Rwanda-Uganda: Inama yahuje intumwa za leta ya Paul Kagame n'iza leta ya Museveni i Kampala ntacyo yagezeho!
Olivier nduhungirehe (Rwanda) na Sam Kutesa (Uganda) n'intumwa bari bayoboye mu biganiro by'i Kampala
Paul Kagame ari guteta ku mubyeyi we Museveni, gusa rero ubutesi bwe bukaba bugiye kuba ubutesi "bumena ifu" kuko abaturage b'ibihugu byombi aribo bakomeje kuhababarira! Ikigaragaza ko Kagame ari guteta kuri Museveni, ni uko ibyo Kagame yita ibibazo ari gusaba Museveni gukemura, Habyarimana atari gutinyuka gusaba Museveni gukemura ibibazo bimeze nk'ibyo Kagame ari kumusaba gukemura muri iki gihe! Museveni na Rujugiro, bombi bafashije inkotanyi kumugaragaro mu ntambara zarwanaga maze zibohoza igihugu cy'u Rwanda, none se Habyarimana yari ananiwe gufunga nawe umupaka uhuza u Rwanda na Uganda maze agasaba Museveni guta muri yombi Kagame? None se Museveni na Rujugiro bafashe icyemezo cyo gukura Kagame ku ntebe y'ubutegetsi bamwicajeho mu Rwanda yatera kabiri? Kuba abo bagabo bombi badafata icyemezo cyo gukura Kagame ku ntebe y'ubutegetsi kandi nawe agakomeza kubatetaho afunga umupaka uhuza ibihugu byombi, birerekana ko ibyo twita ibibazo hagati ya Uganda n'u Rwanda ari amabanga ari hagati y'abo bagabo uko ari 3 kandi baziranyeho! Ibyo n'intumwa za Kagame na Museveni zahuriye mu nama i Kampala zasanze ariko bimeze, maze izo ntumwa zemeza ko Kagame na Museveni aribo bonyinye bagomba gutanga umwanzuro wo gukemura ibibazo baziranyeho ubwabo bituma batumvikana!
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 13/12/2019, i Kampala mu murwa mukuru w'igihugu cya Uganda hateraniye inama yahuje intumwa za leta ya Paul Kagame uyoboye u Rwanda n'iya leta ya Yoweli Kaguta Museveni uyoboye Uganda. Inama yahuje izo ntumwa z 'izo leta zombi ikaba yari ifite intego yo kureba uburyo imyanzuro y'amasezerano y'ubwumvikane Kagame na Museveni bashyiriyeho umukono muri Angola ishyirwa mu bikorwa. Nyuma y'iyo nama, intumwa za leta zombi nta mwanzuro zashoboye kugeraho kuko zasanze ikibazo cy'ubwumvikane bucye hagati ya Kagame na Museveni kibarenze, kubera iyo mpamvu, izo ntumwa ku mpande zombi zikaba zemeranyijwe ko abo bakuru b'ibihugu bombi aribo bagomba gutanga umwanzuro watuma imigenderanire hagati y'ibihugu byombi igenda neza!
Intumwa za leta ya Kagame zari ziyobowe n'umunyamabanga muri ministeri y'ububanyi n'amahanga ushinzwe umuryango w'Afurika y'Uburasirazuba EAC Olivier Nduhungirehe, naho intumwa za Uganda zikaba zari ziyobowe na ministre w'ububanyi n'amahanga w'icyo gihugu Sam Kutesa. Intumwa za leta ya Kigali zageze i Kampala zikererewe cyane kuburyo inama yahuje impande zombi yatangiye saa kumi n'imwe ku isaha y'i Kampala, intuma za leta ya Kigali zikaba zasobanuye ko uko gukererwa kwatewe n'ikirere kitari kimeze neza! Iyo nama yarangije imirimo yayo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 14/12/2019; nta nyandiko y'imyanzuro y'iyo nama yashoboye gukorwa kuko intumwa zo ku mpande zombi nta kintu na kimwe zashoboye kumvikanaho ndetse n'ibiganiro byari biteganyijwe gukorwa n'abanyamakuru biburizwamo. Abaturage b'ibihugu byombi bari bategereje ko iyo nama igera ku myanzuro ishimishije yo gufungura umupaka uhuza ibihugu byombi no gukomorera ibicuruzwa bya Uganda ku isoko ry'u Rwanda ariko iyo nama yarangiye nta mwanzuro ishoboye gufata ibisubizo bikaba byashyizwe mu maboko ya Kagame na Museveni!
Ibibazo leta zombi zitumvikanaho
Ku ruhande rwa leta ya Kigali, Nduhungirehe yagaragaje ibibazo leta ya Kampala igomba gukemura kugirango umupaka n'ubuhahirane hagati y'ibihugu byombi bishoboke; bimwe muri ibyo bibazo leta ya Kagame yashoboye gushyira ahagaragara ni ibi bikurikira:
1. Nyuma y'aho intumwa z'ibihugu byombi zikoreye inama i Kigali, hari igitero cyavuye muri Congo kigabwa mu Kinigi mu Rwanda gihitana ubuzima bw'abaturage batari bacye. Leta ya Kigali ikaba ivuga ko abantu bagabye icyo gitero bahungiye muri Uganda, leta ya Kigali ikaba yarasabye leta ya Uganda gufata abo bagizi ba nabi ariko ntiyabikora.
