Rwanda: Mu karere ka Nyaruguru habaye imirwano yahanganishije ingabo za FLN n'ingabo za RDF-Kagame
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu taliki ya 18/10/2019 ku isaha ya saa sita n'igice z'ijoro, ingabo za FLN zasakiranye n'ingabo za RDF-Kagame mu karere ka Nyaruguru mu mirwano yabereye mu murenge wa Ruheru. "Veritasinfo" ikaba yabajije umugaba mukuru w'ingabo za FLN yemeza ko iyo mirwano yabayeho koko.
Umugaba mukuru w'ingabo za FLN yemeje ko mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu ingabo za FLN zagabye igitero ku ngabo za Kagame mu murenge wa Ruheru uherereye mu karere ka Nyaruguru ku Gikongoro bitewe n'uko izo ngabo za RDF-Kagame zarimo zisatira ibirindiro bya FLN biri muri ako karere mu nkengero z'ishyamba rya Nyungwe. Umugaba mukuru w'ingabo za FLN yavuze ko mu mirwano yabahanganishije n'ingabo za RDF Inkotanyi bashoboye kwica abasilikare 4 ba RDF, bagafata imbunda nto 15 n'imbunda nini zo mu bwoko bwa LPG 3. Nta muturage wagizweho ingaruka n'iyo mirwano kandi FLN nta musilikare yatakaje cyangwa ngo akomereke.
Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru bakanguwe n'urusaku rw'amasasu menshi maze baguma mu mazu yabo, mu kiganiro cya mu gitondo cyanyuze kuri KT (Kigali Today) abo baturage babwiye abanyamakuru ba Kigali Today amakuru y'iyo mirwano ariko kubera ubwoba bwo gutangaza amakuru y'intambara kandi bitemewe mu Rwanda umunyamakuru wa Kigali Today ahita abafungiraho telefoni. Iki gitero cya FLN kibaye mu gihe Kagame akomeje kongera abasilikare benshi muri Congo bo kujya kwica impunzi mu gikorwa bise kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo.
Abantu benshi bakaba bakomeje kwibaza hagati ya Tshisekedi (Kisekeramwanzi) na Kagame ubeshya undi ari nde! Kagame ari kohereza ingabo muri Congo imirwano ikabera mu Rwanda, ese aho ingabo z'inkotanyi sizo zizarwanywa muri Congo mu gihe abo Kagame agiye guhigayo bibereye mu Rwanda? Iminsi iri imbere izaduha igisubizo.
Veritasinfo