cyane abakora mu nzego zishinzwe umutekano.
Uretse ibyo byifuzo bikomeye Kagame yifuza ko Museveni ashyira mu bikorwa, Kagame afite ikindi kibazo gikomeye imbere mu gihugu giterwa n'abaturage benshi bari gukorerwa ibikorwa by'akarengane binyuranye: kwicwa, kunyerezwa, gufungirwa ubusa, kwamburwa ibyabo, gukubitwa , gusenyerwa amazu, kurandurirwa imyaka n'ibindi byiyongeraho ubukene bukabije n'inzara ikomeye kuburyo Kagame afite ubwoba ko afunguye umupaka wa Uganda abaturage benshi bahunga igihugu cyane cyane abiganjemo urubyiruko!
Ibyo bibazo byose Kagame afite imbere mu gihugu Museveni arabizi ku buryo nawe akora uko ashoboye akemerera Kagame ibyo yifuza byose ariko nawe akamusaba gufungura umupaka uhuza ibihugu byombi kuko azi ko atabitinyuka! Ese Museveni nakora ibyo Kagame yifuza byose azatinyuka afungure umupaka?
Ibihe biri imbere nibyo bizaduha igisubizo.
Veritasinfo