Rwanda: Ubuyobozi bwa FLN bwashyize mu itangazamakuru ibikoresho bya gisilikare bwambuye ingabo za RDF-Kagame
Mu ijoro ryo kuwa gatanu taliki ya 18/10/2019, mu karere ka Nyaruguru habaye imirwano ikomeye yahanganishije abarwanyi ba FLN n'ingabo z'u Rwanda RDF. Kuri uwo munsi umuvugizi w'ingabo za FLN Capitaine Nsengimana Herman umuvugizi wa FLN yamenyesheje itangazamakuru rinyuranye ko imirwano yabereye mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru (Gikongoro) yatewe n'igitero FLN yagabye ku ngabo z'inkotanyi za RDF. Capitaine Herman yavuze ko muri iyo mirwano ingabo za RDF zambuwe ibikoresho bya gisilikare birimo imbunda n'imyambaro ya gisilikare ndetse RDF ikaba yaratakaje abasilikare 4 bishwe na FLN.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 19/10/2019, ubuyobozi bw'ingabo za FLN bukaba bwashyize ahagaragara ibikoresho bya gisilikare bambuye ingabo za RDF muri iyo mirwano yarebeye muri Nyaruguru. Nkuko bigaragara ku ifoto iri ku mutwe w'iyi nyandiko, ibyo bikoresho bigizwe n'imbunda nto, imbunda nini (lance roquettes) n'imyambaro ya gisilikare iriho ikirango cy'idarapo ry'u Rwanda. Ni ubwa mbere FLN yerekanye iminyago nk'iyi mu gihe cy'umwaka imaze irwana na RDF Inkotanyi kandi kuba yarashoboye gufata ibikoresho bingana kuriya ni uko imirwano yari ikomeye, ubwo murumva uko byagendekeye abari babifite! Kugaragaza iriya minyago ni ikimenyetso ndakuko cy'uko FLN ifite ibirindiro muri Nyungwe, ibyo bikaba bivuguruza ibyo Kagame aherutse kuvuga ko yatoraguye abarwanyi bose ba FLN bari muri Nyungwe n'ubwo atagaragaje aho yashyize abo barwanyi yatoraguye!
Nyuma y'aho umuvugizi w'ingabo za FLN Capitaine Herman Nsengimana atangirije ko FLN ariyo yagabye icyo gitero, ingabo za RDF zaruciye zirarumira, nta kintu na gito izo ngabo zatangaje cy'uko zatewe cyangwa se ngo zinyomoze ko amakuru y'imirwano yo muri Nyaruguru atari ukuri. Si ubwa mbere ingabo za RDF ziceceka, iyo zagize ibyago zigaterwa zitunguwe ntizibone uko zica abaturage ziraceceka! Kugirango RDF ishobore kuvuga ni uko Kagame aba yatanze uburenganzira, nta muntu numwe wemerewe kuvuga amakuru y'urugamba uretse Kagame gusa! Buriya Kagame nabona umwanya yagarutse mu Rwanda avuye kuzerera mu mahanga nibwo azatubwira ko FLN yarangije kuyitoragura!
Ibinyamakuru byo mu Rwanda nabyo ntibifite uburenganzira bwo kuvuga inkuru zijyanye n'imirwano, gusa mu gihe cyashize ubwo FLN yagabaga igitero mu karere ka Nyamasheke, umunyamakuru w'ikinyamakuru "igihe" yagiye gutara amakuru y'iyo mirwano yavugwaga maze ajya mu Gisakura avugana n'umworozi w'inzuki (umuvumvu) waho amubwira ko nta mirwano ya FLN yigeze ibaho mu karere ka Nyamasheke, ko ibivugwa byose ari ukubeshya ko aheruka kumva urusaku rw'isasu muri Mata 1994! Igitangaje ni uko mu mezi macye yakurikiyeho, Paul Kagame ubwe yivugiye ko FLN yagabye ibitero mu karere ka Nyamasheke ariko abarwanyi bayo bose akaba yarabatoraguye! Kugeza ubu icyo kinyamakuru "igihe" ntikirandika inkuru ngo kibwire abasomyi bacyo ko cyababeshye!!
Aho ntiyaba ariyo mpamvu noneho ibinyamakuru by'ingoma ngome y'agatsiko i Kigali byabaye ibiragi nk'uko byagendekeye abanyarwanda bose bari mu gihugu? Igisubizo tuzagihabwa na Kagame!
Veritasinfo