USA: Komisiyo y'Ubutabera Yemeje Ikirego kuri Perezida Trump

Publié le par veritas

Komite ishinzwe inzego z’ubutabera mu Mutwe w’Abadepite w’inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yemeje ikirego kuri Perezida Trump.

Itora ryerekanye ko hagati y’Abademokarate n’Abarepubulikani hari umurongo ntarengwa. Abademokarate 23 bari mu nama bose batoye “Yego.” Naho Abarepubulikani 17 bari bayicayemo batora “Oya.” Umwe mu bakozi b’ubunyamabanga buhoraho yahamagaraga buri mudepite, uyu nawe akavuga uko atoye, maze umunyamabanga agasubiramo neza, nyuma atanga umwanzuro.

Kubera ubwiganze bw’Abademokarate, ikirego cyemejwe. Bityo, Komite ishinzwe inzego z’ubutabera igiye kugishyikiriza Umutwe w’Abadepite wose kugirango ucyemeze burundu. Uzatora mu cyumweru gitaha. Nawo nucyemeza, kizahita kijya muri Sena izacira urubanza Perezida Trump. Itora ntiryamaze n’iminota icumi. Ryabaye abadepite bose 40 ba Komite ishinzwe inzego z’ubutabera bijimye cyane mu maso. Ejo, umunsi wose kugera mu gicuku, bari biriwe mu mpaka ndende zishyushye cyane ariko mu bwubahane, Abademokarate bavuga ko ibimenyetso ari byinshi bihamya ibyaha Perezida Trump, naho Abarepubulikani bashimangira ko ari umwere. Ku mpande zombi, bose banze kuva ku izima, batandukana gutyo. Uyu munsi, bateranye baje gukora itora byonyine gusa.

Ku bahanga mu bya politiki ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, uyu munsi nawo winjiye mu mateka kubera ko Trump abaye perezida wa kane uhamijwe ibyaha na Komite ishinzwe inzego z’ubutabera mu Mutwe w’Abadepite w’inteko ishinga amategeko y’Amerika, nyuma ya Andrew Johnson mu 1868, Bill Clinton mu 1998, na Richard Nixon mu 1974Usibye Nixon weguye mbere y’uko Umutwe w’Abadepite umuhamya ibyaha, Johnson na Clinton bo baraburanye muri Sena, ibagira abere. Trump ashobora kuba perezida wa gatatu uburanishijwe na Sena. Urubanza ruzaba mu kwezi kwa mbere kuje, nk’uko umukuru w’Abarepubulikani muri Sena, Mitch McConnell, yabitangaje ejobundi kuwa gatatu.

Perezida Trump ashinjwa ibyaha bibili: gukoresha nabi umwanya w’umukuru w’igihugu mu nyungu ze bwite no gutambamira imikorere y’inteko ishinga amategeko

Source: Tomasi Kamilindi / Radiyo Ijwi ry'Amerika (VOA)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R
Abantu musoma vverittasinfo mujyemu mushishoza inyenzi kuri uru rubuga tuvugane ni trop banditse general hakizimana yafashwe alias java kuki b yavuze ni iyo nzoka ya fpr nta kind ki nta makuru yewe na monusco yabizuze
Répondre
H
Bantu musoma veritasinfo mwambabaliye mukabwira nduhungirehe akajya yoza amenyo ye?!!!
Wagirango yatonze ingese kandi ateye nkaya Panya!!!!!!
Répondre
P
Ubundu hari ibintu nibaza kunkandagira bitabo inkotanyi bikanyobera, inkotanyi zikoreshwa na Amerika mukwica no kurimbura abahutu babanyarwanda nabakongomani munyungu za minerals za Congo, hanyuma ibyo abo bazungu bashaka nibirangira inkotanyi zizakora iki? Nkuko mubona umuntu ata umwanda mumusarani ninako abazungu bata imyanda yose yabanyafrika cg abirabura bose baba bamaze gukoresha mu bugome bwabo kunyungu zabo. Ngirango ubwo Kagome yishyiraga hejuru akajya gutanga inyigisho muri Kaminuza yo muri Amerika iryo yahaboneye ntazapfa aryibagiwe, yabaye nkimbeba yanyagiwe cg nkimbeba iguye muri rwagakoco. Abamushimagiza nabamukoresha nkuko bakoresha ababoyi, umuboyi akazi ke nugukora ibyo murugo gusa.
Ariko kagome yaguze amazu muri Calfornia, New York, USA yaribeshye cyane, azumirwa kandi azabona. Nizindi nkotanyi nyishi cyane zahinduye amerika nkaho ari iwabo cg hari icyo bapfana, inkotanyi zimeze nkintozi zijagata muri amerika zuzuye ahantu hose muri amerika. Nibaryoherwe kuko ubu abazungu bakiri gushaka inyungu zabo muri great lakes region nyuma yabo bazabona icyo imbwa yaboneye kumugezi.
Abarira nimwihangane, naho abaseka muyakweture vuba kuko muzayahekenya sikera nivuba.
Répondre
K
https://www.google.com/amp/s/www.voanews.com/usa/us-politics/senate-passes-resolution-recognizing-armenian-genocide%3famp

HUTU GENOCIDE MUMINSI MIKE IZAKWEMERWA. ABIYEMERA NGO USA ISHYIGIKIYE BARIYA BICANYI BO MURI FPR ARISHUKA KUKO KAGAME NTANUBWO ARI 1/10 CYA TURKEY.

https://www.google.com/amp/s/www.voanews.com/usa/us-politics/senate-passes-resolution-recognizing-armenian-genocide%3famp

AHUBWO MUZAMURE AMAJWI MAZE IZI NKORAMARASO ZIFATWE NAZO.
Répondre
R
Muri Amerika aba Republican nibo bene power. Nibitagenda uko bashaka bazashyiramo ingufu zabo za Suppremancy Power, naho mubwubahane namatora yukuri aba Democratic baratsinda. Ibya Donald Trump bizasiga bimweguje akiziritse kumuhoro gasiga kawuciye, niyihangane uwo munyemali umuherwe Donald Trump ntakundi. naho ubundi Supper Power, Suppremancy niyaba Republican muri USA.
Répondre