2. Leta ya Kigali irega leta ya Uganda kuba ifunze abanyarwanda bagera ku gihumbi, leta ya Kagame ikaba yarashyikije iya Uganda urutonde rwanditse ku mpapuro 30 rw'abo banyarwanda bafungiye muri Uganda kugirango bafungurwe kandi boherezwe mu Rwanda. Aho kugirango Uganda yubahirize icyo cyifuzo yakomeje gufunga abo bantu kandi yaba igize abo irekura ikabajugunya ku mupaka uhuza ibihugu byombi kandi bigaragara ko baba bakorewe ibikorwa by'icarubozo!
3. Leta ya Kigali irasaba leta ya Uganda gufunga burundu uruganda rw'itabi umunyemali w'umunyarwanda Tribert Ayabatwa Rujugira yafunguye muri Uganda kuko imari akura muri urwo ruganda ayikoresha mu gutera inkunga imitwe irwanya ubutegetsi bwa paul Kagame!
Intumwa za leta ya Uganda nazo zagaragarije leta ya Kigali ibisobanuro zifite kuri ibyo bibazo bivugwa na leta ya Paul Kagame, kubibazo bimwe na bimwe bivugwa na leta ya Kigali, intumwa za Uganda zagaragaje ko bidahuye n'ukuri na na gato, ndetse bimwe muri ibyo bibazo byavuzwe na Nduhungirehe intumwa za Uganda zikaba zarabifataga nk'urwenya rusekeje; dore ibisobanuro n'ibyifuzo byagaragajwe n'intumwa za leta ya Uganda:
1. Intumwa za leta ya Uganda zirasaba leta ya Kigali guhagarika ibikorwa byo kohereza intasi zayo muri Uganda no guhagarika ibikorwa bihungabanya umutekano w'icyo gihugu muri gahunda yo guhirika leta ya Museveni.
2. Intumwa za Leta ya Uganda zihakana zivuye inyuma ko amazina y'abantu 1000 b'abanyarwanda bafungiye muri Uganda ntabo babonye muri icyo gihugu, bityo abo bantu bavugwa bakaba bataba muri Uganda niba atari amazina y'amahimbano! Intumwa za Uganda zihakana zivuye inyuma ko nta bantu b'abagizi ba nabi bagabye igitero cyo mu Kinigi mu Rwanda bayihungiyeho. intumwa za Uganda zivuga ko Uganda ifunze abagizi ba nabi barimo n'abavuga ikinyarwanda bashinjwa ibyaha binyuranye bagomba kugezwa imbere y'ubutabera nk'uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.
3. Ku kibazo cyo gufunga uruganda rw'itabi rwa Rujugiro ruri muri Uganda; intumwa za leta ya Uganda zasobanuye ko perezida Museveni yandikiye Kagame akamuha igisubizo gisobanutse kuri icyo kibazo. Museveni yabwiye Kagame ko yaganiriye na Rujugiro akamubwira ko nta mutwe urwanya leta ya Kagame afasha, ko kandi aramutse abikoze yatanga amafaranga akura mu bindi bikorwa afite mu bindi bihugu binyuranye.

Impande zombi zikaba zitarashoboye kugira aho zihurira kugira ngo zishobore gufata umwanzuro zumvikanyeho ahubwo ziyemeza kuzashyikiriza Kagame na Museveni ibyo bibazo akaba aribo bazafata umwanzuro wabyo. Muri iyo nama byagaragaye ko intumwa zombi zaganiriye mu mutuzo n'urugwiro rwinshi. Intumwa z'igihugu cy'Angola n'iza RDC nazo zari muri iyo nama, zikaba zaragaragaje ko abayobozi b'ibihugu byombi bazashobora kubona ibisubizo ku bibazo batumvikanaho nk'abanyafurika bifuriza abaturage bayo ineza. Dukurikije ibyifuzo bya leta ya Kigali, umuntu yakwibaza ikibazo gikurikira: Ese ko Kagame ari kugurisha ikibuga cy'indege cyo mu Bugesera ku gihugu cya Qatari kugirango abone amafaranga yo kugura kajugujugu z'intambara ngo abone uko azahangana na Museveni, Uganda iramutse isabye Kagame kureka uwo mushinga nk'uko ari gusaba gufunga uruganda rwa Rujugiro yakwemera?
Ibi bitekerezo bya Kagame byo gusaba Museveni kwanga Rujugiro kuko batumvikana,iyo ikaba impamvu yo gufunga umupaka w'ibihugu byombi ni ikimenyetso kigaragarira buri wese ko Kagame yibereye muri politike yo guteta kuri Museveni, kuko icyo ari ikibazo kireba Kagame ku giti cye atari impamvu yatuma ibihugu byombi bishyamirana!
Veritasinfo