Rwanda: "Wowe Kabarebe ceceka...urashaka gutwika igihugu ariko ntituzakwemerera!" (Faustin Twagiramungu)
Bwana Faustin Twagiramungu wabaye ministre w'intebe mu Rwanda nyuma ya jenoside y'abanyarwanda yo mu mwaka w'1994, izina rye rikaba ryanditse mu masezerano y'amahoro y'Arusha nk'umunyepolitiki wagombaga kuyobora leta y'inzibacyuho yari ihuriweho na FPR-Inkotanyi na Leta y'u Rwanda yari iyobowe na Perezida Juvénal Habyarimana; muri iki gihe akaba aba mu buhungiro mu gihugu cy'Ububiligi, akaba ari perezida w'ishyaka rya RDI-Rwanda Rwiza ndetse akaba ari umuyobozi wungirije n'umuvugizi w'impuzamashyaka ya MRCD; yagize icyo avuga ku ijambo rutwitsi ryavuzwe na James Kabarebe, umujyanama wihariye mu bibazo by'umuteka wa Paul Kagame. Iryo jambo Kabarebe akaba yararivugiye mu nama yari ihuje urubyiruko rw'abatutsi bacitse ku icumu bibumbiye mu muryango wa AERG ku italiki ya 16/11/2019!
Mu kiganiro yagiranye ni "IKONDERALIBRE", Bwana Faustin Twagiramungu yamaganye kuburyo bukomeye amagambo ya Kabarebe yavugiye imbere y'urwo rubyiruko, Twagiramungu yagize ati:
"...Kabarebe agomba guceceka, byaba bitamukundiye abamutuma bakamushyiraho sparadraps (igipfuko) ku munwa... Kabarebe niba unyumva, reka gutandukanya abana b'abanyarwanda, abo bana bamaze kugira imyaka 25, ibyo mwakoze, amarorerwa mwakoze, ibyaha mwakoze, ibyo mwibye, uburyo mwateye Congo mukica miliyoni 12, mukaba mwarishe mu Rwanda miliyoni y'abantu mwirirwa mwegeka ku bahutu gusa ngo nibo bakoze jenoside kandi iyo jenoside mwarayiteguye mukabegekaho urusyo ngo mubone uko mufata igihugu, nimubirekere aho ngaho. Ubugome n'ubujura bwanyu byose turabizi, mwaratwishe ariko ntimuzatumara... Kugenda mubeshya abanyarwanda ngo nimwe mwapfushije mwenyine, mukaba mwarabicengeje muri abo bazungu kugirango mufate igihugu, koko! Ubu se ubona nzibagirwa abantu bankomokaho cyangwa nkomokaho bagera kuri 37 bishwe muri iriya ntambara mwateje igihugu, ngaceceka rero!!!! ngo haje abantu beza ngo bo kuturengera, ngo ntabwo ngomba kujya mbivuga! Twarapfushije...Ikindi ngomba kongeraho, ntabwo wari kwica abatutsi miliyoni batari bari mu gihugu, sinzi aho mubivana bene ibyo ngibyo, imibare yanyu mutanga ni miliyoni imwe n'ibihumbi 600, muzavuge aho abo batutsi bari bari! Biteye isoni! Ikinyoma, kwiba, kwica, kwirata, ibyo nibyo mwirirwa mwigisha abana ko hari ikintu cy'ingengabitekerezo cyagiye mu mitwe y'abantu ko muzagikuzamo imbunda ikomeye! Wowe Kabarebe uceceke urekere aho ngaho, naho ubundi urashaka gutwika igihugu kandi ntituzakwemerera... cyangwa se niba udashoboye guceceka shobuja agucecekeshe... Biteye isoni! Uraroga abana ku manywa tureba ngo tuzaceceka! Urugamba rwa politiki natangiye nzarugwemo ariko ndugweho ndi kuvugira abanyarwanda".
Kanda aha wumve ikiganiro cyose Faustin Twagiramungu yagiranye n'Ikondera.